Amajyepfo/Umuburo wa Polisi: Ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ntihazagire urira!-ACP Boniface Rutikanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye babarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, yatanze ubutumwa, aburira ndetse atanga gasopo ku bantu bakomeje kwivuruguta mu byaha birimo; Ubujura bw’Inka n’Amatungo magufi, Ubwangiza ibikorwa remezo nk’intsinga z’amashanyarazi hamwe n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Yashimangiye ko abo bose n’abandi nk’abo Polisi y’u Rwanda itazabihanganira, ko abo bagiye kuba ‘Abakiriya bayo’.
ACP Boniface Rutikanga, ari mu cyumba cy’inama cy’ahubatse Ibiro bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Abanyamakuru ko uyu mwaka wa 2024 turimo kugana ku musozo, Intara y’amajyepfo yaranzwe mo n’ibintu byinshi bifite aho bihuriye n’ibyaha, ariko kandi ibyo ngo ugasanga ari ibikorwa by’abantu cyangwa imyitwarire y’abantu cyangwa umuntu bibangamiye abandi.
Mu bibazo cyangwa ibikorwa byakozwe bigaragara mu bigize ibyaha mu ntara y’Amajyepfo harimo; Ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo nk’ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi. Nubwo ngo byagabanutse, avuga ko hari igihe byari biteye ubwoba.
ACP Rutikanga, avuga kandi ko habayeho ubujura bw’Inka n’amatungo magufi abagirwa mu mashyamba cyangwa mu biraro, akagurishwa mu maduka y’inyama hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse ibyo bikaba bikigaragara.
Muri ibyo bikorwa by’Ubujura kandi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ku bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bushyira Ibidukikije mu bibazo, bushyira Imirima y’abaturage mu bibazo, ndetse hamwe ugasanga n’inzu y’umuturage igiye mu manegeka.
Ashimangira ko abakora ibyo babikora mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakamera nk’abantu bumva ko uwo ariwe wese udashoboye bahangana nawe, bakaba banakugirira nabi kandi rimwe na rimwe ibyo bakanabikora kuko ingero zirahari.
ACP Boniface Rutikanga, yanavuze ku bujura bugaragara hirya no hino aho wumva abantu bataka bavuga ubujura bwiganjemo n’ubwo gushikuza amaterefone n’ibindi. Ahamya ko Polisi y’Igihugu itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa nk’ibyo ndetse n’ibindi bitemewe n’amategeko.
Yagarutse cyane k’Ubujura bw’Inka n’Amatungo magufi, Ubujura bwangiza ibikorwa remezo n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yerekana ko ubwo bucukuzi bwangiza imirima aho abaturage bahinga, amashyamba n’ibindi. Ahamya ko ibyo bitatu bifite aho bihuriye no gusubiza inyuma iterambere ry’Igihugu, Gusubiza inyuma iterambere ry’Umuturage, Kubangamira imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’umuturage ariko no guhombya Leta.
Hagowe uwo Polisi izafatira muri ibyo bikorwa hamwe n’ibindi bitemewe n’amategeko
ACP Boniface Rutikanga, avuga kubakora ubujura bw’Inka, adaciye ku ruhande yabihanangirije, atanga gasopo muri aya magambo“ Twese turabizi aha ng’aha uko turi hano, impamvu hajeho gahunda ya Girinka, Korozanya!. Ahari Inka harera(kwera), umwana wanyweye amata ntagwingira, iyo habonetse umukamo amafaranga araboneka! Umuntu umwe akarangiza akaza inka akayikura mukiraro, akayibaga, akagurisha! Uwundi muswa hanze aha ng’aha za nyama akazifata akazishyira muri Busheri, akazigurisha!, ariko kagati aho ng’aho hari abitwa ngo ‘Abasheretsi’, birirwa babunga…! Bavandi…!, aba bantu dufitanye nabo ikibazo, tuzabahiga kandi bazababara!”.
Yashimangiye ukutihanganira abameze batyo agira, ati“ Aba bantu bazababara’! Ibi rwose ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ntihazagire urira! Ubikora wese ni yitegure ingaruka z’ibyo azahura nabyo kandi azabyihanganire”.
Yongeyeho, ati“ Ntabwo tuzemera ko Ubuyobozi bw’Igihugu bushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage batere imbere, biteze imbere hanyuma undi kubera ubusambo bwe n’ubusuma bwe aze abyangize tu.., ngo tumurebere! Oya, ntibizakunda”. Akomeza avuga ko ibyo ari kimwe n’ibyo kunsinga z’amashanyarazi.
Ati“ Ni inde utazi uburyo aho umuriro ugeze ubuzima buhinduka? Ahageze umuriro w’amashanyarazi ubuzima burahinduka, ngira ngo mwagiye mubibona mu byaro! Batangiza imishinga mito, ugura icyuma cyo gusya, ufungura Salon de Coiffure( ahatunganyirizwa imisatsi…), utangira gufungura ka Resitora, gukora utuntu…!, Abantu bakihangira imirimo kuko hari igikorwa remezo kibashoboza! Hanyuma umuntu akaza agafata insinga akazica ibintu bigasubira…., noneho ubwo ng’ubwo simvuze abantu bari kwa muganga babayeho kubera uwo muriro! Ariko kweli, uwo muntu nitumufata tukaba tumubitse ahantu muzatubaza ngo….!?
ACP Boniface Rutikanga, yashimangiye ko abantu nk’abo ntakubihanganira guhari, ko kandi iyo shene yose cyangwa abo bose bagize urwo ruhererekane muri ibyo bikorwa, baba; Abari m’Ubucuruzi bw’Inka n’amatungo magufi byibwa, yaba uwayibye, ari uwayikoreye akayishyira kuri Moto cyangwa imodoka na Moto byayitwaye, yaba uwo Musheretsi wayiranze, yaba ufite izo nyama muri Busheri atabasha gusobanura aho yazikuye, ati“ Abo bose baraba abakiriya bacu”. Abo kandi avuga ko bajyana mu gatebo kamwe n’ab’intsinga z’amashanyarazi kimwe no mubucukuzi, yaba ucukura, yaba uyikorera, yaba ubigura n’uwatanze amafaranga ngo babikore, ati“ Bose turabatwara”.
Munyaneza Théogène