• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Umwanditsi
June 16, 2025

Mu Mudugudu wa Mbati, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, Mwarimukazi avuga ko Imbwa ya Pasitori yamuririye umwana akaba amaze iminsi amuvuza wenyine ku bitaro bya Remera Rukoma mu gihe nyiri imbwa yamubwiye ngo ni agende amuvuze cyangwa abireke. Pasitori, yabwiye intyoza.com ko imbwa ye nta mwana yariye, ko kandi abo babivuga atabazi.

Aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com, mwarimukazi Niryoryiza Ildegarde wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Mugina A, avuga ko imbwa ya Pasitori Vincent Niyongira wa Glory Church yamuririye umwana ubwo muri uru rugo bari baherekeje abashyitsi babo hasigaye abana, bakazana imbwa ariko kuko ngo barimo bakina n’abo itamenyereye, ihageze irabirukankana, bamwe birukira mu gipangu, uwo yariye yiruka ahunga, iramukurikira agwa hasi imuruma mu mu gongo.

Avuga ko yahamagaye Pasitori ngo baganire ku kibazo cy’imbwa ye yamuririye umwana, Pasitori ngo amubwira ko agiye ku muhuza n’umugore we kuko yavugaga ko we adahari, ariko ngo mu kanya gatoya atungurwa no kwisubiraho kwe, amubwira ko imbwa ye nta mwana yariye ko kandi itajya irekurwa, ko icyaba cyiza ari uko yajya kumwivuriza cyangwa akabireka.

Uyu mwarimukazi, yabwiye umunyamakuru ko atishimiye uburyo umuntu nka Pasitori yitwaye mu kibazo cyari kivutse gitewe n’imbwa ye, byongeye bakaba ari n’abaturanyi. Avuga ko atari akwiriye kumutererana, ko nta n’ubushake na buke yagaragaje bwo kuganira ngo amwumve harebwe uko umwana yavuzwa.

Kuri iki kibazo, Pasitori Vincent Niyongira yabwiye intyoza.com ko imbwa ye nta mwana yariye. Ati“ Ntabwo ari iyanjye. Imbwa y’iwanjye iyo itari ku munyururu iba iri mu nzu yayo”. Akomeza avuga ko umunsi mwarimukazi avuga ko imbwa ye yamuririye umwana ataribyo kuko ngo ubwe yiriwe mu rugo kuva saa saba kugera mu gitondo cy’undi munsi, ko ndetse yari afite abashyitsi bamusuye bagataha saa mbiri z’ijoro.

Pasitori Vincent Niyongira abajijwe icyo yaba apfa na mwarimukazi kugera ubwo ariwe ashyira mu majwi ko imbwa ye yamuririye umwana, yasubije umunyamakuru ati“ Si nanabazi. Ntekereza ko kuko baziko iwanjye hari imbwa aricyo bakwitwaza, ariko ntabwo wavuga ngo imbwa y’iwanjye yariye umwana”.

Mudugudu wa Mbati aho iyi mbwa ya Pasitori bivugwa ko yariye umwana wa mwarimukazi, yabwiye umunyamakuru ko ikibazo bakibwiwe, ndetse ubwe akivuganira na Pasitori ariko ngo mu mvugo ye ntabwo bisobanutse.

Ati“ Ntabwo abyemera ariko ikigaragara, naramubajije nti ese haramutse habonetse abantu bemeza ko ari iyawe? Ubwo icyo yakoze yarambwiye ngo yayiguze hafi aho, ampa ibimenyetso ariko numva ntacyo numva. Mubajije niba yarayikingije asa n’umpakanira. Namubwiye ko ikizava mu baturage baturiye aho aricyo kizakurikizwa”.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina ku murongo wa terefone ye ngendanwa yabwiye intyoza.com ko ikibazo bakimenye nk’ubuyobozi, ko barimo kugikurikirana ngo bamenye neza ibyacyo.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga