• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Umwanditsi
May 7, 2025

Ari mu nteko y’Abaturage mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, SSP Furaha yaburiye uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bibangamira umudendezo n’ituze by’abaturage birimo; Ubujura ubwo aribwo bwose n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko, ko Polisi itazigera yihanganira uzagaragara muri ibyo bikorwa. Yababwiye ko icyaba kiza ari uko abameze batyo bava mu byaha bagakora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye.

SSP Furaha, yasabye abaturage gutanga amakuru ku bo bazi cyangwa bakekera mu bikorwa bibi, abacira umugani agira ati” Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”, nko kubabwira ko uwo mujura cyangwa umugizi wa nabi bazi nti batange amakuru, ko ejo aribo aziba cyangwa se akabagirira nabi cyangwa akabikorera inshuti n’abavandimwe.

SSP Furaha/DPC Kamonyi.

Yabasabye kandi kutaryama ngo basinzire bazi neza ko nta rondo rihari. Ati” Uyu munsi ni uyu ng’uyu bibye ariko nawe ejo ni wowe uzakurikiraho. Ntabwo dukwiye kugenda ngo turyame, turambye gusa tuzi neza ko irondo ritarimo gukora. Irondo rigomba gukora uko byagenda kose”.

SSP Furaha, yasabye abaturage kutararana n’amatungo, ababwira ko ubwoba bagira bwo kuyibwa bushingiye ku kudafatanya mu kwicungira umutekano, kutarara amarondo no kudahanahana amakuru ngo ibidakorwa neza bikosorwe hakiri kare.

Yabibukije ko igihe cyose baba bashyize hamwe, barara amarondo, batanga amakuru neza kandi ku gihe, bagamije gufasha gukosora ibitagenda baba ubwabo bizeye badashidikanya ko ntaho umujura n’undi mugizi wa nabi yamenera. Yababwiye ko umuturage uryama agasinzira atazi niba umutekano we urinzwe, atazi niba irondo rihari uwo ntaho ataniye no kuba ari mu manegeka.

Abaturage ba Murehe bari bitabiriye inteko.

Yagize kandi ati” Twese hamwe turashoboye, iyo twashyize hamwe nta kintu na kimwe tutageraho. Njyewe ntabwo njya nshimishwa n’umuturage wibwe. Umutekano wacu ni uburenganzira bwacu, tugomba kuwubamo tukawuharanira twese hamwe buri munyarwanda akagira amahoro, agatunga agatunganirwa“.

Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru afasha ubuyobozi n’inzego zitendukanye ku gusura no kwita ku miryango itabanye neza, ibana mu makimbirane, ariko by’umwihariko abasaba gutanga amakuru ku ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane cyane irikorerwa Abana.

Ati“ Mu bona bya bigabo byirirwa bibebetana utwana, tabaza nyabuneka turengere ubuzima bw’umwana. Niba ubona kikajyanye cyangwa se hari amakuru wumvise ngo kikajyanye muri Lodge( inzu zicumbikira abantu by’igihe gito), tabaza, tabaza”.

SSP Furaha yabwiye abaturage kandi ati“ Ni uburenganzira bwanyu kurindwa, kugira umutekano. Ahantu wumvise irondo ritakoze, ukabona nawe utizeye umutekano w’aho hantu, nyabuneka jya uhamagara unyibwirire hanyuma ahasigaye natwe turebe ukuntu ugomba kurindwa byanze bikunze. Ku bubi na bwiza ugomba gutekana”.

SSP Furaha/DPC wa Kamonyi yaburiye abishora mu gukora byaha ibyo aribyo byose, ababwira ko ntawe bizahira, ko kandi Polisi n’Abaturage bari maso, ko ntaho wakorera icyaha ngo ucike Polisi, kabone nubwo wakwihisha bingana iki.

Munyaneza Théogène 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga