Umugizi wa nabi wiyoberanyaga ko ari umuhungu uzwi cyane uri munsi y’imyaka 20 utangaza ibiganiro kuri YouTube, wabuzaga amahwemo abakobwa babarirwa mu magana bo mu bice bitandukanye ku isi agatuma bakora ibikorwa by’imibonano imbere ya “camera”, yakatiwe gufungwa imyaka 17 muri Australia.
Muhammad Zain Ul Abideen Rasheed yemeye ibyaha 119, bijyanye n’abantu 286 bo mu bihugu 20, birimo Ubwongereza, Amerika, Ubuyapani n’Ubufaransa. Bibiri bya gatatu (2/3) by’abantu yakoresheje ibyo bari bafite munsi y’imyaka 16.
Urukiko rwo mu mujyi wa Perth muri Australia rwumvise ko Rasheed, w’imyaka 29 y’amavuko, yabahatiye kwinjira mu ruhererekane rw’ihohoterwa rikabije ryagendaga rirushaho kwiyongera, akabigeraho abakangishije ko azohereza ubutumwa bwabo bujyanye n’imyanya y’ibanga n’amafoto yabo bambaye ubusa, ku bo mu miryango yabo.
Abategetsi bo muri Australia bavuga ko iki ari “kimwe mu bikorwa bibi cyane byo gukangisha abantu gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa” kibayeho mu mateka.
Umupolisi mukuru wo muri Australia, ACP David McLean, yagize ati:” Uku kutita ku bandi kurimo ubugome uyu mugabo yagize ku bo yahohoteye bo mu bice bitandukanye ku isi no [kutita] ku guhangayika kwabo, gukozwa isoni no guterwa ubwoba birugira rumwe mu manza ziteye ubwoba bwinshi cyane zo gukangisha abantu gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa ziburanishijwe muri Australia“.
Yongeyeho ati: “Ubu bwoko bwo gukoreshwa mu nyungu bwite n’ihohoterwa ryo ku mbuga za internet burababaje cyane kandi butera ihungabana ry’ubuzima bwose”.
Ubwo yamukatiraga icyo gihano ku wa kabiri, umucamanza Amanda Burrows yavuze ko icyaha cya Rasheed kiri ku kigero cyo hejuru kuburyo “nta rundi rubanza bigereranywa” ruhari mu gihugu, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru ABC (Australian Broadcasting Corporation).
Abinyujije mu kwigira Umunyamerika w’imyaka 15 w’icyamamare kuri internet, Rasheed yatangiraga ikiganiro n’abo yabaga agambiriye, nyuma akabashora mu biganiro bijyanye n’ibyiyumvo by’imibonano mpuzabitsina.
Yabakangishaga kohereza ibisubizo byabo ku nshuti zabo n’imiryango yabo, keretse bakoze uruhererekane rw’ibikorwa by’imibonano “bitesha agaciro” kandi byakomezaga kwiyongera, rimwe na rimwe byabaga birimo n’imbwa zo mu miryango yabo n’abandi bana bari mu rugo iwabo.
Urukiko rwumvise ko Rasheed yari yarabaye mu miryango (amatsinda) yanga abagore yo ku mbuga za internet yitwa “incel“, ndetse ko inshuro nyinshi yari yaratumiye abandi bantu, harimo n’igihe haje abantu 98 kujya kureba ibikorwa biteye guhangayika birimo kuba muri ako kanya ku rubuga rwa internet.
Abana benshi yakangishije gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa bamubwiye ko bari bafite ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ndetse umwe muri bo yanamwoherereje amashusho amugaragaza arimo kwigirira nabi (kwibabaza).
Ariko umucamanza yavuze ko Rasheed yakomeje ibyo bikangisho bye nubwo “byagaragaraga ko bahangayitse” kandi “bafite ubwoba bukabije”, nkuko byatangajwe na ABC.
Yafashwe nyuma yuko abategetsi bo muri Australia biyambajwe na Polisi mpuzamahanga, Interpol, n’abakora iperereza bo muri Amerika, nuko ashyirirwaho ibirego mu mwaka wa 2020 nyuma yuko Polisi igiye gusaka urugo rwe.
Rasheed asanzwe ari mu gifungo cy’imyaka itanu kubera gusambanya inshuro ebyiri mu modoka ye umwana w’imyaka 14, muri pariki (ahantu ho kuruhukira) yo mu mujyi wa Perth.
Urukiko rwumvise ko ari muri gahunda yo kuvura abagizi ba nabi ku bijyanye n’imibonano, ariko rwanzuye ko Rasheed agiteje ibyago byinshi byo kongera gukora icyaha.
Muri Kanama (8) mu mwaka wa 2033 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, azaba ashobora kuba yasaba gufungurwa by’igihe gito cyangwa bya burundu akarangiriza igihe gisigaye cy’igihano hanze ya gereza, abanje gusezeranya ko azitwara neza.
intyoza