• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira

Umwanditsi
May 11, 2025

Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 by’umwihariko mu Murenge wa Ngamba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yasabye Abanyengamba n’ababatabaye kurangwa n’Urukundo no guharanira kuba umwe. Yabasabye kandi guhora bazirikana Ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka u Rwanda rukaba Igihugu kitarangwamo amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose.

Uzziel Niyongira, yasabye abaje kwibuka ko ubutumwa butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo Kwibuka budakwiye kuba amasigara kicaro, ko ahubwo bukwiye gusigira buri wese isomo kuko baba bavuga inzira ya Jenoside banyuze, ibyo bahuye nabyo bibi haba mbere ya Jenoside ndetse no mu gihe yabaga.

Visi Meya Uzziel Niyongira.

Yagize ati“ Ubutumwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanga haba harimo amasomo dukwiye gukuramo cyane cyane amasomo yo gukomeza kubaka Igihugu kitarangwamo amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose kugira ngo tutazongera kugira ibihe birimo akagana n’akababaro gakabije”.

Yakomeje yibutsa ko nk’Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite Igihugu, bafite Abayobozi beza basaba buri wese kubana mu mahoro na mugenzi we, basaba buri wese kwiyubaka hashingiwe ku mahirwe buri wese anganya n’undi nta vangura, nta kurobanura, nta tonesha n’ibindi byatanije Abanyarwanda. Yibukije buri wese guharanira kubaka ibitazasubira inyuma kuko hari urufatiro rw’ubuyobozi bwiza.

Visi Meya Niyongira, yabwiye Abanyengamba n’ababatabaye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amahanga n’imiryango mpuzamahanga, Amadini n’Amatorero bose ntacyo bakoze nyamara Jenoside yarabaye bayireba.

Ati“ Tweruye twavuga ko batsinzwe!, ari amahanga yaratsinzwe ntabwo yagize icyo akora kugira ngo Jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagarare, ndetse n’Amadini n’Amatorero byari muri uru Rwanda no hanze ntacyo byakoze, ariko twagize Imana y’i Rwanda Izana Inkotanyi, iziha imbaraga, iziha gukotana zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, barokora bakeya bari basigaye”.

Akomeza avuga ati“ Aho rero niho tuvuga ko Inkotanyi zatsinze iyo miryango mpuzamahanga n’abandi baratsindwa, aho rero niho u Rwanda rwaboneye umucyo rwongera kubona Izuba bundi bushya kuko Igihugu cyari cyacuze Umwijima”.

Yasabye buri wese ko mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye no kuzirikana Abaguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside. Ati“ Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo zongera kubaka Igihugu cyacu”.

Uzziel Niyongira, yasabye ko mu rwego rwo gushyigikira ibyiza bimaze kugerwaho buri wese akwiye guharanira Kwigira, Kurinda Ibyagezweho no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku miyoborere myiza kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kureba kure. Ati“ Ibyo bikwiye kuyobora imigirire ya buri wese mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’Igihugu kuko aho Abanyarwanda tugeze ubwabyo ni ikimenyetso gitanga icyizere”.

Abanyengamba ndetse n’ababatabaye, basabwe kwimakaza umuco w’amahoro, bamaganira kure ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi buri wese agaharanira kwitandukanya n’abagifite imyumvire n’imikorere irangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati“ Turabasaba kwitandukanya nabo no gutangira amakuru ku gihe kubakiyifite kugira ngo amategeko ayihana abakurikirane. Nta muturage n’umwe wo mu Karere kacu ka Kamonyi ndetse no mu Gihugu twifuza ko yagira imitekerereze n’imigirire irimo Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo”.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Ngamba, byabanjirijwe no kujya gushyira indabo muri Nyabarongo mu kagari ka Kabuga ahari urutare hiciwe Abatutsi benshi bakajugunywa muri uyu mugezi wa Nyabarongo. Nyuma y’iki gikorwa, Kwibuka byakomereje ahateguwe mu kibuga cy’ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS.

Umwe mu batangiye ubuhamya kuri Nyabarongo, avuga uko Abatutsi bahiciwe urupfu rubi.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga