• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
26/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
26/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
26/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma

Karongi: Abafatanyabikorwa 94% bitabiriye Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ry’Akarere

Umwanditsi
August 21, 2024

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi barashima ubwitabire bw’abaturage baje mu imurikagurisha n’Imurikabikorwa. Bavuga ko ryababereye amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

Abagize iryo huriro, ibyo babitangaje kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ry’Akarere ka Karongi rigiye kumara iminsi itatu ribera mu busitani bw’Umujyi buherereye mu murenge wa Bwishyura.

Ni Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakora mu rwego rw’Ubuzima, Iterambere n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Urimubenshi Aimable, uhagarariye abikorera, akaba nyiri Future Supermarket n’Uruganda rukora amatafari agezweho, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yatekereje gushyiraho gahunda y’Imurikagurisha n’Imurikabikorwa. Ahamya ko iyi gahunda ifasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati“ Iri murika ryamfashije kuko abantu batandatu mubasuye sitandi yanjye bampaye komande yo kubakorera amatafari. Mfite icyizere ko nibikomeza kugenda neza iri murika rizarangira maze kubona komande nka 20. Ibi byose turabikesha kuba Karongi yarashyizwe mu mujyi yunganira umujyi wa Kigali”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yavuze ko iri Murikagurisha n’Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 73 kuri 77. Ati“ Ubwitabire bw’Abafatanyabikorwa buhagaze neza, Turasaba abaturage gusura ahari kubera imurikabikorwa ry’Akarere ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa kuko ari umwanya wo kumenyana hagati yabo, ukaba n’umwanya mwiza wo guhura n’abaturage bakabagaragariza ibyo bakora. Ati“ Turasaba abaturage kwitabira ari benshi bakareba ibyo abafatanyabikorwa bakorera mu karere kacu”.

Abitabiriye iri Murikagurisha n’Imurikabikorwa, umunsi wa mbere w’imurika basusurukijwe n’Itsinda Urukatsa rya Mavenge Sudi, uzakorerwa mu ngata na Eric Senderi.

Sylvain Ngoboka

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5849 Posts

Politiki

4100 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga