Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Mukunguri bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA, bavuga ko ubuhinzi bakora bwabafashije gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo; Iby’imibereho isanzwe ya buri munsi, kwishyura amashuri y’abana, Ubwishingizi bw’Ubuzima, Ejo Heza n’ibindi. Ubuyobozi bwa Koperative, buvuga ko iyo bataba aba bahinzi iterambere bamaze kugeraho riba ari ntaryo.
Mushumba Desire, amaze imyaka igera muri 15 ahinga Umuceri. Ahamya ko mu gihe amaze muri ubu buhinzi, yasanze nta gihingwa mu bisanzwe bihingwa gishobora gutanga umusaruro ku buso buhingwaho umuceri kandi mu gihe gito nk’icyo werera.
Ati“ Umuceri buriya nicyo gihingwa mbona kigira amafaranga ndetse kikera neza iyo kitaweho nkurikije ubuso gihingwaho. Niyo sambu mbona dusigaranye yera kuko ahantu umusaruro uva kuri Are eshanu, nta kindi gihingwa wahahinga ngo kiguhe umusaruro n’amafaranga nk’ay’Umuceri”. Akomeza avuga ko kuri izo Are 5 iyo ibihe byabaye byiza hatabura ibiro 350 cyangwa birenga.
Mushumba, yishimira kuba umuhinzi w’umuceri ariko kandi no kuba abarizwa muri Koperative y’abahinzi bawo izwi nka “COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA” ba Mukunguri, ibarizwamo abahinzi 2198, barimo ab’igitsina Gore 883.
Avuga k’Ubuhinzi bw’umuceri n’icyo kuba muri Koperative byamumariye, yagize ati“ Uretse ko wenda ukora ubu buhinzi unafite ubundi butaka ugira icyo ukoreraho biba byiza kurusha, ariko mu kuri umuceri uhingwa 2 mu mwaka kandi igihembwe kimwe cy’ihinga si nakiburamo amafaranga agera kubihumbi magana abiri mirongo itanu cyangwa se akanarenga bitewe n’ibihe ndetse n’ibiciro”.
Akomeza ati“ Ubu si nagira ikibazo cyo kubura amafaranga yo kurihira umwana kuko n’igihe umuceri utarera Koperative iratuguriza nk’abahinzi ariko umwana ntate ishuri cyangwa ngo abure uko ajyayo ngo kuko yabuze ubwishyu. Ikindi, si nabura Mituweli, si nabura kwizigamira muri Ejo Heza, yemwe mbasha no kwigurira agatungo nkorora nka nikemurira ibibazo bitandukanye”.

Mushumba, Akomeza avuga ko ntacyo abona yashinja Koperative kuko ibafasha muri buri kimwe. Ati“ Koperative nta kintu na kimwe twayishinja rwose kuko ibintu byose irabidufasha. Icya mbere, nta mwana wawe ushobora kubura uko ajya kwiga, mu gihe utarabona amafaranga y’umusaruro Koperative irayaguha umwana akajya ku ushuri, itworoza amatungo(Inka) nk’abanyamuryango, ugira akabazo k’amafaranga ukayegera ikakugoboka kuko baziko nusarura uzishyura”.
Umubyeyi ufite abana batanu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko imyaka isaga 10 amaze mu buhinzi bw’umuceri yungutse byinshi. Ati“ Mfite abana batanu mbasha kubagaburira nubwo nta mashuri makuru biga ariko n’abiga mbasha kubona ayo mbatangira. Iyo nejeje umuceri si njya munsi y’ibihumbi magana abiri kandi n’abana bakabona uwo kurya”.

Hari impamvu uyu mubyeyi abona itatuma ananirwa guhinga umuceri ndetse no kuba muri Koperative kuko ngo ibihamya birahari. Ati“ Mpingira kubaho njye n’abanjye kuko ndasarura nkabona umuceri wo kurya ntawuguze, uguzwe ngakuramo amafaranga nkayakoresha ibinteza imbere. Nishimira ko Koperative itwitaho nta kibazo. Ugira ikibazo bakakugoboka, wagira umwana yaba yatsinze Koperative ikaguha inguzanyo ukagenda ukarihira uwo mwana ukajya ukora wishyura! Ntubure Mituweli kandi ku gihe, mu gusarura baguha ingoboka yo kugira ngo usarure. Urebye ntacyo tubaye”.
Ndahemuka John, Perezida wa Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri yabwiye intyoza.com ko ubuhinzi bw’Umuceri bufatiye runini abawuhinga, ariko kandi bunabumbatiye iterambere rya Koperative n’iry’Abanyamuryango muri rusange.
Ati“ Ubuhinzi bw’Umuceri bufatiye runini abahinzi kuko ntawasonza cyangwa se ngo agire ikibazo akiburire igisubizo kuko atakibonye nkawe ubwe, Koperative aratwegera tugafatanya igisubizo kikaboneka kuko ntabwo twakwishimira kubona umunyamuryango wacu agira ikibazo, ahubwo tunezezwa no kumufasha kuva mu kibazo ajya mu gisubizo gituma akomeza gukora yiteza imbere”.

Ndahemuka John, avuga ko nka Koperative bishimira ibyo bamaze kugeraho kuko babikesha Abahinzi ari nabo banyamuryango kandi uyu munsi bakaba bakora ubuhinzi Kinyamwuga, bitandukanye n’ibihe byashize.
Ati“ Tutarakora ubuhinzi kinyamwuga, ubwacu nka Koperative ntabwo twari twiyubatse, nti twagiraga aho dukorera hafatika, nta bakozi ndetse nta bikoresho by’ikoranabuhanga twagiraga ariko ubu dufite byinshi tumaze kugeraho kandi dukesha imikoranire myiza y’abahinzi ari nabo banyamuryango, aribo bene ibikorwa”.
Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri, buri mwaka igira umwanya wo kwicarana n’Abanyamuryango bayo, ikabagabira Inka. Vuba aha, Inka 13 ziherutse kugabirwa Abanyamuryango, izo ziyongera ku zindi zisaga 300 zimaze kubagabirwa. Ni Koperative imaze kugira Inganda ziyikomokaho eshatu n’urwa kane ruri mu nzira zo kuzura. Hari; Urw’Umuceri, Urwa Kawunga, Urw’Ibicanwa(Briquette) ndetse hari kubakwa urw’Ibiryo by’amatungo ruzuzura vuba aha kuko hari gushyirwamo imashine.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.