Kamonyi: Abakozi 2 batawe muri yombi

Abakozi babiri b’Umurenge wa Rukoma barimo; Nyirabagenzi Marie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi( Admin) hamwe na Bakundukize Jean Damascene, umukozi ushinzwe Amakoperative n’Ubucuruzi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ku wa Gatanu w’icyumweru dushoje, tariki 24 Gicurasi 2024.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ndetse akemezwa n’Ubuyobozi, arahamya ko aba bakozi batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu bakuwe mu nama bari barimo.

Abaturage babwiye intyoza.com ko aba bakozi bahise bafungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre), aho benshi bakunze kwita ahafungirwa inzererezi kugera ubwo umwe muri aba bakozi ngo yasabye ko yajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB na Polisi ya Gihinga ariko nti bikunde kuko ngo yajyanywe ariko akaza kugarurwa.

Amakuru intyoza.com igitohoza mu buryo burambuye ni ay’uko aba bombi bakurikiranyweho inyandiko y’imwe mu makoperative akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakoze binyuranije n’amategeko bakayisinya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye intyoza ko amakuru y’itabwa muri yombi kuri aba bakozi ari ukuri. Avuga ko aba bakozi batawe muri yombi batafungiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre) nkuko byavuzwe n’abaturage, ko ahubwo bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB y’Umurenge wa Rukoma.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →