Kamonyi-PSF/Kwibuka30: Abikorera bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagize urugaga Nyarwanda rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bunamiye ndetse bashyira indabo ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza, rushyinguyemo Imibiri y’Abatutsi basaga 47,500 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abikorera, bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, basabwa gukomeza kubaka ubumwe, gufasha no kwita cyane ku barokotse batishoboye bo miryango y’abikoreraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee wari umushyitsi mukuru yabwiye Abikorera ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo gufata umwanya bagatekereza ku bo bibuka bazize Jenoside, ibyo bakoraga, ibyo baharaniraga, bifurizaga imiryango yabo, aho baba bageze kuri ubu iyo bataza kwamburwa Ubuzima.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Yabibukije ko Abikoreraga muri kiriya gihe cya Jenoside bari bahangayikishijwe n’iterambere, ryaba iryabo bwite, imiryango yabo ndetse n’iterambere ry’Igihugu. Yababwiye ko hari byinshi bagezaga ku baturanyi, ku bigo bitandukanye ndetse ko bafashaga Leta muri byinshi ariko Igihe cya Jenoside kigeze zabyaye Amahari.

Yabasabye gukora bazirikana kubakira ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Twiyubaka”. Yibukije buri wese ko Kwiyubaka kw’Abanyarwanda u Rwanda rubishingiye ku miyoborere myiza ariko kandi ko nk’Abikorera babifitemo uruhare runini.

Yagize kandi ati“ Muri uru rugamba rwo Kwiyubaka, nk’Abikorera uyu munsi twakwiye kwishimira gahunda nziza ya Leta y’Ubumwe iha buri wese ijambo, igaha Abikorera gukora mu mudendezo, gukora mu bwisanzure nta shyari, nta n’inzangano nta no gutotezwa birimo”.

Abayobozi batandukanye.

Yakomeje ati“ Ubu rero icyo tubasaba ni ukubyaza amahirwe umwanya mwiza mwahawe na Leta y’Ubumwe aho mufite inzego zitandukanye mushobora kuvugiramo ibibazo byanyu, aho mufite Ubwisanzure mu gukora kuva ku rwego rwo hasi mu isantere kugera ku rwego rw’Igihugu, urwego rw’Abikorera rurahagarariwe kandi rufite ijambo ku buryo nta kibazo na kimwe gishobora kuba cyabura uko gikemuka”.

Visi Meya Uwiringira, yabwiye Abikorera ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare rw’Abikorera-PSF mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi. Yabibukije ko Umusingi w’Iterambere bavuga nk’Abikorera bazawugeraho ari uko babaye Umwe, bagasangira ibibazo ndetse n’ibisubizo biri mu rugaga rw’Abikorera. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo. Yababwiye kandi ati“ Umurage w’Abanyarwanda ni ukubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa tukagira u Rwanda ruzira Amacakubiri “.

Bacanye urumuri rw’Icyizere.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi/IBUKA mu karere ka Kamonyi, Zakariya Benedata yabwiye Abikorera ko nka IBUKA bashima umwanya nk’uyu Abikorera bafata wo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abikoreraga.

Yasabye Abikorera gukomeza Umurunga w’Ubumwe bafitanye ariko kandi no kuba hafi abo mu miryango y’Abikoreraga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Yabibukije kandi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari Igihango ku bariho n’Abazabakomokaho bafitanye n’Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko igisabwa buri wese ari ugukomeza kuzirikana no kubiha agaciro gakwiye.

Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera mu karere ka Kamonyi/PSF, yashimiye Abikorera ahagarariye bafashe umwanya wo kuza Kwibuka, kunamira inzirakarengane by’umwihariko bagenzi babo bikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Munyankumburwa Jean Marie/PSF Kamonyi.

Yabwiye Abikorera baje kwibuka ndetse n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka bagenzi babo bikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko iki ari igikorwa nka PSF bakora buri mwaka mu rwego rwo kunamira no guha Agaciro bagenzi babo bari Abacuruzi, bikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko abari Abacuruzi muri aka karere bibasiwe cyane na bagenzi babo babanje kubasahura, ariko kandi banashyiramo imbaraga kugira ngo bicwe hatagira Umucuruzi n’umwe w’Umututsi usigara kugira ngo hatazabaho gushaka ko babasubiza imitungu yabo babanyaze.

Munyankumburwa, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi/RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ko zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize kandi ati“ Ubu turi mu gihugu cyiza, Igihugu gitekanye, aho Umucuruzi acuruza kandi akaba azi y’uko ntawe bari buyagabane. Turacuruza kandi twizeye ko inyungu ari izizatugirira umumaro n’imiryango yacu”.

Abagize Urugaga rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi bashimirwa uruhare rwabo umunsi ku wundi mu iterambere ry’aka karere kandi mu byiciro by’ubuzima bitandukanye. Bashimirwa kandi uruhare bagira mu kwita no gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’Abikoreraga. Umwaka ushize hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baremeye bamwe bo muri iyo miryango. Imiryango 6 yagabiwe Inka.

Bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Kibuza;

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.