Kamonyi-Ngamba: Hamwe na Huguka, ubuhinzi bw’Inanasi bwabahinduriye ubuzima

Abagore 17 n’Abagabo 3 bibumbiye muri Koperative“ Ituze kira Ngamba” ikorera ubuhinzi bw’Inanasi mu Murenge wa Ngamba, bavuga ko ubu buhinzi bwahinduye ubuzima bwabo buba bwiza kurusha mbere. Uwasabaga umunyu, uwakoraga bubyizi akorera abandi ashakisha imibereho nawe ni umukoresha. Ni nyuma yo guhura n’umuryango Huguka unafite Radiyo“HUGUKA”, wababaye hafi mu kubagira inama no kubahugura ku gukora neza ubu buhinzi. Si uguhindura ubuzima gusa mu bukungu kuko gushyira hamwe byabaye igisubizo mu kwikemurira ibibazo mu miryango yabo.

Bizimana Jean Marie Vianney, umwe mu bagabo batatu babarizwa muri iyi Koperative yabwiye intyoza.com ko ubuhinzi bw’Inanasi bw’Umwimerere bwamukuye kure ndetse buhindura ubuzima bwe, buba bwiza kurusha uko bwahoze.

Abahinzi b’Inanasi b’Ingamba bari mu kuganira na Huguka.

Yagize ati“ Icyo navuga ni uko bwangejeje ku iterambere. Cyera nari ndi umuntu w’Umukene ntarakora ubu buhinzi bw’Inanasi bw’Umwimerere. Ubuzima bwanjye bwarahindutse! Nabonyemo amafaranga ndizigama mu Kimina, ngura amatungo, niyubakira n’inzu nziza ipavomye mbona aho mba n’Umuryango wanjye! Ubu ng’ubu nta kibazo mfite merewe neza n’Umuryango wanjye mbikesheje ubu buhinzi bw’Inanasi”.

Akomeza avuga ko uko mbere bakoraga ubuhinzi bw’Inanasi bitabahaga umusaruro ukwiye nk’uwo babona nyuma yo guhura na“ HUGUKA” ikabaha amahugurwa. Ati “ Umusaruro twabonaga cyera, HUGUKA itari yaduha amahuhurwa wari uri hasi cyane, ariko ubu buhinzi bwatubyariye umusaruro cyane tubasha kwiteza imbere, tubasha kurihira n’abana bacu tukabasha gutunga n’imiryango yacu”.

Uyu muhinzi kimwe na bagenzi be, uretse guhinga Inanasi bakazigurisha bagakuramo amafaranga abafasha mu gukemura byinshi mu bibazo bahura nabyo mu buzima, banavuga ko banamenye uburyohe bw’Inanasi kuko mbere yo kuyigurisha, ubwabo n’imiryango yabo, babanza kumva uburyohe bwayo, nti babe aka wa mworozi w’inkoko itera amagi akayamarira ku isoko atazi uko kurya igi bimera ndetse n’umumaro waryo.

Si ugushaka gusa ifaranga mu Nanasi, ahubwo no kumva uburyohe bwayo.

Uwimbabazi Priscilla, Umuhinzi w’Inanasi akaba ari nawe uhagarariye iyi Koperative ahamya ko mu mwaka wa 2020-2021 aribwo bahuye na HUGUKA ibafasha guhindura uburyo bakoragamo ubuhinzi, babona amahugurwa n’inama byabafashije gukora ubuhinzi bw’Inanasi bw’Umwimerere buhindura imyumvire bari basanganywe, barabukunda kuko basanze aribwo bubaha umusaruro uruta uwo babonaga mbere.

Agira ati“ Badufashije kugera ku gikorwa cyiza cyane, baduha inyigisho baduha amahugurwa y’uburyo ki twashobora kwiteza imbere kuri icyo gihingwa cyacu. Twatangiye tugihinga ari uburyo bwo guhinga bisanzwe ariko noneho baza kuduha amahugurwa y’Ubuhinzi ndumburabutaka nuko tubona icyiza cyabyo”.

Akomeza avuga ko uku guhinga Inanasi bakabona umusaruro uruta uwo babonaga mbere byabafashije gukemura ibibazo bitandukanye by’Ubuzima birimo; Gukora amatsinda yo kugurizanya, Kwiyishyurira Mituweli, kuba muri Ejo Heza, Kurihira abana amashuri no gukemura ibindi bibazo bitandukanye by’imibereho y’Umuryango.

Avuga imyato Igihingwa cy’inanasi, yagize ati“ Inanasi ni igihingwa cyiza cyane kandi gitanga Umusaruro, gitanga Ifaranga ku buryo bushimishije”.

Uwimbabazi, ahamya ko uretse kuba iki gihingwa cy’Inanasi cyarabafashije Kwiteza imbere, ngo kuba hamwe bagahuza ibitekerezo, bagahuza imbaraga bibafasha kwitana ho ubwabo kuko babaye nk’umuryango umwe, aho bafite uburyo bubatse hagati yabo bwo gufashanya mu kwikemurira ibibazo byavuka haba abantu ku giti cyabo cyangwa se mu muryango ngo kuko baca umugani ngo“ Ntazibana zidakomanya amahembe”.

Uwamariya Brigitte, Umukozi w’Umuryago HUGUKA ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya gahunda igamije guteza imbere Ubuhinzi bw’Umwimerere izwi nka Ecological Organic Agriculture Initiative yabwiye intyoza ko kwegera abahinzi biri mu by’ibanze bashyira imbere hagamijwe gufasha abakora ubuhinzi kubukora kinyamwuga, kumenya ingano y’Umusaruro wabo no kumenya gushaka isoko ry’Umusaruro bityo bakarushaho kwiteza imbere, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, haba kuribo ubwabo n’imiryango yabo.

Brigitte/HUGUKA na Priscilla/umuhinzi w’inanasi i Ngamba.

Brigitte, avuga ko HUGUKA ari umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta watangiye mu 1997, ukaba ugamije guherekeza Abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Mu bikorwa ukora, harimo kongerera ubumenyi n’Ubushobozi Abaturage binyuze mu mahugurwa atangwa n’abakozi ba HUGUKA n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo, ibikora ibinyujije mu biganiro bitandukanye bica kuri Radiyo HUGUKA ifite mu nshingano Iyamamaza Buhinzi n’Iterambere ry’Icyaro no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irimo; Kwimakaza imiyoborere myiza na Demokarasi, Kubaka ubushobozi bw’Abakora umwuga w’Itangazamakuru n’Ibigo by’Itangazamakuru, Kwigisha Abaturage Ubumwe n’Ubwiyunge, Gushyigikira Amahoro n’Iterambere rirambye n’ibindi.

Mu guteza imbere ubu Buhinzi bw’Umwimerere, Huguka yahisemo kwibanda cyane ku gihingwa cy’Inanasi ndetse n’Igihingwa cy’Inkeri aho abahinzi batandukanye baherekezwa mu kubikora neza mu turere twa; Muhanga, Kamonyi, Gakenke na Rulindo.

Brigitte, avuga ko Ubuhinzi bw’Umwimerere bufite umwihariko wo gusigasira isubiranyakamere ry’Ubutaka, Guteza imbere ubuzima bw’Abantu, bw’Ibidukikije ndetse n’uruhererekane rw’urusobe rw’Ibinyabuzima.

Inanasi ibamo intungamubiri nyinshi zirimo za Vitamini ndetse n’imyunyungugu itandukanye kandi byose bigirira umuburi wa muntu umumaro ukomeye bishingiye ku ntungamubiri yibitsemo.

Inanasi, ifasha mu kuzamura no kongera ubudahangarwa bw’umubiri bitewe na Vitamini C yibitsemo ku bwinshi. Iyo vitamini kandi ifasha umubiri kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’indwara zitandukanye .

Inanasi, Ifasha mu Igogora ry’ibyo umuntu arya bitewe ahanini n’ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Enzyme cyitwa Bromelain. Ikomeza Amagufa bitewe n’umunyungugu wa karisiyumu n’umunyungugu wa manganeze. Inanasi, ifasha kandi kugabanya Ibiro, ikarinda Uruhu rwa muntu bitewe na Vitamini C iyirimo inafasha cyane kongerera uruhu rwa muntu ubushobozi mu guhangana n’izuba. Igira kandi muri yo Vitamini A ifasha kurinda amaso no kugira imikorere myiza.

Abahinzi bishimira umusaruro w’Inanasi.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.