• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Kamonyi-Runda: Hagaragaye Umurambo w’umuntu ugaragara nk’umusore

Umwanditsi
December 9, 2024

Ahagana mu rukerera rw’uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda hafi n’aho ugabanira n’uwa Rukoma, habonywe umurambo w’umuntu ugaragara nk’umusore. Imvano y’urupfu rwe ntabwo iramenyekana.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’Akagari ka Kabagesera akanemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ni uko uyu murambo wagaragaye ubonywe n’abaturage bahanyuze, ariko nta makuru y’icyaba cyateye uru rupfu aramenyekana, ndetse n’imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana.

Aganira n’umunyamakuru, Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide uyobora Umurenge wa Runda yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muntu ariko avuga ko hataramenyekana icyamwishe, uko yageze aho yasanzwe. Avuga kandi ko bataramenya uwo ariwe kuko nta myirondoro ye iramenyekana.

Yagize ati“ Amakuru twayamenye mu gitondo ahagana saa kumi n’igice tuyahawe n’abaturage, kugeza ubu ntabwo aramenyekana, nta myirondoro turamenya ariko turi gukorana n’inzego dukorana kugira ngo hamenyekane amakuru y’ibanze, nta yandi makuru dufite”.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ahagana ku i saa yine z’uyu wa mbere, inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ndetse na Polisi bari bakiri ahabonetse uyu murambo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga