Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage n’Inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, bataye muri yombi Ishimwe Divin w’imyaka 21 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko akamubyaza umwana. Hafashwe kandi Tuyishimire Samson w’imyaka 21 y’amavuko, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Bose bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.
Intandaro yo kumenyekana k’uku gusambanya aba bana b’abakobwa barimo uyu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, byatangiye uyu mwana yegeraga umunyamakuru wa intyoza.com aho inteko y’Abaturage yaberaga mu isantere y’Ubucuruzi ya Mukunguri, akamubwira akababaro n’akarengane yahuye nabyo.
Inteko y’Abaturage igisozwa, uyu mwana w’umukobwa utari wabajije ikibazo cye mu ruhame, yegereye umunyamakuru aramusuhuza amusaba kumwumva ngo amugezeho akababaro n’akarengane yahuye nabyo, atangira amubwira ati“ Mfite akababaro n’akarengane nahuye nako ko kuba naratewe inda niga mu mwaka wa Gatanu wa Pirimeri nkaba narabyaye ariko natanze ikirego muri RIB ku Mugina mu kwezi kwa mbere si narenganurwa, mu Mudugudu n’Akagari barabizi ariko ntawe unyitayeho”.

Uyu mwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 16 y’amavuko ndetse n’uruhinja rw’umwaka umwe, avuga ko ajya guterwa inda yahuye n’uriya musore bari basanzwe baziranye akamusaba ko amusura, arabikora ndetse ararayo bimuviramo ko amufata aramusambanya, amutera inda abyara umwana, areka ishuri atyo.
Avuga ko asambanywa, uyu musore yamubwiraga ko ibizaba azabyirengera akamufasha ariko ngo umwana amaze kuvuka byose yizezwaga nta nakimwe yabonye, uretse ko yagiye gutakira nyina w’uwamuteye inda akamubwira amagambo mabi, nk’aho yamubwiye ko“ NTA RIMBI RYANGA UMUPFU”.
Uyu mwana w’umukobwa, kudatanga ikibazo cye mu nteko y’Abaturage, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko niba ikibazo cye yarakigejeje kuri RIB ya Mugina mu kwezi kwa mbere, ndetse n’ubuyobozi ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari abarizwamo bakaba bakizi, ko ibyo batamukoreye mu mezi ashize batari kumuha igisubizo kindi uretse kwiteza abaturage bari mu nteko.
Yabwiye kandi umunyamakuru ko kudakurikirana uyu wamusambanyije ndetse akamubyaza umwana w’umuhungu byagiye biterwa n’amafaranga yagiye atangwa kuko ngo n’igihe yabaga yijejwe ko bagiye kumufata abariye baramuburiraga akagenda nubwo ngo nta hantu kure yabaga agiye kuko aba mu by’imicanga ya Mukunguri, guhinga imiceri n’ibindi.
Uyu mwana w’umukobwa, avuga ko nyuma yo kubyara umwana ubuzima bwamubanye bubi cyane ndetse aza no kubagwa amara muri CHUK, akomeza kugira ubuzima bubi yaba we n’uruhinja bitewe nuko nta wo kumwitaho agira uretse ngo umukecuru babana uri mu myaka 100 y’ubukure, nawe utakibashije.

Umunyamakuru mu kumva ibibazo by’uyu mwana w’umukobwa ndetse akumva uko gutereranwa, yabwiye ikibazo inzego bireba zirimo Polisi na RIB hamwe na Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga utari uzi iki kibazo, bahita batangira kugikurikirana guhera mu ma saa moya z’ijoro, ari nabwo Gitifu mu kubaza yahawe amakuru ko ahubwo atari uyu mwana w’umukobwa wenyine, ko hari n’undi ufite ikibazo gisa n’icye.
Polisi ifatanije n’Abaturage hamwe n’inzego z’ibanze bahise batangira gushakisha abakekwa ndetse birangira bose bafashwe bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina ari nabo bashinzwe Umurenge wa Nyamiyaga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko abakekwa gusambanya aba bana b’abakobwa uko ari babiri bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe dosiye iri gutegurwa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.
Uyu mwana w’umukobwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko afite n’ikaye yandikishije, aho uyu wamusambanije akamutera inda yemera ko inda ari iye ndetse akaba yari yemeye kuzajya amuha ibihumbi cumi na bitanu(15,000Frws) nubwo nta n’ifaranga yigeze amuha. Ati” Njye mwankorera ubuvugizi njyewe mukamfasha icyo kibazo kuko njye kurera si nabishobora njyenyine“.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.