• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Karongi: Abafatanyabikorwa 94% bitabiriye Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ry’Akarere

Umwanditsi
August 21, 2024

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi barashima ubwitabire bw’abaturage baje mu imurikagurisha n’Imurikabikorwa. Bavuga ko ryababereye amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

Abagize iryo huriro, ibyo babitangaje kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ry’Akarere ka Karongi rigiye kumara iminsi itatu ribera mu busitani bw’Umujyi buherereye mu murenge wa Bwishyura.

Ni Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakora mu rwego rw’Ubuzima, Iterambere n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Urimubenshi Aimable, uhagarariye abikorera, akaba nyiri Future Supermarket n’Uruganda rukora amatafari agezweho, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yatekereje gushyiraho gahunda y’Imurikagurisha n’Imurikabikorwa. Ahamya ko iyi gahunda ifasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati“ Iri murika ryamfashije kuko abantu batandatu mubasuye sitandi yanjye bampaye komande yo kubakorera amatafari. Mfite icyizere ko nibikomeza kugenda neza iri murika rizarangira maze kubona komande nka 20. Ibi byose turabikesha kuba Karongi yarashyizwe mu mujyi yunganira umujyi wa Kigali”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yavuze ko iri Murikagurisha n’Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 73 kuri 77. Ati“ Ubwitabire bw’Abafatanyabikorwa buhagaze neza, Turasaba abaturage gusura ahari kubera imurikabikorwa ry’Akarere ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa kuko ari umwanya wo kumenyana hagati yabo, ukaba n’umwanya mwiza wo guhura n’abaturage bakabagaragariza ibyo bakora. Ati“ Turasaba abaturage kwitabira ari benshi bakareba ibyo abafatanyabikorwa bakorera mu karere kacu”.

Abitabiriye iri Murikagurisha n’Imurikabikorwa, umunsi wa mbere w’imurika basusurukijwe n’Itsinda Urukatsa rya Mavenge Sudi, uzakorerwa mu ngata na Eric Senderi.

Sylvain Ngoboka

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga