• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Kamonyi-Nyamiyaga: Umugore arakekwaho kwiba ihene akoresheje umwana we bakayica umutwe

Umwanditsi
March 5, 2025

Ubujura n’Ubugome biri kuva mu babyeyi byigishwa abana bato. Umugore witwa Nyirangendo Mariyana w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rwankeke, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Werurwe 2025 yatawe muri yombi akekwaho ubujura, aho yakoresheje umwana we w’Umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko. Bivugwa ko yamutumye kuzitura ihene y’abandi, ayigejeje mu rugo ayishyira mu cyumba ayica umutwe. Ukekwa yatawe muri yombi ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Mugina. Ibi bije bikurikira ubujura bwibasiye ahatari hake mu tugari n’Imidugudu bigize uyu Murenge.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, ni ay’uko ku i saha y’i saa tatu n’iminota makumyabiri n’Itanu (9h25) uyu mubyeyi Nyirangendo Mariana yatumye umwana we w’umuhungu (twirinze gutangaza amazina) ufite imyaka 12 ku muzanira ihene yari iziritse munsi y’urugo rwabo, umwana amanukana Nanjoro akata ikiziriko azana iyo hene mu rugo.

Nyina w’uyu mwana akibona Ihene igeze mu rugo yayifashe ayishyira mu nzu ariko yaka umwana we ya Nanjoro akata ijosi ryayo ayica umutwe, ahita akinga inzu ajya ku I Santere y’Ubucuruzi yo ku kibungo, ariko abaturage babonye Ihene iziturwa baza kuvuza induru bavuga ko hari akana kazituye ihene, bagafashe kababwira ko iri mu nzu yabo bakinguye basanga yapfuye bayikase ijosi.

Bakibona ibyabaye, bafashe icyemezo cyo kujya gushaka Nyina w’uyu mwana, baramufata, hari abaturage bahuruye ariko bahita bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Mugina.

Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko muri iyi minsi bigaragara ko hari bamwe mu baturage badukanye Imico mibi irimo n’ibikorwa bigize ibyaha bitari bisanzwe muri uyu Murenge. Ashimangira ko ku bufatanye n’abaturage hamwe n’izindi nzego ntawe uzakora ikibi ngo bamujenjekere.

Asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo aho gufata uwamaze gukora icyaha, ahubwo bamufate ataragikora cyane ko abenshi babikora bava rwagati mu baturage. Ati“ Ababikora si abava kure, bari mu baturage ahubwo bo ni baduhe amakuru y’uwo ariwe wese bakeka bityo afatwe agororwe, ashyirwe ku murongo nafatirwa mu kibi tumushyikirize amategeko akore akazi kayo”.

Akomeza avuga ko inzego z’Ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’iz’Umutekano ndetse n’abaturage bari maso kandi ko batangiye guhiga uwo ariwe wese wijanditse mu bikorwa bihungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda, ko kandi ntawe uzabacika.
Uretse uyu mugore ukekwaho kwiba ihene y’abandi akayica Umutwe, mu ijoro ryakeye muri uyu Murenge abajura bibye ahatari hake mu baturage, barimo umucuruzi bacucuye butike barayeza ndetse n’irerero bibye byose kugera ku ifu y’igikoma cy’abana.

Muri aba bafashwe kandi, umwe mu bakekwa ndetse umaze gufatwa kenshi akagenda akagaruka bamutaye muri yombi mu Kagari ka Kabashumba afite Umuhoro n’Indobo biriho amaraso.

Muri Kamonyi, Abajura batangiye guhigwa bukware kandi ntawe uri kwiba ngo birangire adafashwe kuko abaturage bavuga ko barambiwe kubuzwa amahoro no gucuzwa utwabo bavunikiye bikozwe n’abiyemeje kurya imitsi y’abandi. Mu minsi ibiri gusa, hamaze gutabwa muri yombi ababukekwaho 35.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga