Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
Mu marushanwa y’umukino w’Umupira w’amaguru yateguwe na Ruyenzi Sporting Club mu rwego rwo kwibuka Abasiporutifu bo muri Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ikipe y’abahoze baconga Ruhago banakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi(FAPA), yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Arsenal Forever ibitego bibiri kuri kimwe(2-1). Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Ruyenzi kuri iki cyumweru tariki 08 Kamena 2025.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku makipe yombi, abakinnyi ba Arsenal Forever batangira botsa igitutu abakanyujijeho mu mavubi(FAPA) ndetse abari ku kibuga batangira kwibwira ko abakanyujijeho bagiye guhura n’imvura y’ibitego ariko birangira beretse uwo bari bahanganye ko bagifite ibyo kubigiraho kuko babatsinze 2-1, bityo FAPA igera ku mukino wa nyuma, Arsenal Forever itaha ityo ikurikiye izayibanjirije.

Kamanzi Kalimu, Kapiteni wa FAPA akaba Umukinnyi wakiniye Amavubi ndetse akaba yaranakiniye amakipe nka Kiyovu Sports akiri umwana, akinira APR FC, Rayon Sports, ahava ajya mu Bubiligi, nyuma ajya muri Polonye, Aziya, Viyetinamu, Ubugereki, yabwiye intyoza.com ko uyu mukino bakinnye na Arsenal Forever utari woroshye na gato.
Ati“ Umukino ntabwo wari woroshye! Urabona iyo abantu bakina ½ umwe aba ashaka kuvanamo undi ngo abe ariwe ugera ku mukino wa nyuma. Twahanganye! Ni abasore urabona ko bafite ishyaka n’ubushake ariko twe twabashoboje ko tubarusha Experience (Uburambe) mu kibuga, tugafunga neza amazone ariko umukino mu kuri ntabwo wari woroshye. Twabonye ibitego 2 turabisigasira kugira ngo turebe ko twarangiza kubera Experience niko byagenze umukino urangira batubonye mo kimwe, tugera kuri Finali”.

Kubwa Kalimu, asanga aya ari amarushanwa akomeye cyane, afite igisobanuro buwi wese akwiye guha agaciro kuko ari amarushanwa agamije Kwibuka no guha agaciro Abavandimwe n’Inshuti bari Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga kandi ko ari amarushanwa akwiye gushyirwamo imbaraga n’ubushobozi biruta ibihari none, akitabirwa kuko ubutumwa afite bureba buri wese mu rwego rwo gukumira ko Jenoside itazongera ukundi. Ati” iki ni ikintu kiza ku karere ka Kamonyi”.
Asaba ko amarushanwa nk’aya yashyirwamo n’abakiri bato kuko kugeza ubu usanga abari mu makipe ari abakuze. Asaba ko nibura muri buri Ekipe mu marushanwa nk’aya haba mo abato nka babiri cyangwa batatu kugira ngo bafatanye kumva impamvu y’irushanwa no gusakaza ubutumwa bugamije gukumira no guhangana n’abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Victor Habagusenga, Kapiteni w’ikipe ya Arsenal Forever avuga ko umukino utari woroshye. Ati“ Umukino wari ukomeye ariko wari mwiza cyane!, ngira ngo n’abari hanze y’ikibuga mwabibonaga. Twatangiye tubarusha ariko hagati biza kubaho ko baturusha guhagarara neza nk’abantu bakinnye badutsinda ibitego 2 ari nabyo byatugoye ariko nyuma y’aho nti bongeye gukina kuko mu gice cya kabiri twagarutse neza tubona igitego turata n’ibindi nyine ni uko umukino urangira dutsinzwe, ariko twakinnye neza”.
Avuga ku cyuho cyangwa se amakosa yabateye gutsindwa, yagize ati“ Gutsindwa kwacu ni amakosa individual( ay’umuntu ku giti ke), aho umukinnyi umalitse cyangwa ufashe umukinnyi mugenzi we yarangaraga ho gatoya ugashiduka atsinze igitego, ariko mu kibuga twabarushaga!”.

Hari icyo abona imikino nk’iyi isobanuye mu buzima bwa Siporo haba ku bayikora n’abafana. Ati“ Imikino nk’iyi tugarutse ku nyito y’Irushanwa, Turibuka abacu bari Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu nkeka ubaye umwaka wa Gatatu ariko ubona ko bigenda bifata indi ntera, bigira imbaraga kurusha uko byatangiye. Uko kandi ni nako ubutumwa burushaho kugenda bucengera mu bantu, babe Abakinnyi ndetse n’Abafana. Rero nk’ubu hajemo Amavubi, abantu benshi barayakunda, baraza ari benshi kureba ariko bagatahana Ubutumwa”.
Avuga ku hantu abona kakiri icyuho cyo kwitabwaho, yagize ati“ Njyewe nka Kapiteni ukuntu mbibona, icyuho gihari kiracyari mu rubyiruko cyane cyane!. Nk’ubu turi gukina irushanwa ariko bagasaba ko bahera ku bantu bavutse igihe Jenoside yabaga na mbere yaho, bivuze ko abavutse nyuma ntabwo barimo. Rimwe na rimwe rero n’imyumvire yabo niyo igisigaye kuko bo ntabyo bazi nta n’ibyo babonye, harimo n’abakibikerensa. Hakwiye kuboneka abakiri bato kugira ngo nabo bisange mubarebwa n’ubutumwa banaharanire kubusakaza mu bandi. Birakwiye ko abato babyumva ndetse bakabasha no kubisobanurira abandi cyane ko tuzi ko ari benshi”.
Kabalisa Valens, Perezida wa Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club ari nayo itegura aya marushanwa yabwiye intyoza.com ko kugeza ubu irushanwa kuva ryatangira ryagenze neza muri rusange, ko n’ibihari byo kunozwa bizagenda biganirwaho n’ubuyobozi bwa Ruyenzi Sporting Club kandi ko hari icyizere ko byose bizakorwa kandi neza kugira ngo ubutumwa bugamijwe bugere hose no kuri bose.
Kabalisa, avuga kandi ko uretse iyi mikino yo Kwibuka abari Abasiporutifu bo mu karere ka Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ihuzwa n’iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubibuka no kubaha agaciro bambuwe, muri iki gihe cy’iminsi 100 ngo banakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kandi ngo ibyo bizakomeza.
Aya marushanwa yatangiye tariki ya 17 Gicurasi 2025 arimo amakipe umunani. Biteganijwe ko azasozwa Tariki 22 Kamena 2025, aho kuri uyu munsi hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo kuzajya kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hashyirwa Indabo aho baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza. Hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza Ekipe ya FAPA n’iya Olympic FC, hazanaba kandi ibiganiro hanatangwe Ubuhamya.





Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.