Kamonyi: Imyitwarire ya Mwalimu ikwiye kuba isobanutse, iganisha aheza buri wese yafatiraho urugero-Meya Dr Nahayo

“Isaha ya Mwalimu”. Umwanya ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwageneye Mwalimu hagamijwe kuganira nawe ku buryo yarushaho kunoza umurimo yiyeguriye, gushaka inzira y’ibibazo bimwe na bimwe ahura nabyo ariko kandi no kumushimira uruhare rwe mu burezi. Meya Dr Nahayo Sylvere aganira n’Abarezi b’Umurenge wa Mugina, yababwiye ko uruhare rwabo mu burezi ari ntagereranywa, ko imyitwarire yabo ikwiye kuba nta makemwa. Yababwiye ko ibitandukanye n’ibyo byaba ari ikibazo gikomeye, ishyano ryaguye.

Meya Dr Nahayo, aganira n’abarezi 490 bo mu bigo 19 bibarizwa mu Murenge wa Mugina, yabasabye guha agaciro gakomeye icyizere bahabwa n’Igihugu bagakora bazirikana kuba intangarugero muri byose, haba aho batuye, bakorera n’aho bagenda.

Bamwe mu barezi bitabiriye Isaha ya Mwalimu.

Yarababwiye kandi ati“ Imyitwarire yanyu, Imikorere yanyu, Imigirire yanyu, bwa bwitange tuvuga, wa murava tubabonana, bikorwe mu buryo budafite amakemwa. Uburyo bwiza busobanutse budafite imbogamizi n’imwe”.

Yunzemo ati“ Mwalimu ubundi ni intangarugero muri Sosiyete( mu muryango), ni umwe mubavuga rikijyana mu muryango, ariko kandi ibyo iyo tutabimubonyeho turavuga ngo ishyano ryaguye. Ishyano ryaguye kuba mwarimu uyu munsi wigisha abana tumubona mu gikorwa kibi kigayitse. Ibyo birababaje, ni ibyo kwamaganwa, ni ibyo gucyahwa na buri wese. Mwalimu utari intangarugero ntakwiye kuba ari Mwalimu, Mwalimu wiyandarika ntakwiye kuba Mwalimu. Bivuze ngo Mwalimu ni intangarugero muri byose!. Ibyo rero iyo bidahari aba ari ikibazo”.

Aha niho yahereye agira ati“ Imyitwarire ya Mwalimu ikwiye kuba ari imyitwarire isobanutse, mizima, iganisha aheza buri wese yafatiraho urugero. Iyo bitameze gutyo aba ari ishyano ryaguye. Iyo bitameze gutyo uyu muntu aba akwiye kwegerwa agacyahwa, aba akwiye kuganirizwa mbere y’uko bijya mu bijyanye n’ibihano n’ibindi kugira ngo tumuhindure nawe agaruke mu murongo mwiza Igihugu cyacu kirimo”.

Mwalimu ni iwo kubahwa ariko nawe ni” Nkore neza bandebereho”.

Yakomeje asaba aba barezi kwita kuri izi nama n’impanuro zibumbatiye indangagaciro zikwiye kuba ziranga Mwalimu. Abibutsa ko bidakwiye ko Mwalimu yumvikana ariwe wagiranye ikibazo na mugenzi we cyangwa se amatiku mu kigo runaka kirimo Abarezi bakwiye kuba aribo rugero mu bo bakira, abo babana n’abahura nabo. Yababwiye kandi ko imigirire n’imikorere mibi bidindiza iterambere.

Yagize kandi ati“ Mwalimu akwiye kuba intangarugero aho atuye kugera ku rwego abantu bose baza kumushakaho ibisubizo. Abantu bose, Abaturanyi n’abandi bagize Sosiyeti kuko ariwe ukwiye kuba“ Nkore neza bandebereho“.

ISAHA YA MWALIMU”, babwiwe ko impamvu nyamukuru yayo ari ukugira ngo Ubuyobozi bw’Akarere buhure nabo baganire, cyane ko imiterere y’akazi ka Mwalimu haba ubwo ituma hari gahunda zimwe na zimwe za Leta atabasha kubonekamo nyamara yakabaye nawe atanga ibitekerezo bye, ibyifuzo, Ibibazo bitandukanye cyangwa se n’izindi nyunganizi mu buryo bugamije kubaka aheza h’Igihugu.

Padiri Jean Claude Nsengiyumva, Umuyobozi wa Saint Ignace Mugina asanga Kamonyi igize Kaminuza uburezi bwarushaho kuba bwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin yatangaga ikaze.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.