Kamonyi-Ubuntu Center for Peace: Imiryango yabagaho mu manegeka y’ubuzima, nta rukundo yagaruwe ibumuntu
Umuryango Ubuntu Center for Peace utegamiye kuri Leta, wasoje urugendo rw’ibyumweru 15, aho wari mu nzira yo kwigisha no kugarura urumuri rw’Urukundo n’imibanire myiza mu ngo zari mu manegeka y’imibanire itari igize icyo yungura umuryango uretse kubaho nabi, induru, intonganya, n’amakimbirane. Abagabo n’Abagore bagendanye n’uyu muryango muri uru rugendo, bahamya ko bavuye ibuzimu, bavuye mu mwijima kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ahazaza hakomeye h’imiryango yabo.
Niyonteze Philbert, atuye mu kagari ka Kabagesera Umurenge wa Runda. Avuga ko mbere y’uko ahura n’Abubatsi b‘Amahoro b’uyu muryango Ubuntu Center for Peace yari nk’igisimba mu rugo rwe, ko nta bumuntu bwari muri we, ko mu rugo nta mahoro n’iterambere byaharangwaga, hahoraga intonganya.
Ati“ Ntari nahura n’Abubatsi b’Amahoro, nari umuntu udahwitse, ufite amahane, w’umusinzi, w’Umusambanyi ariko igihe cyaje kugera mpura n’Abubatsi b’Amahoro baranyigisha. Mbere ninjiraga mu rugo nahinguka abana bakirukanka, umugore agahunga, nari impyisi mbega mu rugo”.
Akomeza avuga ko ubwo buzima bubi we n’umugore we babubayemo bakora ariko kubera kudashyira hamwe, kuba nyamwigendaho no kutoroherana byatumye bajya kure y’iterambere ry’urugo ndetse imibanire mibi yirukana urukundo mu muryango.
Avuga ku ngaruka zo kutumvikana, amakimbirane mu muryango yagize ati“ Murasenya, ibintu mufite byose mukabigurisha, nta kintu na kimwe mugeraho kuko uwo ariwe wese aba yifuza gushyira mu mufuka we. Abana nibo twatsikamiraga cyane kuko nti babashaga kujya kwiga, kurya byabaga ari amahirwe. Ng’icyo ikintu kibi kiba mu rugo mu muryango utumvikana”.
Nubwo yishinja uruhare rwe mubyabaye, avuga ko n’umugore nawe hari uko yabaye uwongera ikibi mu bindi. Ati“ Iyo utashye ukabona umugore ntakureba neza uri umugabo winjiye, icyo gihe nawe ubona mutari kumwe kuko iyo winjiye agafa ibiryo agashyira hariya, kimwe n’uko unahagera ugasanga yagiye kwiryamira ati genda ubirebe nutabireba ubireke, nta n’ibyo wahashye!. Icyo gihe ntabwo muba mwumvikanye”. Akomeza avuga ko haba ubwo umugore ibyo yabiterwaga n’umujinya wo kuba atitaweho bikwiye.
Nyuma yo guhura n’Abubatsi b’Amahoro, ubuzima bwarahindutse buraryoha, umuryango ushyira hamwe bajya mu ngamba z’iterambere. Ati“ Urwo rugendo twarugiyemo, baratuganiriza ariko noneho tugeze ku cyo bita Igiti cy’Amahoro numva iby’abandi uko bimeze nsanga hariho abandenze. Nibwo nagiye mbwira umugore wanjye turi mu rugo nti umva rero Madamu wanjye reka duhinduke!. Yarambwiye ati ‘Nubasha guhinduka nanjye nzahinduka”.
Nyuma yo kuganira n’umugore bakiyemeza buri wese kuzana impinduka, batangiye gukora bashyize hamwe, ayo umugabo yakoreraga ajyana mu kabari n’ahandi atangira kujya ayazana akayaha umugore bakajya inama y’icyo gukora, none ubu barashima ko ubuzima bubi, ingeso mbi no gudahuza byavuye mu nzira zabo urugo rukaba rutekanye, urukundo ari rwose, abana bameze neza bishimye nk’Umuryango umwe, bashyize imbere ukwiteza imbere, Umucyo wasimbuye Umwijima.
Mu buhamya bugufi bwa Kabahire Fortune( tuzagira igihe cyabwo kihariye), avuga ko yari ariho atariho, ariko ko uko umugabo yazaga ariko yamwakiraga. Yaza atongana nawe ntabashe kumworohera, mbese mu mvugo y’abubu byari imiguruko, nta koroherana kuri buri umwe.
Nyuma yo guhura n’Abubatsi b’Amahoro yarigishijwe ndetse yumva aruhutse, azakubona ko ururimi rwoshywa n’urundi yiga gucisha make bituma izo mpinduka zisa n’izimurikira umugabo waje kubona ko umugore yahindutse, atangira kubyibazaho no kugenza make kugera ubwo nawe ahindutse, baratuza barakora, barakundana bagarura ubumwe bw’urukundo rw’urugo rwari rugeze aharindimuka, ubu ni umuryango ushima, ushyize hamwe kandi uri mu nzira yo kwiyubaka.
Dr Niyonzima Jean Bosco, washinze kandi ayobora Umuryango Ubuntu Center for Peace utegamiye kuri Leta ashimishwa no kubona imiryango yari igeze ahabi, igana ku gusenyuka yongeye kugarura urukundo n’ubumwe bukwiye abashyize hamwe.
Ati“ Nkurikije Ubuhamya bwatanzwe n’Imihigo yafashwe, nishimiye cyane ko abantu bari baraheranwe n’ibikomere byo mu mutima n’amakimbirane yo mu miryango cyangwa bahemukiranye babashije kubivamo”.
Akomeza avuga ko gukura iyi miryango mu mwijima ikagaruka mu rumuri bikurikirwa no kubafasha kuba mu matsinda yo kwigira, agamije ahanini kubahuza bakarushaho guhamya ingamba zo kubaka umuryango uhamye kandi ufite icyerekezo kizima. Asaba kandi inzego z’ubuyobozi kuva ku Mudugudu kuba hafi y’imiryango nk’iyo kuko haba ubwo gusenyuka kwayo biterwa no kutitabwaho ngo iganirizwe.
Dr Niyonzima, avuga ko akazi bakora mu miryango nka Ubuntu Center for Peace ari ugukuza ubuntu mu bantu, bamara kumenya ko ari abantu bakikuzamo kuba abantu nyabantu, aho Umuntu nyamuntu ari umwe w’Impfura musangira ntigucure, mwagendana ntigusige.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ashima ibikorwa bya Ubuntu Center for Peace mu kongera kugarura urumuri mu miryango yari igoswe n’umwijima mu mibanire.
Avuga ko bimwe mu bibazo bisubiza inyuma, bisenya ubumwe ndetse bikadindiza ubukungu n’imibereho myiza ari; Ibibazo ahanini bishingiye ku makimbirane mu ngo, Ihungabana, kudatuza ngo utekereze neza, kubaho wumva ko ugomba kubeshwaho n’abandi aho gukora ubwawe ngo witeze imbere.
Visi Meya Uzziel, ahamya ko kubaho neza ari ukubaho wirinda amakimbirane, Ugusangira ibyo abantu bafite, Kwirinda kwaya, birinda kuba ba nyamwigendaho ahubwo bakarangwa no gushyira hamwe nk’abagize umuryango usangiye urugendo rw’Ubuzima. Ahamya kandi ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bazakomeza gushyira imbaraga mu gufatanya n’abafatanyabikorwa muri gahunda zose zigamije kuzana impinduka zituma umuturage arushaho kubaho neza kandi atekanye.
Aho uyu muryango Ubuntu Center for Peace ugeze, Abagabo n’abagore bari babanye nabi, ab’amakimbirane mu miryango, kudaca bugufi byari byarazonze bigatuma iterambere rihunga, baba mu muryango utagira icyerekezo, uhora mu nduru barongera bakagarukana ishema ry’Umuryango bagakora bakiteza imbere.
Munyaneza Théogène