Kamonyi-Umunsi w’Umugore: Isengesho ry’Umugore ni nk’inkoni ku mugabo we-CNF/Runda
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge wa Runda, Alice Mutegarugori yakebuye abashakanye by’umwihariko abagabo bahoza abagore babo ku nkeke, babakubita, Abasesagura umutungo, Abakorera imitwaro y’ibibazo abagore babo bikagera aho batakambira Imana bayisaba kubakiza iyo mitwaro y’ibibazo n’imiruho bikorezwa. Avuga ko Isengesho nk’iryo ry’Umugore ku mugabo we ari nk’Inkoni. Yasabye Abagabo gukunda no gukundwakaza Abagore babo kuko icyo bababibamo aricyo babasaruramo. Yibukije ko Umugore ari Mutimawurugo, Umugabo akaba Rudasumbwa.
Ubu butumwa, Alice Mutegarugori yabugeneye abagabo kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 ubwo ubuyobozi n’abaturage b’Umurenge wa Runda bizihizaga Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, aho bawizihirije mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera. Yasabye Abagabo kuba ibisubizo by’ibyiza bizana Urukundo mu muryango by’umwihariko mu bagore babo.

Mutegarugori, yabwiye abitabiriye ibirori by’uyu munsi ko uyu ari umunsi mpuzamahanga w’Umugore umaze imyaka 50 wizihizwa mu Rwanda, ariko ko nk’Abagore ba Runda mu kuwizihiza bazirikana cyane ibyagezweho mu iterambere ry’Umugore mu myaka 31 ishize. Bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wabasubije Agaciro.
Akomeza avuga ko Umugore hari aho yavuye hakaba n’aho ageze, ariko ko urugendo rukiri rurerure cyane kuko aho barangamiye kugera ariho kure. Ati“ Aho twavuye ni kure ariko aho twifuza kugera ni kure cyane”.

Umwe mu miryango yitabiriye ibi birori watanze Ubuhamya bw’imibanire y’igihe kitari gito mu makimbirane, aho umugabo yavuze uko yari ikibazo ku mugore we, yaramubujije amahwemo, Umugore nawe avuga uburyo yari umunyabibazo ariko agahora ku mavi asengera Umugabo ngo ahinduke, ndetse asaba ngo Imana Ibambure ubutunzi bagezeho kuko aho kubabera igisubizo bwabazaniye ibibazo mu muryango.
Ahereye kuri ubu buhamya bwatangiwe mu ruhame, Mutegarugori yagize ati“ Duhereye ku buhamya bwatanzwe n’Umugabo avuga ko umugore we hari uburyo yamukubise, hari abagize ngo yafashe inkoni aramukubita! Nabwira aba bagabo bacu, basaza bacu, burya Isengesho ry’Umudamu ni nk’Inkoni ku mugabo”.

Akomeza ati“ Niba abantu batangira urugo bakabana bakennye nta nduru, mwamara kugera ku iterambere, rigatwara amahoro n’Umutuzo mu muryango, Umudamu agapfukamira Imana asaba ati ubu butunzi Mana ubujyane ariko nongere kubona amahoro yahoze muri uyu muryango, Imana Iryumva vuba kandi hari abagabo benshi bo kubihamya. Mujye mwirinda rero ko Abadamu basenga Isengesho nk’iryo ng’iryo basaba ko iterambere riva mu muryango kuko babona ko ryatwaye amahoro”.
Yibukije ko icya mbere mu muryango ari amahoro, ko aho yabuze n’ibindi byose by’agaciro n’amafaranga nta kintu byamarira Umuryango. Yibukije Abagore ko kuba barahawe Ijambo, barahawe Agaciro bidasobanuye ko bambura Abagabo agaciro, babambura ijambo, ko ahubwo bombi ari abo kuzuzanya bagashyira hamwe muri byose kandi mu rukundo no kubahana.

Yagize kandi ati“ Umugabo ni Umugabo ntabwo izina rye rihinduka, ni Rudasumbwa. Hejuru ya Rudasumbwa ndumva nta rindi rihari. Umugore ni uw’Agaciro kanini mu muryango iyo abihagazemo neza. Iyo ubaye Mutimawurugo, ubera umugabo Ishema n’Icyubahiro. Umugore muzima si uhumeka gusa, ahubwo ni uwuzuza inshingano ze uko bikwiriye, akabasha gutuma Umugabo agira agaciro n’ishema muri bagenzi be, agakora neza, ubumwe n’urukundo bafitanye bikaganza, bikabafasha kwiteza Imbere”.
Muri ibi birori by’uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore, Imiryango icumi yabanaga itarasezeranye yasezeraniye mu ruhame byemewe n’amategeko. Hari kandi imiryango yaremewe, hakaba uwagabiwe Inka muri gahunda ya Girinka. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti“ UMUGORE NI UW’AGACIRO”.

Uyu munsi, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972 ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, Uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’Umugore. Abagore n’Abakobwa ku Isi hose bagira uruhare rukomeye mu kubaka Ubukungu, Umuco, Politiki n’Iterambere muri rusange. Uyu mwaka wa 2025 wizihijwe ku nshuro ya 53 ku rwego rw’Isi, mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 50.








Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.