Kamonyi-Rukoma/APPEC: Twagize Amateka aho Umunyarwanda areba undi mu maso ashaka kugira ngo amwice cyangwa amukize-Gitifu Mandera

Ntabwo rero bishobora kongera”. Ni imvugo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye; Abanyeshuri, Abarezi ba College APPEC TVET School Remera Rukoma hamwe n’abaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari Abarezi, Abanyeshuri n’Ababyeyi bari bafite aho bahuriye n’iki kigo. Buri wese by’umwihariko urubyiruko basabwe kurwanya ikibi n’igisa nacyo, bakimakaza Ubumwe n’Urukundo byo kubaka Igihugu.

Gitifu Mandera Innocent wari umushyitsi mukuru, yabanje gusaba buri wese gukebuka akareba mugenzi we, akamusuhuza, akamuhobera amubwira ati“ Uri umuvandimwe”. Yakomeje abwira abari bateraniye muri College APPEC Remera Rukoma bibuka ko u Rwanda rwagize Amateka mabi, aho umuntu yahindukiraga akareba mugenzi we, atagamije kumubwira ko ari “Umuvandimwe” we, ahubwo agamije kureba ko afite izuru rirerire cyangwa rigufi, bityo ibyo bikaba intandaro y’uko agomba gupfa cyangwa agakira. Ati“ Ntabwo rero bishobora kongera”.

Yakomeje abwira urubyiruko ati“ Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda ariko na none yahagaritswe n’Abanyarwanda, by’umwihariko Abasore nkamwe muri aha. Niba mutari mubizi na gira ngo mbabwire!, kugira ngo Jenoside ihagarare aha ng’aha, urubyiruko nirwo rwayihagaritse”. Yakomeje abwira urubyiruko ko Igihugu kibateze amaso nk’Imbaraga gifite kuri ejo hazaza, ko aribo barezi, bayobozi beza ku hazaza.

Yagize kandi ati“ Twagize Amateka y’uko inama y’Abarezi yicara ikora lisite(urutonde) y’Abarezi bagenzi babo bari bupfu uwo munsi cyangwa bazapfa ejo. Uyu munsi turi Abarezi, nagira ngo buri muntu wese asabe Imana niba ari Imana asaba niba ari ikindi ariko Igihugu turimo kiradukunda, turakizeye nta na Jenoside izongera ariko na none tiragira ngo twe kwibagirwa ibyabaye kuko iyo utazi aho wavuye ntabwo ushobora kumenya aho ujya”.

Gitifu Mandera Innocent.

Yibukije buri wese ko ibyabaye muri iki Gihugu; Abana bishe abana bagenzi babo, Abarimu bica Abarimu bagenzi babo, Abaganga bica abaganga bagenzi babo, Abayobozi batandukanye bica bagenzi babo babanaga. Ati “ Icyo tugamije rero nta kindi! Buri muntu wese ni ukwisuzuma buri munsi, hatagira akantu kamucika kagana kuri Jenoside n’Ingengabitekerezo ya yo. Dufite Igihugu cyiza kidukunda, dufite Ubuyobozi bwiza budukunda butavangura, butareba Umuhutu, butareba Umututsi, butareba umurebure butareba umugufi. Ikindi gisigaye twese, ni ugufasha Ubuyobozi bw’iki Gihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera”.

Yakomeje asaba urubyiruko cyane ko aho isi igeze byinshi biri ku ikoranabuhanga kandi rukaba mu ba mbere barikoresha, guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga bakereka abavuga ko u Rwanda rutagendwa, ko Rugendwa kandi rutekanye. Yasabye kandi buri wese gutinyuka kuvugisha ukuri.

Bamwe mu banyeshuri ba College APPEC TVET School.

Yibukije ko u Rwanda n’Abanyarwanda bageze kure habi, nta n’umwe wakongera gukangisha Umunyarwanda kumugeza ahabi kuko nta hahari atabonye. Ati“ Igihugu cyacu cyagize ibyago bikomeye ku buryo nta muntu n’umwe wakongera kugikangisha ibyago cyahura nabyo. Twageze ahantu habi bihagije ku buryo nta wagukangisha yuko ashobora kugutwara ahandi habi haruta aho. Tugomba rero guharanira kugira ngo aho twavuye tutazahasubira”.

Ubuyobozi bwa College APPEC Remera Rukoma yashinzwe 1984 n’Ababyeyi bashakaga guca ivangura n’ihezwa ryari mu burezi. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abanyeshuri bamaze kumenyekana bahigaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari 33, Abarezi 3 hamwe n’Ababyeyi 9, bose bishwe bazira uko bavuze. Ubuyobozi busaba buri wese wagira amakuru ku bandi bafite aho bahuriye n’iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babufasha bakabuha amakuru.

Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka muri College APPEC Remera Rukoma. Babanje kujya gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’amateka y’ahakuwe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’Akarere;

College APPEC Remera Rukoma yibarutse ishuri ribanza, ahagana muri 2003.
Umuyobozi wa College APPEC TVET School Remera Rukoma yatanga ikaze.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →