Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuri uyu wa 09 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, yataye muri yombi abagabo batanu bari hagati y’imyaka 21 na 55. Bakurikiranyweho ubujura bwo gutegera abantu mu mayira bakabacuza utwabo ndetse no gutera abantu mu ngo bagatobora inzu bakiba ibyo basanze.
Amakuru bamwe mu baturage ba Rugalika by’umwihariko muri aka gace ka Masaka bahaye intyoza.com ni uko abafashwe bari basanzwe barabajujubije biba, bategera abantu mu nzira bakabambura ndetse bakanakora urugomo. Bavuga ko bagiye babatangaho amakuru kenshi.
Babwiye intyoza.com kandi ko uko ari batanu batawe muri yombi, barimo batatu basanzwe ari abaturage baho bazwi, hakaba n’abandi babiri basanzwe bahazererera baturutse i Muhanga, ariko kubera guhuzwa n’ibikorwa by’ubujura bakaba ngo bahoraga muri aka gace kenshi ku buryo hari n’ubwo bajyaga bahaba bamwe batabazi bakabibeshyaho ko ari abaho.
Muri aba bafashwe, barimo abibye amadirishya n’inzugi bakuye ku muturage wubakaga inzu ye, barimo abibye Televiziyo(Screen TV) ndetse binjira no mu iduka ry’umuturage wicururiza bararisahura bararyeza.
Abaturage kandi, bavuga ko aba bakekwaho ubujura kimwe n’abandi batarafatwa, iyo hagize ibyo biba ngo kubijyana Kigali aho kenshi bajya kugurishiriza ibyibano biraborohera kuko kenshi bakoresha inzira yo kwambuka Nyabarongo bakoresheje ubwato, aho bagenda bagatanga amafaranga 200 bakabambutsa n’ibyo bibye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko aba bakekwaho ubujura uko ari batanu Polisi yabataye muri yombi muri Operasiyo(Umukwabu) yakozwe nyuma y’amakuru abaturage bahaye Polisi. Avuga kandi ko bamwe muri aba bafatanywe ibyo bari bibye birimo iyi Screen TV iza gusubizwa nyira yo kuko yamenyekanye.
Akomeza avuga ko uyu mukwabu wakozwe( Police Operations) biri mu bikorwa bigamije gukumira no kurwanya bene ubu bujura by’umwihariko, ariko kandi ngo n’ubundi bujura muri rusange. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi y’u Rwanda iburira umuntu uwo ariwe wese utekereza kwishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura ndetse n’ubirimo ko Polisi iri maso kandi ko ntawe ukora ibikorwa nk’ibyo bizahira kuko ukekwa wese azafatwa aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera. Asaba ndetse akagira inama abatekereza kujya mu bikorwa nk’ibyo n’ababirimo kubireka ahubwo bagakora imirimo yemewe n’amategeko, cyane ko ngo abenshi usanga ari urubyuriko rufite imbaraga zo gukora.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.