• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Ibikorwa byo kwiyamamaza byateje icyuho mu ngendo bamwe babura uko bagenda

Umwanditsi
July 5, 2024

Bamwe mu bagenzi basanzwe batega imodoka bava cyangwa bajya mu byerekezo bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko ibihe byo kwiyamamaza kw’Abakandida, haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abakandida Depite byatumye muri iyi minsi hari abatabasha kubona uko bajya aho bashaka bateze nk’ibisanzwe cyangwa ngo bave aho bagiye byoroshye kubera kubura imodoka.

Baba abagenzi baganiriye n’Umunyamakuru wa intyoza.com, baba na bamwe mu bafite aho bahurira no gutwara abagenzi, bavuga ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza kw’Abakandida bahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida Depite bitoroshye mu bice bimwe na bimwe kubona imodoka mu gihe habereye ukwiyamamaza.

Benshi, bahuriza ku kuvuga ko hari aho usanga imodoka zabaye nkeya kubera gutwara abagiye kwamamaza cyangwa se benezo bakaziparika kubera kwanga ko zikora nta bagenzi, hakaba n’aho imodoka zigera kubera ibikorwa byo kwamamaza zigatinda guhaguruka kubera kwanga kugendera aho kuko abo zagatwaye bagiye kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida.

Nzaramba Jean, umwe mu bagenzi wategeye imodoka i Nyamata mu bugesera, yabwiye umunyamakuru ko kubona imodoka byamugoye cyane kuko zari zabaye nkeya n’aho ayiboneye ikaza amasaha yamujyanye bityo ibyo yagombaga kujyamo i Kigali bikaba ngombwa ko arara yo kugira ngo abizindukiremo kandi atariko yari yabiteguye.

Avuga ko kubera ko ibihe byo kwiyamamaza ari ibihe bisa nk’ibidasanzwe, aho usanga kubera ubwinshi bw’abarwanashyaka baba bitabira ukwiyamamaza kw’Abakandida bakunda, hakwiye gushyirwaho uburyo budasanzwe mu gutwara abagenzi, hagashyirwaho n’amasaha yihariye kandi akubahirizwa, bityo abafite ingendo nti babangamirwe no kubura imodoka mu bice byamamarizwamo.

Mugisha, yaganiriye n’umunyamakuru i Muhanga. Avuga ko yagiye gutega imodoka yerekeza i Kigali agatinda cyane kuyibona kuko abaturage benshi barimo n’abikorera bafite imodoka zitwara abagenzi bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida bigatuma imodoka ziba nkeya cyane.

Avuga ko uretse no kuba nkeya, n’abagenzi ubwabo ngo wasangaga nko muri Gare ya Muhanga isanzwe iba irimo imodoka nyinshi n’abagenzi, kuri iyi nshuro wagira ngo Gare yimutse kuko yaba imodoka, yaba n’abagenzi nta rujya n’uruza nk’uko byari bisanzwe.

Asanga ibihe nk’ibi byo kwiyamamaza hitegurwa amatora hakwiye ingamba zidasanzwe mu buryo bwo gutwara abagenzi kuko kubona imodoka bigora. Avuga kandi ko mu bihe nk’ibi usanga hari n’abihisha muri uko kubona nta modoka bagaca amafaranga menshi abagenzi babonetse kuko baba babona ko imodoka ntazo cyangwa se zabaye nkeya.

Kubwimana Wilson, umwe mu bakora muri Kampani zitwara abagenzi mu bice by’Uburasirazuba n’amajyaruguru yabwiye intyoza.com ko ibihe byo kwamamaza abibona nk’ibihe bidasanzwe, ko kubura kw’imodoka ari ibintu byumvikana cyane kuko usanga zabaye nkeya, yemwe n’aho zibonetse ugasanga abagenzi ntabo kuko bagiye mu bikorwa byo kwamamaza.

Avuga ko kubera uko kwamamaza kwitabirwa cyane n’abaturage kandi ari nabo bagenzi muri ako gace, ngo n’iyo haba hari imodoka bigora kubona abo zitwara kuko usanga baboneka ari uko basoje ibikorwa bagiyemo byo kwamamaza. Ariko kandi avuga ko nabyo biterwa n’Umukandida kuko ngo hari n’aho usanga bisa n’ibisanzwe kuko uwagiye kwiyamamaza nta bantu benshi bamukunze, atabashishikaje.

Ahamya ko nk’abantu bashinzwe gutwara abagenzi ariko kandi banashaka amafaranga, batakwanga gutwara abagenzi hari imodoka, ariko kandi ngo nta n’ubwo imodoka itwara abagenzi 28 wayishyiramo abantu 2 ngo uhite ugenda.

Baba abagenzi, baba n’abafite aho bahurira no gutwara abagenzi, bavuga ko Amatora, ukwiyamamaza kw’Abakandida ari ibihe bidasanzwe, ko bityo impinduka nazo zitabura kuko uko kwiyamamaza abajyamo ni ba baturage ari nabo bagenzi ndetse na bamwe mu bashoferi na banyiri imodoka bakaba bitabira ibyo bikorwa ariko kandi bigaterwa n’Umukandida bakurikiye kuko atariko bose babajya inyuma.

Abo twaganiriye, basanga icyakorwa mu bihe nk’ibi bigaragara ko bidasanzwe ari uko ababishinzwe bajya bita ku gushyiraho uburyo budasanzwe butuma abagenzi batabura uko bagenda bitewe n’ibikorwa byo kwamamaza, ariko kandi na banyiri amamodoka nti babihomberemo ngo bashorere imodoka aho cyane ko inyinshi nazo ngo ziba ziri mu kazi ko gutwara abajya mu kwiyamamaza.

Photo/internet

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga