• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Rukoma: Basabwe guca ukubiri n’umwanda w’amacakubiri ashingiye ku moko

Umwanditsi
February 21, 2025

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, SP Furaha yasabye Abanyarukoma by’Umwihariko Abanyagishyeshye kuva mu mwanda w’amacakubiri ashingiye ku moko, guca ukubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, bakirinda guhishira ikibi. Ni nyuma y’aho mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri hari Umuturage wagaragaje uburyo nyuma y’imyaka cumi abana n’umugabo bakabyarana abana batatu, amaze amezi asaga atanu yirukanywe mu rugo azizwa ko ari”Umutwa”.

Nyirandimubanzi Jeanne, atuye mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Avuga ko amaze imyaka 10 abanye n’umugabo babyaraye abana batatu ariko nyuma y’iyo myaka, amezi arasaga atanu yirukanywe mu rugo rwe bikozwe n’umugabo we ashyigikiwe n’ababyeyi be, bitwaje impamvu yo kumubwira ko ari Umutwa, ko nta wajye gusaba umugeni mu batwa.

Nyirandimubanzi wirukanwe mu rugo rwe azira ko ari Umutwa.

Yagize ati” Nabanye n’Umugabo wanjye tumaranye imyaka Icumi, dukorana ibintu byose turubaka, tugura imirima, tubyarana abana batatu, umwe wa 12, undi w’imyaka 5 n’uwa Gatatu ufite umwaka umwe“.

Akomeza ati” Tumaze kubona ibyo byose, iwabo begera umuhungu wabo bamubwira bati ntabwo dushaka ko ubana n’uriya mugore, uriya mugore iwabo ni ABATWA, uriya mugore w’Umutwa ntabwo dushaka ko atubera Umukazana, ubwo nyine umugabo turakimbirana ati wa Mutwa we n’ubundi iwacu ntibagushaka“.

Nyirandimubanzi, avuga ko yagerageje kuganiriza umugabo we agamije kumwumvisha ko adakwiye kumva abamushuka, amubwira ko iwabo ataribo bamushakiye, ko kandi ubwe azi neza ko yamuzanye abizi neza ko ari Umutwa ariko biba iby’ubusa yanga kumwumva.

Mu Nteko y’Abaturage i Gishyeshye kuri uyu wa Kabiri.

Akomeza agira ati” Ubu ng’ubu baranyirukanye ngo iwacu ntabwo babona aho bicara baza gusabira umuhungu wabo, ngo nta Mutwa uragura imodoka y’Umucanga, ngo nta n’Umutwa uzi uko umufuka wa Sima ugura, ngo nta n’Umutwa waryamye ahantu heza ujya atekereza“. Avuga ko bamwirukanye mu rugo, ko kandi uwari umugabo we yitegura gushaka undi mugore.

Uyu mubyeyi, avuga ko ikibabaje kinamushengura umutima ari uko nubwo yabanye n’umugabo we batarasezeranye byemewe n’amategeko, yagerageje gusaba kurenganurwa nibura agahabwa ku byo yavunikiye, bashakanye ndetse hakanarebwa ku burenganzira bw’abana ariko ngo yagiye yigizwayo ndetse bakanga ku mwumva, n’aho bashatse gukemura ikibazo bagashaka kumuhambiriza bamuhaye udufaranga yita intica ntikize bitewe n’uko bamwe mu bayobozi bahawe amafaranga nkuko ngo Umugabo yabyigambye, amubwira ko ntawe uzamurengera afite.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Kamonyi-DPC Furaha, imbere y’abitabiriye iyi nteko y’abaturage, yabasabye gukora byose bubakira k’Ubunyarwanda aho kubakira ku moko kuko nta cyiza yazaniye Abanyarwanda uretse gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Polisi muri Kamonyi, SP Furaha yabwiye abaturage ko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese wagarura Amacakubiri ayo ariyo yose.

Yarababwiye kandi ati” Mu kirangantego cy’Igihugu cyacu handitsemo UBUMWE, UMURIMO no GUKUNDA IGIHUGU. Ntabwo dukwiye n’Umunsi n’umwe kwirengagiza ahantu uriya mwanda, uriya mwanda, Umwanda ariko Umucafu w’Amoko watugejeje tugapfusha Abanyarwanda. Ni twe Gihugu cya mbere ku Isi cyagize umubare munini w’impunzi kuva amateka y’Isi yabaho. Hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, twakagombye kuba hari intambwe tumaze kwinjiramo neza“.

Akomeza ati” Ariko!, ushatse umuntu, murabyaranye rimwe, mubyaranye kabiri, mubyaranye Gatatu, hanyuma nyuma y’aho hatangiye kuzamo ubutiku ngo uyu ng’uyu ntabwo yambera Umukazana?, Uwo mwanda ni bwoko ki?”. Ntabwo ibintu by’ingengabitekerezo byo kuvangura Abanyarwanda twabyemera, turaje tubikurikirane“.

Inteko y’Abaturage i Gishyeshye.

Yakomeje yibutsa ko Ubumwe bw’Abanyarwanda arizo mbaraga zabo, ko rero ntawe ukwiye kwihanganira abazana umwanda wo kuba bakibona mu ndorerwamo y’amoko. Ati” Uyu ni umwanda mubi cyane“.Yahise asaba byihuse ko iki kibazo gikurikiranwa.

Meya Dr Nahayo Sylver wari muri iyi Nteko y’Abaturage yasabye abayitabiriye gukomera k’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose hamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, batangira amakuru ku gihe kandi barwanya ikibi icyo aricyo cyose, haba aho gituruka n’uwo ariwe wese wabizana.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yasabye abaturage kubakira k’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ushaka kugarura amacakubiri ayo ariyo yose atazihanganirwa.

Ingengabitekerezo ya Jenoside, Amacakuburi n’amakimbirane ashingiye ku moko bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi kuko uretse muri iyi nteko y’abaturage ba Gishyeshye mu Murenga wa Rukoma, mu cyumweru gishize nabwo mu nteko y’Abaturage aho Meya n’izindi nzego z’Umutekano zirimo Polisi na RIB mu Murenge wa Runda hagaragaye abaturage bahamya neza ko mu gace baherereyemo hakigaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga