Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
Daniel Nteziryayo, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Rukoma yabwiye Abanyarugalika n’abandi, by’umwihariko imiryango ibana itarasezeranye byemewe n’amategeko, ko iyo mibanire yihisha amategeko ibashyira mu byago by’uko hari aho bazayakenera nayo abereke ko atabazi. Yabahishuriye kandi amabanga atatu y’imibanire myiza ishobora gutuma abasezeranye birinda“GATANYA(DIVORCE)”.
Aganira n’abaturage bo mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi mu nteko y’Abaturage, Daniel Nteziryayo yabwiye abashakanye, by’umwihariko Abagore babana n’Abagabo batagira Isezerano ryemewe n’amategeko ko bari mu byago. Ati“ Iyo utasezeranye n’Umugabo hari uburenganzira bumwe na bumwe wibuza”.

Yababwiye ko iyo ubayeho utyo hari aho atakira amategeko akabura ingingo ikurengera kuko nawe wayateye umugongo. Ati“ Nkatwe mu mategeko, hari igihe uza ukambwira ngo umugabo aguhoza ku nkeke! Twajya mu mategeko tugasanga….,kuko itegeko rivuga ko ari uguhoza ku nkeke abashyingiranywe, tugasanga ntimwashyingiranywe!. Tugatangira kugoragoza dushakira ahandi…,yamukubise se!?. Wajya kureba ugasanga ntamukubita ariko ibyo amukorera byica umutima, ariko wareba mu mategeko ukabura aho ubishyira kuko nyine itegeko uwo rivuga wagombye kuba uri we siko waryiyeretse, nti rikuzi”.
Yakomeje abagira inama ati“ Ukwiye gusezerana mukabana mu buryo buzwi n’Amategeko!. Niba mwizerana murabuzwa n’iki gusezerana!? Habura iki kugira ngo abantu bubake urugo basezeranye”?. Yakomeje ababwira ko uko bajya kure y’Amategeko ariko nayo hari ibyo bayakeneraho bakabibura kuko bayihishe.

Daniel Nteziryayo, yakomoje ku mahame akwiye kuba aranga abashyingiranywe, abubatse ingo ndetse abaha ingero z’amahame atatu nawe ubwe avuga ko ariyo agenderaho ko kandi kugeza ubu abona ko ariwo musingi ukomeza urugo n’indahiro yagize igihe asezerana, ko byafasha abubatse.
Yarababwiye ati“ Ubundi nta rugo rwakabaye rubaho rutagira amahame!. Mbakopeze ku yanjye…!? Bavugira hejuru bati yegoo!. Reka mbabwire ayanjye mahame ngira!. Mfite Amahame atatu ngenderaho kandi mu myaka mfite mbona amfasha. Irya mbere ni uko kuri njye kuko umugore wanjye twasezeranye, kuri njyewe GUKORA DIVORCE( Gutandukana) SI AMAHITAMO. Kubera ko rero atari Amahitamo, nshakisha ingamba, impamvu izo arizo zose zituma hataboneka ikibazo icyo aricyo cyose cyatuma tuzakora Divorce( Dutandukana)”.
Ihame rya kabiri, ati“ Njyewe nafashe ihame rivuga ngo NJYEWE N’UMUGORE WANJYE NZAKORA IBIMWUBAHISHA, aho ntari nzakora ibimwubahisha, yaba ahari cyangwa adahari, aho ndi hose ngakora ibimwubahisha ku buryo ntawe uzavuga ngo dore uriya ni umugabo wa runaka ari kugenda akata imitego(yandika umunani) mu muhanda cyangwa bavuge ngo twamusanze ari muri Lodge(ahabarizwa amacumbi) cyangwa se ari kurwana, kuko ibyo ndabizi ntibimwubahisha”. Yageze aha ukumva mu nteko cyane abagore barajujura..!.
Ageze ku ihame rya Gatatu, yagize ati“ Ihame rya Gatatu ni uko ABANA BANJYE NGOMBA KUBABERA IKITEGEREREZO. Ni ibyo!. Ese muranyumva, turi kumwe?, ni ayo atatu kandi njye numva ampagije ndumva nta kindi nzarenzaho”.

Aha niho yahereye abaza abagabo n’abagore ati“ Ese ibintu ukora buriya umwana wawe abaye abikoze wakumva ari byiza?, wakwishima!? Ubuzima ubamo, umwana wawe abikoze…!, Niko mwa bagabo mwe!, mwumva mwabera abana banyu ikitegererezo!?. Ni byiza niba mwumva yababera ikitegererezo, ariko niba atari byo wibwira umwana wawe gukora ibyo wowe udakora kuko Ibikorwa byigisha kuruta kuvuga…, kuvuga tuzi kuvuga pe! ariko icyambere gikomeye ni uko ugira ibikorwa byigisha”.
Daniel Nteziryayo, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB akaba umuyobozi wa Sitasiyo ya Rukoma, yasoje agira inama abashakanye kugirirana ibanga, kutishyira ku karubanda ngo usange iby’urugo babijyanye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bo bitareba kuko ubwabyo biba bizagira ingaruka mbi mu bihe bizaza, yaba kuri bo cyangwa ku babakomokaho. Yabagiriye inama yo kwicara hamwe bagacoca ibibaremereye, bakajya inama zubaka byakwanga bakaga amategeko bagatandukana mu mahoro ntawe uhutaje undi, buri umwe agakomeza inzira y’Ubuzima ashaka ariko akibuka ko Abana bahari ari abe.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.