Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari Abakozi, Abarwayi n’Abarwaza mu bitaro bya Remera Rukoma n’ibigo nderabuzima bishwe mu 1994, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dogiteri Jaribu Théogène avuga ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, ibitaro ayoboye bishyize imbere umuco wo gushishikariza abakozi kugira imibanire myiza rwagati muri bo, kwakira neza ababagana birinda icyo aricyo cyose cyabacamo ibice, bashyira imbere gahunda ya Ndumunyarwanda.
Dr Jaribu Théogène, avuga ko mu kwimakaza indangagaciro zikwiye kuranga umukozi n’abagana ibitaro ayobora, bagira ibihe byo kuganira hagati mu bakozi bakabasaba kuba urugero rwiza rw’ubumwe bugamije kwirinda amacakuburi aho yava hose.

Agira kandi ati“ Turaganira tukabasaba kwitabira gahunda zose zashyizweho mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kwitabira no kugira uruhare mu biganiro bitangwa kuko umuntu uko yiga, uko aganirizwa agenda ahinduka. Rero nk’ubuyobozi bw’Ibitaro tugira uruhare mu gushishikariza abakozi kuganira birinda ikintu cyose cyabatandukanya mu kigo kuko umuntu arema undi amuhaye urugero, iyo utarumuhaye udaciye ikintu cyose cyatuma haba intandaro y’amacakuburi mu kigo, ubwo nta somo twaba dutanga”.
Kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bamwe mu bakozi bo kwa muganga barimo n’Abadogiteri bijanditse mu kwica Abatutsi, Dogiteri Jaribu avuga ko ibyabaye bikwiye kuba isomo kuri buri mukozi wo kwa muganga, akarushaho gutekereza akaba ukiza ubuzima kurusha kubuvutsa abo bakwiye kuba bafasha kubaho.
Agura ati“ Umukoro ibyabaye byadusigiye nk’abantu dushinzwe kubungabunga ubuzima no guha abantu ubuzima, ni ukongera kwibutsa abaganga Umuhamagaro wabo, Amahame ngengamyitwarire mu mwuga”. Akomeza avuga kandi ko bafite umukoro wo kugeza gahunda ya Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bakozi bose hagamijwe gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.
Avuga kandi ko kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bamwe mu baganga bishe abo bari bakwiye kuba baha Ubuzima bisobanura gutsindwa kw’inzego z’Ubuzima zari zihari.
Dr Jaribu Théogène, ahamya ko zaba Indangagaciro za Kinyarwanda, zaba izo kwa muganga, zose ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi umuganga wishoye mu bwicanyi yaratandukiriye akora amahano, anyuranya n’ibyo asabwa n’umwuga.
Ajya inama ndetse agasaba ko ibyabaye bikwiye guha buri muganga wese isomo agaharanira kugarura izo ndangagaciro bamwe mu baganga biyambuye bakijandika mu bikorwa bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakica abo bari bakwiye guha ubuzima.
Abibutswe mu bitaro bya Remera Rukoma ni abamaze kumemyekana ariko kandi hakaba hakiri abandi batarabasha kumenya, basaba ko uwagira amakuru wese yaba ku bari abakozi mu Bitaro bya Remera Rukoma ndetse no mu bigo nderabuzima ahiciwe Abatutsi, ayo makuru ngo arakenewe.
Uretse abakozi bane n’Umurwazwa bibukwa nk’abari mu bitaro bya Remera Rukoma, amazina yabo akaba ananditswe ku kimenyetso cy’amateka gihari, hari n’abandi bakozi, abarwayì n’Abarwaza biciwe mu bigo nderabuzima nka; Karangara, Kayenzi, Musambira, Mugina Kigese na gihara bataramenyekana.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.