Kamonyi-Karama: Avuga ko yanze ingeso mbi, yanga gusabiriza ashaka iterambere akuye mu budozi
Ku myaka 21 y’amavuko, Iradukunda Sofia ni umukobwa wahisemo umwuga w’ubudozi. Avuga ko imyaka itatu yize uyu mwuga nta gihombo abona, ko ahubwo nyuma y’aho, umwaka umwe amaze awukora asanga ari mu nyungu. Ahamya ko byamurinze kwicara mu rugo adakora, bimurinda gusaba ababyeyi buri kimwe, bimurinda ubuzererezi, bimufasha kwigira, aba uwo ariwe none. Asaba abakobwa b’urungano n’abandi gukura amaboko mu mufuka bagakora.
Umunyamakuru wa intyoza.com amusanze aho akorera Ubudozi muri Koperative BABERWE iherereye mu isantere y’Ubucuruzi ya Karama, Iradukunda amubwira ko guhitamo gukorera muri Koperative aho kujya ku ibaraza, mu masoko cyangwa ngo akodeshe inzu akoreramo ari uko yasanze kuba muri Koperative aribyo birimo inyungu nyinshi.

Ati“ Kuba muri Koperative bitandukanye no kwikorera ku giti cyawe kuko murahuza, wigiramo byinshi, iyo hari icyo utazi bagenzi bawe bakizi barakwigisha, ntabwo wakwica ikintu kandi mugenzi wawe ahari akizi”. Akomeza asaba bagenzi be baba abato n’abakuru kuva mu bigare bagakura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere, abari mu ngeso mbi bakazivamo.
Iradukunda, ahamya ko mu gihe kingana n’umwaka amaze akora uyu mwuga amaze kungukiramo byinshi birimo; Inshuti, kumenya neza umwuga ariko kandi ngo n’amafaranga Ababyeyi bamwishyuriye yiga amaze kuyagaruza. Agura amatungo magufi(Ingurube) akazigurisha akunguka, ariko kandi hejuru y’ibyo ngo arimo kwiga Imodoka kuko mu buzima bwe yamye akunda gutwara imodoka kandi byose abikora yiyishyuriye.
Mu buzima bwe bwa buri munsi, Iradukunda avuga ko ashimishwa no kugira uwo agirira akamaro kuko ubuzima bwamwigishije ko kubaho ari ukubana. Ahamya ko amaze gufasha abana benshi, abishyurira ishuri, ibyo kurya ndetse abadafite inkweto n’imyambaro bamusanze akanezezwa n’uko bamugeraho afite akabafasha kubona ibyo babura bakagana ishuri ntawe ubahutaje.
Avuga ko muri ubu buzima kwicara nta kintu ukora ubwabyo bimugaza ndetse bigashyira umuntu ahabi kuko kuri we asanga kubaho ubuzima nk’ubwo ariho hava abajya mu bigare bitari byiza, by’abadakora ahubwo baba bashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye, abicara bagasaba buri kimwe ababyeyi cyangwa ababarera, abandi bakishora mu ngeso mbi, bakiyambura agaciro nyamara bafite Ubwonko, amaguru n’amaboko bikora neza.
Iradukunda Sofia, avuga ko ubuzima bwo kubaho afite icyo akora kimwinjiriza bwamwigishije kubaho yiyubaha, bumwigisha Kwigira abaho adasabiriza, atabarizwa mu bigare by’abananiwe gukora, bumwigisha ko gutera imbere biharanirwa kandi ko ikiri icyawe ari icyo waharaniye n’imbaraga zawe zose.

Iradukunda, Asaba Abakobwa bagenzi be ndetse n’Abagore muri rusange gukunda gukora cyane ariko kandi by’umwihariko buri wese akagira umwuga kuko ufite umwuga azi neza atawusonzanya, adasabiriza, atandavura, adasuzugurwa na buri wese.
Munyaneza Théogène