Turifuza Kamonyi isukuye- Meya Dr Nahayo Sylvere
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye Abanyakamonyi bose(Abesamihigo) kurangwa n’Isuku aho bari hose. Yibukije ko isuku ihera ku muntu kugiti cye( ku mubiri) ndetse n’aho atuye, asaba ko buri wese isuku ayigira Umuco. Ati “Turifuza Kamonyi Isukuye, abantu bagaragare ko bafite Isuku”.
Ni ubutumwa uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bitabiriye itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura, anasaba buri wese wumvise ubwo butumwa ku Isuku n’Isukura ko abusakaza hose no muri bose haba aho atuye, agenda ndetse n’aho akorera umunsi ku munsi.
Asobanura uburyo ibiteganijwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura bizakorwa, yavuze ko bizakorwa mu buryo bwiza burimo n’igenzura harebwa niba ibyateguwe bikorwa uko bikwiye, haba mu bigo by’amashuri, Ibigo nderabuzima, muri za Resitora, ahakorera abantu batandukanye nko mu ma Santere y’Ubucuruzi, mu bigo by’abikorera, mu ngo z’abantu n’ahandi, hagamijwe ko Isuku abantu bayigira Umuco.
Ubu bukangurambaga ku Isuku n’Isukura bwatangijwe butandukanye n’ubundi busanzwe butegurwa kuko mbere habaga harimo n’ibihembo nkuko Meya Dr Nahayo Sylvere abisobanura. Ati“ Ntabwo duteganyamo ibihembo, gusa ntabwo byabuza ko abantu bakora muri bwa buryo bwo guhiga no guhiganwa dutoza abantu bose”.
Mu rwego rwo kugira ngo uku kwezi kuzavemo umusaruro ufatika mu bikorwa by’Isuku n’Isukura, Meya Dr Nahayo avuga ko mbere yo kwinjira nyirizina mu bikorwa habanje kwegerana kw’inzego zitandukanye kuva kuri Komite z’imidugudu ndetse n’abandi baba mu byiciro bitandukanye babasha kugera ku baturage mu buryo bworoshye.
Meya Dr Nahayo Sylvere, agira ati“ Twemeranijwe ko ubu bukangurambaga bugomba kugera henshi hashoboka, bukagera mu ngo z’Abaturage”. Akomeza avuga ko kuva ku rwego rw’Umudugudu bose babize ndetse babigize ibyabo.
Mu butumwa bwihariye yageneye Abanyakamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye ko buri Mwesamihigo wese( Ikibugo cy’Abanyakamonyi ni “Abesamihigo”) uku kwezi akugira ukwe, akisuzuma, akumva ko Isuku n’Isukura ariwe wa mbere ireba,
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura, hateganijwe by’umwihariko igikorwa cy’Umuganda rusange kihariye. Hateganijwe kandi ibikorwa bihuriweho ku isuku n’Isukura, aho byateganyirijwe iminsi ibiri mu cyumweru. Umwe muri iyo minsi ibiri mu cyumweru ni uwo ku wa Kabiri unasanzwe ukorwamo Igitondo cy’Isuku ndetse n’umunsi wa Kane w’icyumweru mu masaha y’Igitondo mbere y’indi mirimo. Ibikorwa byo kuri iyo minsi nkuko Umuyobozi w’Akarere abivuga, ntabwo bikuraho ko aho abantu batuye, bagenda n’aho bakorera bakwiye buri munsi gukora Isuku.“ Isuku ni Isoko y’Ubuzima”.
Munyaneza Théogène