Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 mu nteko y’Abaturage yateraniye mu isantere y’Ubucuruzi ya Gihara, Umurenge wa Runda, yasabye bagenzi be kwibuka Igihango bafitanye n’Abaturage. Yabasabye kandi kubaha umwanya bakabegera, bakumva ibibazo byabo ndetse bakabagira inama ku byerekeye iterambere ndetse no ku buzima bwabo bwite, bakabafasha mu rugendo rubaganisha aheza habubaka kandi hubaka Igihugu.
Nyoni Lambert, avuga ko iki ari icyumweru cy’Umujyanama bapanga buri mwaka, aho buri mujyanama yegera abaturage akaganira nabo, akabumva ndetse akabafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.
Avuga kandi ko iki ari icyumweru kigizwe n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubufatanye bw’abagize inama Njyanama y’Akarere mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Akomeza avuga ko mu busanzwe muri njyanama hari amakomisiyo atandukanye kandi buri yose ikagira igihe imanuka ikegera abaturage hagamijwe kubumva no gufatanya nabo gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.
Ashimangira ko kuri iyi nshuro, bose gahunda ari ukumanuka bagahura n’abaturage atari Komisiyo ubwayo imanutse, ahubwo bose hamwe mu mujyo wo kuganira n’abaturage bagamije kumenyana no kumva impumeko yabo.
Nyoni Lambert, avuga ku bibazo nk’abagize Njyanama bakunda guhura nabyo mu baturage, yavuze ko ibyinshi ari ibibazo by’amakimbirane mu miryango ashingiye ahanini ku butaka, ibibazo by’ibikorwa remezo bitandukanye baba bifuza ko byashakirwa ibisubizo n’ibindi.

Nubwo Njyanama itagira ingengo y’imari iyifasha mu gukemura ibibazo bagezwaho biba bisaba amikoro, Perezida wa Njyanama, Nyoni Lambert avuga ko iyo bagejejweho ibibazo bakemura ibigomba gukemurwa, ibisaba ubundi bushobozi bakabiha abo bireba kandi bagakurikirana ko byakemutse.
Gusa na none avuga ko ibibazo byose bidakemurwa n’Amafaranga, ko ahubwo hari n’ibiba bisaba kuganira bigahabwa umurongo, hakaba n’ubwo basanga uwari ufite ikibazo yari anagifitiye igisubizo ahubwo atarabonye uwo abwira ngo amutege amatwi, amufashe kugera ku bisubizo bikwiye.
Ashimangira ko nka Njyanama aribo batora cyangwa bemeza ingengo y’imari y’akarere, ko kandi mu kuyitora bayemeza bagendera ku byifuzo by’ibyo bagejejweho n’abaturage n’ibindi babona bikenewe hagendewe ku murongo wa Politiki y’Igihugu.
Nyoni Lambert, yasabye abaturage ndetse n’inzego zibanze zibegereye kuva ku muco wa duhishirane utuma rimwe na rimwe hari ibibazo bidakemurirwa igihe ahubwo bikazamenyekana byararenze igaruriro cyangwa se n’inzira zo kubikemura zigoye kurusha uko byakabaye byarakozwe hakiri kare. Yabwiye abaturage ko Njyanama ihari ku bw’umuturage, ko badakwiye kwihererana ibibazo bafite kandi abo kubafasha kubishakira ibisubizo bahari.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.