• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Umutegetsi ukomeye mu Burundi yamaze kwaka ubuhungiro mu Bubiligi

Umwanditsi
December 5, 2024

Inzego z’U Bubiligi zemeje ko hari umutegetsi ukomeye mu Gihugu cy’u Burundi wasabye ubuhungiro nyuma yo gusoza ubutumwa bwari bwamujyanye, agahitamo kudasubira mu Gihugu cye. Uyu mutegetsi, ni umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu. Biranavugwa ko atariwe gusa, ko hari n’abandi banze gusubira i Burundi.

Amakuru ava muri zimwe mu nzego z’Igihugu cy’U Bubiligi aremeza ko hari umutegetsi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi( Ubushikiranganji bujejwe indero) mu Burundi, watse ubuhingiro mu Bubiligi nyuma yo kwanga gutaha mu Burundi asoje kwitabira ibikorwa byari byamujyanye.

Leta y’u Burundi nayo, ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi iyobowe na François Habyarimana, ivuga ko uwari umuyobozi mukuru w’inyigisho z’imyuga yari mu rugendo rw’akazi mu Bubiligi yahezeyo yanga kugaruka.

Iryo tangazo rya Leta ryaje ryemeza amakuru yari amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari umutegetsi w’u Burundi watorokeye mu Bubiligi. Biravugwa kandi ko hari n’abandi barundi batari bake, bamaze guhitamo gufata iyindi nzira aho gusubira mu Burundi basoje ingendo z’akazi.

Byatangiye ari igihuha…

Mu gihe byatangiye kunugwanugwa mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari umutegetsi w’u Burundi wari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cy’U Bubiligi yashimye kugumayo asaba ubuhungiro.

Nyuma y’aho atagarutse, Minisitiri w’Uburezi, Francois Habyarimana yanditse agena by’agateganyo umuyobozi mukuru mushyashya ushinzwe inyigisho z’imyuga muri iyo Minisiteri, kuko uwari ubishinzwe yagiye akiherera iyo aho kugarukana ubutumwa bw’akazi yari yoherejwemo.

Nubwo abategetsi mu gihugu cy’u Burundi by’Umwihariko muri Minisiteri y’Uburezi birinze kuvuga amazina y’uyu mutegetsi watse Ubuhungiro, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko uwo waheze akanga kugaruka ari Germain Ndayishimiye wari umuyobozi mukuru ushinzwe inyigisho z’imyuga.

Amakuru BBC Gahuzamiryango yabonye, ni uko uyu mutegetsi yari mu rugendo rw’akazi aho yari yatumiwe n’igisata cy’ingoma y’U Bubiligi gishinzwe gufashanya hagati y’u Bubiligi n’u Burundi (Enabel). Urwo rugendo rw’akazi rukaba rwaratangiye taliki 17 ukwezi kwa Kigarama (11) rukarangira taliki 20 z’uko kwezi ari naho yari gusubira mu Burundi.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga