Ububiligi: Wavuga ute ko Bomboko atari Interahamwe?-Umutangabuhamya

Imbere y’inteko iburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko, umwe mu batangabuhamya ubwo yabazwaga n’uhagarariye uregwa niba nawe yavuga ko Bomboko yari“Interahamwe”kandi ubuhamya bwinshi buvuga ko atajyaga mu bikorwa bya Politiki, uyu mutangabuhamya yasubije ati“Ubwo wavuga gute ko atari interahamwe? Njye nahamya ko yari interahamwe nk’abo bose nagiye mvuga, kandi ndanashingira ku magambo yanyibwiriye”.

Muri uru rubanza, byatangiye umutangabuhamya abwira urukiko uburyo ari i Nairobi yahahuriye na Mushiki w’uwitwa Gakwaya Ernest, atwara Telefoni ye(bahana nonero), bucyeye mu gitondo bari kwa Bigirimana( Petit Mussa) hahamagara uwitwa Nyirinkwaya bari kumwe na Sentama na Kajuga, uwitwa Zouzou aramusuhuza aramubwira ati“  waducitse ute?, Bomboko nawe ati“ Iyo duhura twari kuguca umutwe”. Akomeza avuga ko bose bakimara kumubwira, yasabye ko bamuha Zouzou, nawe aramubwira ati “Nababajwe n’uko tutaguciye umutwe”. Akimubwira atyo, yamubwiye ko azamusabira ku Mana, kandi ko akeneye ko bazahura akareba ko uwo mutwe bazawuca koko.

Uyu mutangabuhamya, yakomeje abwira urukiko ko muri ibyo biganiro barimo kuri Terefone, bamusubije Bomboko, ubwe aramubwira ati“ Kuba tutarishe muramu we(Amri Suede)twakoze ikosa, ariko aho tuzahurira tuzamushahura’’.

Mu rugendo rw’uyu mutangabuhamya, avuga ko ubwo yari i Nairobi hamwe n’abo bari kumwe, Abategetsi ba Kenya nibo bise ko ari Interahamwe. Avuga ko kubita batyo byaterwaga n’uko Perezida Moyi yari incuti ya Perezida Juvenal Habyarimana, ko kandi bashakaga kubajyana mu butayu bwa Kakuma, abanyarwanda bari i Nairobi icyo gihe babibwira HCR, ni uko abanyarwanda bacumbikirwa I Mwoya, we ajya kwa Musabeyezu.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije uyu mutangabuhamya niba mbere y’ibyo byose yaba yari azi Nkunduwimye?. Yasubije ati“ Ntambara wari incuti yanjye yatumye menya Bomboko( Nkunduwimye) nko mu 1989, yakundaga kuza kureba Georges Rutaganda, Zouzou, Petit Mussa, abo bose mvuze twabaga muri equipe imwe y’aba veterands yitwaga Loisir, Robert yari perezida, hanyuma nanjye nari mu bayishinze”.

Perezida yakomeje amubaza niba yarakomeje kubana niyo Kipe, amusubiza ati“ Bamaze kubona ko abantu bagenda bava muri MRND, ubutegetsi bwa Habyarimana, bwakomeje kuyiyegereza, bigakorwa na Desire Murenzi wayoboraga BP FINA, nanjye ni nk’Imana yamfashije ntabwo nigeze njya muri uwo murongo, njye sinakundaga regime ya Habyarimana ku buryo nakomeza muri uwo murongo, Ariko Robert Kajuga, JMV Mudahinyuka(Zouzou)bari incuti zanjye”.

Hari aho Perezida w’Inteko iburanisha yamubajije niba yarakomeje kugendana nabo, niba se kandi yarajyaga abona Bomboko?. Yasubije ati“ Icyo gihe iby’imipira barabiretse nta bushake bari bafite nka mbere, nanjye ibya siporo nabigenzemo buhoro, ariko nagumanye cyane na Robert Kajuga na Zouzou, mbabwira ko bava muri biriya bintu kuko atari byiza, ari nayo mpamvu nababwiye ko ku itariki ya 06/04 nasangiye na Kajuga, ngira ngo mwinginge ave mu nterahamwe, kandi nari mfite ubutumwa nahawe n’andi mashyaka. Hanyuma yari yatumiye mushiki we wabaga I Kinshasa, hagombaga no kuba inama yo kuza guhitamo uzajya gufasha mushiki we wari wapfushije umugabo I Kinshasa nyine”.

Perezida yakomeje amubaza ati“ Waba uzi ibitekerezo bya politiki bya Bomboko?, aramusubiza ati” Ntabyo nzi, ariko ubusanzwe yari incuti z’abo bagabo, ariko iyo bajyaga muri mitingi za politiki, ntabwo nigeze ngendana nabo muri za Mitingi. Mu bubari niho twahuriraga, ariko akenshi yabaga ari kumwe na Robert Rutaganda, Zouzou, na Kajuga”.

Uyu mutangabuhamya, yabajijwe kandi ati“ Usobanura gute ukuntu ibyo bintu by’ubwicanyi byabagiyemo bagashaka kukwica mwari incuti?. Yasubije ati“ Ntekereza ko Zouzou ari ibintu yakuriyemo, kuko turi muri Kaminuza yigeze kumbwira ko ibintu byo mu 1973, bigarutse yajya kwica bene wacu”.

Uyu mutangabuhamya, yabwiye inteko iburanisha ko kimwe mu byamutangaje ari ukuntu Zouzou bari incuti yatinyutse kumubwira ngo iyo amubona yari kumuca umutwe. Ibyo, byatumye abyibazaho cyane.

Muri uru rukiko rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, aha hakaba hari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →