• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
10/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
10/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
10/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Kamonyi-Runda: Umugabo arakekwaho kwica umugore we

Umwanditsi
December 30, 2024

Umugabo witwa Muhawenimana Martin w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagira, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi arakekwaho kwica umugore we babanaga witwa Mukantarindwa Odette w’imyaka 36 y’amavuko. Ubuyobozi buvuga ko ukekwa ari mu maboko y’inzego z’Umutekano.

Amakuru y’uru rupfu rwa Mukantarindwa Odette, intyoza.com yayabwiwe na bamwe mu baturage ba hafi y’aho aya mahano yabereye, ariko kandi anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda.

Abaturage, bavuga ko bikiba uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye ubwe kwa Mudugudu amutekerereza amahano amaze gukora yo kwica uwo bashakanye, nawe nta gutinda ahita abibwira ubuyobozi.

Bavuga kandi ko abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB bakorera i Runda bahageze, binjira mu nzu basanga umurambo wa nyakwigendera, ariko ngo bamwe mu bawubonye nta gikomere cyagaragaraga inyuma.

Amakuru intyoza.com ifite kandi ni uko mbere y’iki gikorwa cy’ubwicanyi, uyu mugabo n’umugore babanje gusangirira inzoga ku witwa Emmanuel mu masaha ashyira saa saba z’ijoro, nyuma barataha ariko ngo bageze ku muryango w’inzu babamo umugore yanga kwinjira, ariko umugano we ahita amusunikira mu nzu aribwo batangiye gushyamirana byakurikiwe no kurwana.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bamenye amakuru ko uyu mugabo yishe umugore we, ariko ko bataramenya icyo yamwicishije.

Avuga ko aya makuru bayamenye mu rukerera ariko batazi neza ngo byabaye ku yihe saha. Avuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Umukuru w’Umudugudu wa Muhoza nyuma y’uko yari amaze kwica Umugore we. Nyakwigendera, nkuko Gitifu Ndayisaba abivuga, yajyanywe kwa muganga gupimwa naho umugabo ashyikirizwa RIB.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko uyu muryango yaba umugabo n’Umugore we babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko kandi akanavuga ko ari umuryango batari bafite mu miryango ibana ifitanye amakimbirane.

Akomeza avuga ko nyuma y’iki gikorwa kigayitse, cy’ubugome bw’uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, nk’ubuyobozi ngo bwagiye guhumuriza abaturage, bubasaba kujya batanga amakuru ku gihe cyane cyane ku miryango babona ko ifitanye amakimbirane. Basabwe kandi kwicungira umutekano no gutabarana igihe habaye ikibazo.

Mu gihe Ubuyobozi buvuga ko uyu muryango ntawo bari bafite mu yibana ifitanye amakimbirane, bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko nubwo iby’uyu mugabo n’umugore bitajyaga bisakuza cyane, ariko ngo ntabwo baburaga gucyocyorana, umugabo agakubita umugore we, ndetse rimwe na rimwe bagatongana ariko bitari ibihuruza rubanda.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga