Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri ribanza rya Taba Indatwa, hamwe n’Abanyeshuri ndetse n’Abarimu basuye ndetse baremera Intwaza Nyanayingwe Agnes utuye mu Mudugudu wa Karuri, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Nyanayingwe mu mbamutima ze, ati“ Ndishimye kandi ndanyuzwe kuko nubwo Jenoside yantwaye Abantu n’Ibintu ariko Perezida Kagame yampaye kongera kugira Abana n’Abavandimwe banyitaho”.
Nyanayingwe Agnes, nyuma yo gusurwa ndetse akaremerwa n’Ubuyobozi, Abanyeshuri n’Abarimu bo muri EP Taba Indatwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwaye umuryango we wose, Umugabo we n’Abana bane asigara wenyine.

Avuga ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, nubwo ngo hari byinshi biruhije yanyuzemo bikamusigira ibikomere haba ku mutima ndetse no ku mubiri, ahamya ko ubuzima bwongeye kugaruka kubera Perezida Kagame n’Inkotanyi bo bongeye gutuma u Rwanda ruva mu mwijima rukabona umucyo, Abanyarwanda bakaba bariho batekanye, bakora mu mudendezo nta wikanga abamubarira iminsi yo kubaho.
Yagize kandi ati“ Ubuyobozi dufite ubu buyobowe na Perezida Paul Kagame butandukanye n’ubw’ahashize kuko bwo wasangaga bushyize imbere ibitanya Abanyarwanda kugera ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho twaburiye abacu n’ibyacu. Gusa, Imana yakoresheje Kagame n’Inkotanyi, ubu turi umwe, Ndumunyarwanda yakuye amacakubiri ashingiye ku moko n’irindi vangura”.
Intwaza Nyanayingwe Agnes, avuga ko aramutse ahuye na Perezida Paul Kagame yamushimira ariko kandi akanagira icyo amusaba. Ati“ Mpuye na Perezida Kagame, namushima nkanamushimira ibyiza ankorera ariko kandi namusaba gukomeza kutuyobora kuko kubwe twongeye kubona ubuzima, twongeye kubaho”.

Mu buzima bwe bwa buri munsi, Intwaza Nyanayingwe Agnes avuga ko ntacyo yari abuze kuko afite Abana n’Abavandimwe bamwitaho ariko kandi ngo kubaho nta muriro ugera iwe ngo arebe Televiziyo nk’abandi, kubaho nta mazi mu rugo uretse kuba abana bayamuvomera, ibyo ngo biri mu bikimubangamiye yifuza ko yakemurirwa.
Ati“ Mu by’ukuri hari igihe nifuza nk’amazi mu rugo, ubundi bwo wenda nk’umuntu uba mu rugo nifuza n’umuriro, nkifuza Televiziyo! Rwose nanjye nkicara nkareba Amateka y’u Rwanda, nkareba ibikorwa n’ibindi”.
Marie Josée Kandida, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Taba Indatwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu mubyeyi Nyanayingwe Agnes bamufite mu nshingano kuva mu ri 2023, ko nk’Ubuyobozi bw’Ikigo, Abana n’Abarimu bamenya uko yiriwe n’uko yaramutse, bakamusura ndetse bakamuha ibyo akeneye biri mu bushobozi bw’ibyo babashije bituma akomeza kuryoherwa n’Ubuzima akumva ko atari wenyine, ko ahubwo afite umuryango umukunda.
Avuga kuri iki gikorwa cyo gusura no kuremera Intwaza Nyanayingwe Agnes, Kandida yagize ati“ Ni igikorwa dusanzwe dukora ariko by’umwihariko ni n’igikorwa ngaruka mwaka dukora nk’Ikigo cy’ishuri kuko ikigo kimufite mu nshingano ku kumuherekeza muri gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa”.

Uyu Muyobozi wa EP Taba Indatwa, Marie Josée Kandida avuga ko mu byo bafasha Nyanayingwe Agnes harimo; kumuha umuganda mu bikorwa bitandukanye birimo kumukorera isuku mu rugo iwe, kumuhingira uturima tw’imboga, kumuha ibikoresho nkenerwa bitandukanye ndetse n’ibiribwa, kuba Abana bamusura kenshi bakamususurutsa, kuba Abarezi muri rusange nabo bamusura bakaganira ndetse bakamenya ibyo akeneye.
Akomeza avuga ko muri iki kigo ayoboye harimo Kalabu(Club) y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ari nayo ikunda kugena abana bajya gusura mukecuru Nyanayingwe Agnes bakamuganiriza, bakamususurutsa bakanamufasha uturimo tworoheje babashije.
Mu byo ikigo cy’ishuri ribanza rya Taba Indatwa bageneye Intwaza Nyanayingwe Agnes birimo; Ibiribwa bitandukanye nk’Umuceri, Imboga, Ibishyimo n’ibindi, Igikoresho cyo kubikamo amazi(Ikidomoro kinini), Bamuhaye kandi Ibahasha irimo Amafaranga ashobora gukoresha ubwe agura icyo akeneye kitari mu byo bamugeneye.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.