• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Ntabe ari wowe ntandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya SIDA-Min Dr Sabin Nsanzimana

Umwanditsi
December 2, 2024

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024 mu karere ka Rubavu, u Rwanda rwifatanije n’isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 43. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti“ Kurandura SIDA ni inshingano yanjye”. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yibukije ko iki cyorezo kigihari, asaba buri wese kutirara no kutaba impamvu yo kugikwirakwiza. Hari abantu 9 bandura buri munsi, hakaba 7 bapfa. 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabwiye abitabiriye uyu munsi ko kurwanya icyorezo cya SIDA ari uruhare rwa buri wese. Yasabye kandi buri wese kugenda atekereza icyo yakora kugira ngo SIDA, aho atuye cyangwa se nawe ubwe itazamuturukaho ijya ku bandi kuko ngo iyo wamaze kuyandura ubana nayo, ugahangana nayo n’ibindi bibazo bijyana nayo ubuzima bwose.

Yakomeje asaba buri wese kwizihiza uyu munsi wahariwe kurwanya SIDA azirikana abo yahitanye. Ati“ Hari abapfuye imiti itaraboneka, hari abo yahitanye kubera kutabimenya n’abandi baba baribasiwe n’iki cyorezo mu myaka 43 ishize kigaragaye ku Isi, iyi Virusi ya SIDA igaragaye ku Isi!. Dukoreshe imbaraga zose zishoboka ku buryo hatazagira undi ucyandura cyangwa se ntabe ari wowe biturukaho bijya ku wundi, ni uruhare rwa buri wese guhangana n’iki kibazo”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko imibare bafite igaragaza ko nibura ku munsi hari abantu icyenda bandura SIDA. Ati“ Hari abantu bacyandura Virusi itera SIDA ku munsi, aho tubarura abantu hafi bagera ku icyenda buri munsi bandura Virusi itera SIDA bushya. Umunsi umwe batari bayifite bikagera ni mugoroba abantu 9 bayanduye bashya. Ni ikintu kigihangayikishije ntekereza ko umubare nk’uyu uri buze kudufasha twese gusubira inyuma tuti abo ng’abo kubera iki bacyandura buri munsi”.

Akomeza avuga ko mu gihe abo icyenda bandura iki cyorezo buri munsi, hari indi mibare igaragaza ko hari abandi barindwi bahitanwa nacyo. Gusa kuri abo 7 gihitana, avuga ko byagabanutseho gatatu. Ahamya ko nubwo iyo ari intambwe nziza yatewe, ko intego ari uko bigabanuka kurusha ho.

Avuga ku mpamvu y’abahitanwa n’iki cyorezo yagize, ati“ Abagipfa abenshi ni uko baba baratinze kubimenya, ibyuririzi bikaza noneho akaba aribwo ajya gufata imiti, kubera akato cyangwa se no kugira ubwoba”. Akomeza asaba uwaba wese akeka ko ayifite cyangwa se ataripimishije ko ari byiza ko abimenya kare kugira ngo atajya mu mubare w’abazahitanwa nayo cyangwa se akaba no mubayikwirakwiza.

Rubavu, ni akarere kari mu ntara y’Iburengerazuba. Ni na hamwe mu bice by’Igihugu hagaragara cyane ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ariko by’umwihariko abenshi mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo ni abakiri bato, urubyiruko. Ibyo ahanini bigahuzwa no kuba uyu mujyi ugendwa cyane, hari ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Kugendwa cyane binaterwa no kuba igice kinini gikora ku Kivu hari aho abantu batari bacye basohokera bajya kwidagadura n’ibindi.

Kwizihiza uyu munsi ngaruka mwaka wo kurwanya SIDA, byabanjirijwe n’igikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024, wakozwe ku wa Gatandatu ukitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, abandi bo mu nzego za Leta, Ibigo bitandukanye n’abo mu miryango mpuzamahanga. Ni Umuganda wasojwe hatangwa ibiganiro k’Ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA, ku mugoroba w’uwo munsi haba Igitaramo imbere y’ikiyaga cya Kivu. Ni igitaramo kitabiriwe n’Abahanzi benshi basusurukije Abanyarubavu ariko banabakangurira kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga