Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
Mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye muri Site ya Kinama iri mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, ahagana ku I saa saba(13h00) z’amanywa yo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 hasanzwe Imirambo y’abantu 2 bikekwa ko ari abahebyi bakiguyemo bagiye gucukura amabuye y’agaciro. Yaba bamwe mu baturage baturiye hafi y’iki kirombe, yaba na nyiracyo ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge, babwiye intyoza.com ko cyari kimaze iminsi cyarafunzwe, ko kandi abapfuye bashobora kuba bishwe na Gaz.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ariko kandi akanemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ni ay’uko aba basore babiri basanzwe muri iki kirombe bapfuye, bakigiyemo ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma hamwe n’abaturage bo muri aka gace k’ahaherereye iki kirombe, bahuriza ku kuba abapfuye ari; Ndacyayisenga Disimasi w’imyaka 30 y’amavuko na Nsengiyaremye Davide w’imyaka 30 y’amavuko, bose bakaba ari abana ba Kabirigi Evaliste na Mukabaziga Simonia.
Abaturage bahamya kandi ko iki kirombe baguyemo cyari kimaze igihe kidakora, cyarafunzwe n’abagikoreragamo. Ni amakuru bahurizaho na Jean Baptiste Mbarushimana uyobora Kampuni ya SRMC ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uyu Murenge.
Umuyobozi wa SRMC, Jean Baptiste Mbarushimana yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki kirombe kitari kigikorerwamo, ko bari baragifunze. Avuga kandi ko kumenya aya makuru, bayahawe n’umwe mu baturage akeka ko nawe yari agiye aha hantu hatagikorerwa, aho yabwiye ubuyobozi bwa Kampuni ko yinjiye muri iki kirombe akabona mo umuntu wapfuye ariko igihe bajyaga kureba bagasanga atari umwe gusa ahubwo ari abantu babiri bapfuye.
Jean Baptiste Mbarushimana, avuga ko akenshi iyo ikirombe kidagikorerwamo bagerageza kugisiba bakurikije icyo amategeko n’amabwiriza y’ubucukuzi avuga, ariko kandi ngo aba bantu bazwi nk’abahebyi kubera kutagira ahazwi bakorera baba bashaka kwishora mu birombe nk’ibi bitagikorerwamo bashaka kureba ko bagira amabuye bahakura, cyane ko abenshi baba bahazi, bahaturiye.
Akomeza avuga ko ibibazo by’Abahebyi bakunda guhura nabyo cyane mu birombe bitagikorerwamo, yemwe n’ahakorerwa. Ahamya ko n’ahakorerwa haba ubwo aba bazwi nk’abahebyi haba ubwo biremyemo amatsinda bakajya n’ahakorerwa bizwi, hafite ibyangombwa bakajya guteza ibibazo bashaka guhangana no guhohotera abahakorera bashaka amabuye y’agaciro.
Ahamya ko ibibazo nk’ibi binaherutse kuba inshuro itari imwe ku bakozi ba Kampuni ye bakorera mu yindi Site ikorerwamo ubucukuzi. Avuga ko ibi bibazo yatewe n’aba bazwi nk’abahebyi yabigejeje ku nzego z’ibanze ndetse n’iz’Umutekano kandi ko amazina ya benshi muri aba bahebyi azwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko abapfuye uko ari babiri bakuwe mu Kirombe bakaba bajyanywe mu muryango iwabo, aho biteganijwe ko bazashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.
Gitifu Mandera, avuga kandi ko nk’Ubuyobozi baganiriye n’abaturage bakabasaba kureka kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, cyane ko ahantu nk’aha hatagikorerwa haba hari ibyago byinshi bahura nabyo birimo no kuhaburira Ubuzima. Yabasabye kandi kujya batanga amakuru yafasha ubuyobozi n’inzego zitandukanye gukumira no kurwanya abishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.