Kamonyi-Kwibuka31: Buri wese aharanire ko amateka y’ivangura n’amacakuburi bitazongera-Meya Dr Nahayo
Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi b’amakomine yahujwe akabyara Kamonyi y’ubu, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye Abanyakamonyi, inshuti n’abavandimwe babatabaye ko buri wese akwiye guharanira ko amateka mabi arimo ivangura, urwango n’amacakubiri byaranze u Rwanda bidakwiye kongera. Yasabye kandi buri wese gutanga ikiguzi cyose gishoboka mu kubaka umusingi mwiza wo kubaka Kamonyi.
Meya Dr Nahayo Sylvere, yabwiye Abanyakamonyi n’abaje kwifatanya nabo kwibuka abari abakozi b’amakomine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko uyu munsi icyerekezo cy’Igihugu ari cyiza, ko bityo buri wese akwiye kurwanya yivuye inyuma abakifitemo imigirire n’imikorere mibi bishingiye ku macakubiri n’urwango n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize kandi ati“ Dukwiye twese gufatanya abari hano kugira ngo duhangane n’iyo migirire n’iyo mikorere mibi kuko icyerekezo Igihugu cyacu kirimo ni icyerekezo cyiza cyo kugira ngo dukomeze kubaka Umunyarwanda, dukomeze kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bikomeze kutubera umusingi wo gukomeza gutera imbere”.
Avuga ko nubwo abakigaragarwaho n’Ingengabitekerezo ya Jenoside atari benshi, ibyo bivuze ko hakiri urugendo rwo gukomeza kubaba hafi no kubakurikirana kugira ngo aho bishoboka, abo bake bahinduke ariko kandi n’abatabashije guhinduka bakomeze kwamaganwa kugira ngo badakongeza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, cyane mu bakiri bato.
Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko hari ahakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga. Ati“ Imbaraga rero dukwiye gukomeza kuzishyira mu guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko tukabitoza urubyiruko rwacu kugira ngo rukomeze gukura rufite imico myiza, rufite imigirire myiza itarangwamo amacakubiri”.
Akomeza avuga ko iyo ari inshingano ya buri wese by’umwihariko abakuru gukomeza kubitoza abatoya mu rwego rwo guharanira gusenyera umugozi umwe, baharanira ko amateka mabi yaranze u Rwanda arimo urwango, ivangura n’amacakubiri bitazongera.
Avuga ku bakozi bibukwa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati“ Abakozi twibuka uyu munsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana umwete n’umurava byabaranze mu kazi ndetse tukazirikana ko bakoraga ibishoboka byose ngo banoze umurimo bashinzwe batitaye cyangwa se badaciwe intege n’itotezwa bakorerwaga umunsi ku munsi na Leta mbi yakomezaga kugenda ibahohotera ndetse ikomeza no kwimakaza urwango”.
Ashimangira ko iyo mikorere n’imigirire byiza byaranze abo bakozi mu bihe bikomeye banyuzemo ariko nti bacike intege, nti badohoke mu gutanga Serivise nziza bikwiye kubera isomo ryiza buri wese mu migirire n’imikorere ya buri munsi.
Agira kandi ati“ Ibyo rero nk’ubuyobozi bw’Akarere tugomba kubyubakiraho tugaharanira ko buri mukozi wese aba intangarugero kugira ngo akomeze gutanga Serivise nziza kubera ko uyu munsi aho akorera haramufasha gukomeza muri icyo cyerekezo kuko dufite Ubuyobozi bwiza butarangwamo Amacakubiri, ahubwo umurongo dufite twese ari ugukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gutoza abo dushinzwe kuyobora kugira imikorere myiza iganisha ku gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Meya Dr Nahayo Sylvere, ashimira Ingabo zahoze ari iza RPF-INKOTANYI zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame kuba barakuye u Rwanda mu icuraburindi, bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu munsi u Rwanda rukaba ari Igihugu kifuzwa n’Abanyagihugu ndetse kikifuzwa n’amahanga.
Abakozi bazwi Akarere ka Kamonyi kibuka ni 23 bahoze bakoreraga ibyahoze ari amakomine atandatu yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ayo makomine yahujwe akavamo Kamonyi y’ubu ni; Komine TABA, RUNDA, MUSAMBIRA, KAYENZI, RUTOBWE, MUGINA.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.