Kamonyi-Nyamiyaga: Umugore wahukaniye iwabo yishe Se w’imyaka 93

Mu masaha y’ijoro ryacyeye ahagana ku i saa saba mu Mudugudu wa Murehe hafi y’aho Nyamiyaga igabanira n’Umurenge wa Musambira n’uwa Nyarubaka, umugore witwa Mukamutana Francine w’imyaka 58 y’amavuko wari umaze imyaka 2 yahukaniye iwabo, yishe Se umubyara witwa Rutabi Izayi w’imyaka 93 y’amavuko. Bamwe bati wasanga afite uburwayi bwo mu mutwe, abandi bati bibagiwe kuganurira Abakurambere. Yamwishe akoresheje ibuye.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Kabashumba ahabereye aya mahano, baravuga ko bamenye ibibaye mu masaha y’ijoro bikiba, bamwe bihutira gutabara ariko basanga umusaza byarangiye, yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamigaya, Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari, yabwiye intyoza.com ko aya makuru y’iyicwa ry’uyu musaza Rutabi Izayi ari impamo, ko yishwe n’uwo yibyariye, Umukobwa we.

Yabwiye umunyamakuru ko uyu Mukamutana Francine wishe Se umubyara yari umugore umaze imyaka ibiri yahukaniye iwabo. Avuga ko icyo yaba yajijije Se kitaramenyekana, ariko ko inzego bireba zirimo RIB na Polisi zahageze zigatangira gukusanya ibimenyetso ndetse uyu Mukamutana akaba yafashwe.

Amakuru agera ku intyoza.com avuye mu baturage ni avuga ko kuva uyu mugore yahukaniye iwabo, Se yajyaga amwegera akamuganiriza akamusaba ko yagerageza agasubira mu rugo akubaka urugo rugakomera. Bahamya kandi ko uyu Rutabi yari umugabo w’umusaza ugwaneza, ko ndetse hari benshi yari yaragabiye.

Mu masaha ya mugitondo ahagana ku I saa moya, inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano nka Polisi, RIB, DASSO, Reserve Force(RF), bazindukiye muri aka gace kabereyemo aya mahano, bihanganisha ab’uyu muryango, baganira n’abaturage, babasaba kwirinda ibishobora gutera ibyaha birimo n’amakimbirane yo mu muryango.

Gitifu Nzirubugwari, yabwiye intyoza.com ko ubwo nk’ubuyobozi baganiraga n’abaturage babashimiye ko batabaye nubwo upfa yari yapfuye. Avuga ko babasabye gukumira amakimbirane ayo ariyo yose kuko ibyo rimwe na rimwe bamwe bashobora kubona nk’ibyoroheje bishobora kuba bikomeye ndetse bishobora kubyara ibitari byiza.

Gitifu, avuga kandi ko ku makuru bahawe n’abaturage ari uko uyu mugore wishe Se yigeze gushaka kwiyahura, bisobanuye ko hashobora kuba hari ibyo yari yifitemo atigeze agira uwo asangiza ngo amugire inama cyangwa se hakaba haba n’uwo yaba yarabiganirije ariko agaceceka.

Aha niho Gitifu Mudahemuka ahera asaba buri wese kumva ko nta mpamvu n’imwe yatuma ufite ikibazo akihererana, ko ahubwo byaba byiza kugira uwo umuntu agira yizeye, ashobora kuganiriza ibimurimo cyane ko biruhura ndetse n’ugirwa inama akayigirwa. Ati“ Urumva rero niba yarigeze gushaka kwiyahura bakamutesha, niba rero hari ibibazo yari afite ari nabyo wenda byatumye ava mu rugo akahukana, ashobora kuba ari nabyo byamuremereye n’ubundi akisanga yishe Umubyeyi. Ibyo ni Amahano! Ni byiza rero ko buri wese yagira uwo yizera yagira n’ikibazo akakimubwira akamufasha”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →