Ububiligi: “Sinigeze nica yewe sinanigeze mfata ku ngufu”-Bomboko

Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko, umunyarwanda umaze hafi amezi abiri aburanishwa mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, kuri uyu wa mbere tariki 03 Kamena 2024 nibwo ibijyanye no no kuburana no kwiregura byasojwe uregwa akomeza guhakana ibyo aregwa.

Mu ijambo rye rya nyuma mbere y’uko urukiko rujya mu mwiherero wo gusuzuma iby’urubanza rwe ngo rubone gufata umwanzuro, Emmanuel Nkunduwimye mu magambo make yabwiye urukiko, yongeye guhakana ibyo aregwa. Yagize ati “Nta byinshi mfite byo kuvuga uretse gushimira abanyamategeko banjye n’umuryango wanjye wambaye hafi”.

Ageze ku ngingo yo kugira icyo avuga ku byaha ashinjwa, yagize ati “Nta muntu n’umwe nigeze nica, nta vangura nigeze ngira, ndetse nta n’ubwo nigeze mfata umugore n’umwe ku ngufu”. Yavuze kandi ko icyo we yakoze ari ukurwana ku muryango we n’abandi bantu yabashije kubona bari bakeneye ubutabazi.

Uhereye igihe uru rubanza rwatangiriye tariki 08 Mata 2024 kugeza uyu munsi rurimo kugana ku musozo, Bomboko yagiye agaragariza urukiko ko ibyo aregwa nta ruhare abifitemo, ko ari umwere.

Yabwiye urukiko ko ahubwo nawe igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahigwaga bamwita ko ari icyitso cy’Inkotanyi bitewe n’uko yari afite umugore uvukana na Majyambere Silas wari warahunze Igihugu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

Mu batangabuhamya bagaragaye mu rukiko kandi, hari bamwe mu baje kumutangira ubuhamya bagaragaza ko ibyo akurikiranyweho ntabyo bazi, ko yari umuntu mwiza ndetse hari n’abo yafashije guhunga. Cyakora hari n’abandi bagaragaje ko abo yahungishaga abajyana muri Hoteli Mille Collines abenshi yabakaga amafaranga.

Hari kandi bamwe mu bo mu muryango we, kimwe n’abandi baje ku ruhande rwe, banyuze imbere y’inteko iburanisha, bagiye bagaragaza ko uregwa arengana, abeshyerwa.

Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, ahari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →