Kamonyi-Nyarubaka: Polisi yataye muri yombi Umugabo wasanganywe umurima w’Urumogi iwe
Ahagana ku i saa sita n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa 06 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka ho muri Kamonyi, Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko. Ni nyuma yo gusanga mu rugo iwe yarahahinze Urumogi ibiti bigera ku icumi.
Bamwe mu baturage bo hafi y’uru rugo rwasanzwemo umurima w’Urumogi babwiye intyoza.com ko bagiye kubona bakabona Polisi ije mu rugo rwa Hitimana Emmanuel, binjira mu rugo iwe basanga yarahahinze Urumogi bagenda bamutwaye.
Hari amakuru bamwe muri aba baturage bahaye intyoza.com bavuga ko nubwo babonye Polisi ije, kuza kwayo bitapfuye kwizana kuko hari bamwe muri bagenzi babo bari bazi amakuru ko uyu mugabo ahinga Urumogi ndetse bakaba aribo barimo abatanze amakuru yatumye Polisi iza gufata uyu waruhingaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ari impamo, ko ubwo Polisi yageraga mu rugo iwe yahasanze umurima w’Urumogi.
Yagize ati“ Polisi yafashe Hitimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko akekwaho guhinga Urumogi iwe mu rugo. Twahasanze hahinzemo ibiti 10 by’ikiyobyabwenge cy’Urumogi”. Akomeza avuga ko uyu wafashwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye mu butumwa bwe, aravuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abijandika bose mu byaha. Ashimangira ko nta kibi na kimwe wakora ngo Polisi ye kutakimenya, ko bityo yiteguye gufata buri wese ubarizwa mu byangwa n’Amategeko.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.