Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi umusore Ukekwaho kwirara mu nsina z’umuturage akararika
Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bunyonga, Umudugudu wa Nyenyeri ukekwaho kwirara mu murima w’umuturage agatema insina 36, ibitoki akabitema agashyira hasi bimwe akabyangiza biri ku nsina zihagaze yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’aho uyu mugabo ukekwaho ubu bugome yabukoreye, babwiye umunyamakuru ko uyu ukekwa yafashwe kuri uyu wa Kabiri, nta masaha menshi aciyeho hagaragaye ibyabaye.
Bavuga kandi ko uyu mugabo aturanye n’uwo akekwaho ko yakoreye ubu bugome bwo kujya mu murima akangiza urutoki rwe, aho hari n’insina zari zifite ibitoki birimo ibyari mu gihe cyo gusarurwa, ibyo atatemye ngo bigwe hasi atemye insina, yatemaguye ibitoki bikiri hejuru.
Aba baturage babwiye kandi umunyamakuru ko uwatawe muri yombi yari umugabo wibana mu rugo wenyine kuko umugore n’abana be ngo bari baramuhunze bakagenda bahunze amahane n’ihohoterwa bakorerwaga kenshi mu rugo. Bivugwa kandi ko yakundaga kugirana amakimbirane y’imbibi n’uwo avugwaho gukorera ibikorwa akurikiranyweho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko ukekwa muri ibi bikorwa bibi yatawe muri yombi na Polisi, akaba yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB I Kayenzi ari nabo bashinzwe Umurenge wa Karama.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi iburira n’undi wese watekereza gukora ibikorwa bibi nk’ibyo uyu yakoze cyangwa se agakora ibindi bigize icyaha ko Polisi itazamwihanganira, ko n’uwagerageza kwihisha azahigwa kugeza afashwe agashyikirizwa amategeko, agahanirwa ibyo yakoze.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.