• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Runda: I Rukaragata umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

Umwanditsi
November 24, 2024

Ahagana ku i saa munani zo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 24, Mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Umugabo witwa Tuyizere Ange yateye icyuma mu ijosi umugore we babanaga witwa Mukandayisenga Alphonsine aramwica. Akimara kukimutera yahise akizwa n’amaguru arahunga. Abatabaye, ntacyo babashije gufasha kuko byarangiye apfuye. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu Nyakwigendera yari yarishwe urubozo igihe kirekire, ariko bamwe mu bayobozi bakabimenya nti hagire igikorwa.

Amakuru bamwe mu baturage ba Rukaragata bahaye intyoza.com ni uko uyu mugabo wishe umugore we ngo bisa nk’aho byari ukumuhuhura kuko yari yaramwishe ahagaze ariko bamwe mu bamenyaga aya makuru barimo na bamwe mu nzego z’ibanze nti bagire icyo bakora cyangwa se ngo banatange amakuru.

Umwe mu baturage yagize ati“ Ibi bintu bimaze imyaka n’imyaniko…..( hari amagambo twabwiwe y’iyicarubozo yakorerwaga kugera no ku myanya y’ibanga tutasubiramo hano). Ubundi se yari ukumwica ko yari uguhuhura”.

Uyu muturage, akomeza avuga ko uyu mugabo wishe umugore we, yajyaga amukorera iyicarubozo rikomeye, yabona amerewe nabi agahunga urugo, akazagaruka yumvise ko yorohewe. Ibyo kandi ngo yabikoraga kenshi ndetse bamwe mu nzego z’ibanze ( tutavuga amazina) bakabimenya bakaryumaho, nti bavuge, nti batange n’amakuru.

Mbere yo kumutera icyuma, ngo yabanje kumukuramo imyenda yose, kandi ibyo ngo ni nabyo n’ubundi igihe yabaga agiye kumukorera iyicarubozo yakoraga. Uyu muturage, yagize, ati“ Yabanje kumukuramo imyenda yose!, yasohotse yambaye ubusa amaraso arimo aratungereza, avuze ngo ni muntabare ahita yikubita hasi”.

Yakomeje agira ati“ N’ubundi iyo yajyaga kumukubita yamukuragamo imyenda. Nta rugingo ruzima yari afite n’ubundi ni uguhuhura”. Akomeza avuga ko yamaraga gukora ibyo, agahita agenda yabona amaze gukira akagaruka. Hari kandi bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge uyu mugabo yakoraga ndetse ngo benshi babizi barimo n’ubuyobozi.

Uyu nyakwigendera, hari ubwo ngo mu myaka yashize yananiwe kubana n’uyu mugabo kubera amabi yamukoreraga, aramuhunga ndetse aza kwishakira undi mugabo, hanyuma uyu Tuyizere( wamwishe) akazajya ajya kubabuza amahoro, bigera aho ava muri urwo rugo yisubirira iwabo ariko nyuma y’igihe baza kwiyunga, yongera asubirana n’uyu wa mbere(Tuyizere) ari nawe birangiye amwishe.

Abaturage, babwiye Umunyamakuru ko kimwe mu bibazo bikomeye babona gitera amakimbirane n’ibibazo mu miryango bikanagera aho bamwe bavutsa abandi ubuzima ari uko ibibazo biba, bamwe mu bayobozi bakabimenya bagaceceka nti banatange raporo ngo ababishoboye begere iyo miryango bayiganirize.

Bavuga kandi ko uretse n’ubuyobozi bubegereye, ngo n’abandi ntawe ukunda kubegera ngo abaganirize, ubone ashishikajwe no kumenya ibibazo biri mu muryango. N’igihe hari ibyabahurije hamwe nk’inama ngo nta mwanya uhagije wo kuvuga ibyo babana nabyo cyane ko n’abagerageje kubivuga ngo badashobora gushyira iby’urugo byose ku karubanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Mukandayisenga Alphonsine ari impamo, ko kandi nk’ubuyobozi bataramenya imvano yo kwicwa kwe. Avuga ko umugabo we yamaze kumwica agahita ahunga, akaba arimo gushakishwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Mc says:
    November 28, 2024 at 4:21 pm

    Amahoro;
    Muri abo gushimirwa mukomereze aho murara inkuru kugeza irangiye,ariko mwashyiraho Numero y’iwacu(inyarwanda) murwego rwo korohereza abafatanyabikorwa(abasangiza-makuru)
    Murakoze

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga