Kamonyi-Nyarubaka: Umugabo yakubise umugorewe Rasoro mu mutwe nawe ahita yimanika

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane Tariki ya 15 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, Umugabo witwa Nshimiyimana Nowa w’imyaka 30 y’amavuko yakubise Rasoro umugore we witwa Uwase Chantal w’imyaka 25 y’amavuko nawe ahita yimanika mu mugozi.

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’ahabereye iri bara, avuga ko abatabaye basanze uyu mugore atarashiramo umwuka bihutira guhita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba kugira ngo yitabweho nubwo ubuzima bwe bwari habi.

Muri uko gutabara bagasanga umugore arimo ahiritira aho yari aryamye yakubiswe Rasoro mu mutwe, ku rundi ruhande bakiri muri iyi nzu, barebye mu cyumba basanga umugabo amanitse mu mugozi, bakeka ko uyu mugabo agikubita Rasoro umugore yaketse ko amurangije nawe agahita ajya kwimanika.

Aya makuru kandi, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Providence Mbonigaba wabwiye intyoza.com ko yahawe amakuru y’uko uyu Nshimiyimana Nowa yakubise umugore we rasoro nawe agahita yimanika mu mugozi.

Gitifu Providence, avuga ko Umugore atahise ashiramo umwuka, ko ahubwo abatabaye basanze agihiritira hasi mu nzu bakihutira ku mujyana kwa muganga, mu gihe basanze umugabo yiyahuye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Akomeza avuga ko aba bombi( Umugabo n’Umugore) nta gihe kinini bari bamaranye babana, ko kandi bari bataranabyarana. Avuga kandi ko babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku bijyanye niba uyu muryango waba hari ibibazo wari ufitanye bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, avuga ko atazi niba hari ibyari bihari hagati yabo, ariko ko byose arabimenya amaze kuganira n’abaturage bari baturanye n’uyu muryango.

Ku yandi makuru agera ku intyoza.com ni avuga ko intandaro ya byose ishobora kuba ituruka ku ifuhe ry’Umugabo wafuhiraga cyane uyu mugore we. Uyu mugabo Nyakwigendera Nshimiyimana ngo yari umunyonzi, yajyaga kunyonga I Muhanga ariko nti yizere Umugorewe yasize, akavuga ko yajyaga mukazi umugore nawe agahita agenda.

Kugeza dukora iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Umurenge wa wa Nyarubaka, inzego z’Umutekano zirimo Polisi na RIB bari mu nzira berekeza ahabereye iri bara.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.