• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Umwanditsi
June 18, 2025

Umunyamategeko-Me Jean Paul Ibambe avuga ko Umunyamakuru muzima ari uriho. Yibutsa ko nubwo mu gihe cy’intambara cyangwa se Amakimbirane hagati y’impande 2 zihanganye hari uko amategeko mpuzamahanga y’Intambara(International Humanitarian Low) agena uko amurinda mu kazi ke, uburinzi bwa mbere ngo niwe ubwe ubwiha. Agira inama Abanyamakuru kwirinda kubogama no guheza inguni kuko haba ubwo bamwe bagwa mu mitego y’abahanganye, hakaba n’abo usanga bamwe batana nta n’uwabahamagaye cyangwa uwabatumye.

Me Jean Paul Ibambe, mu mahugurwa y’abanyamakuru yateguwe n’umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media Institute yabwiye abayitabiriye ko nubwo mu kazi ka buri munsi umunyamakuru asabwa gukora kinyamwuga, mu bihe by’indambara n’amakimbirane ngo asabwa kurushaho gukaza ubunyamwuga kuko benshi baba bashaka kumugira umuyoboro w’ibitekerezo byabo, bityo bamwe bakireherezaho bamwe mu banyamakuru bashaka gukoresha, hakaba n’abafata uruhande nyamara nta n’uwabahamagaye, nta wabatumye.

Me Jean Paul Ibambe akebura Abanyamakuru ku kunoza umwuga, kutabogama cyane cyane mu gihe cy’intambara, Imudugararo n’amakimbirane.

Ati“ Nta gihe umunyamakuru adasabwa kuba umunyamwuga cyangwa se kwitwararika, ariko noneho mu bihe by’intambara, Imidugararo cyangwa se amakimbirane niho yagombye gukaza ingamba ku gukora kinyamwuga kuko haba hari ibyago byinshi by’uko byatwara ubuzima bwe”.

Akomeza avuga ko hari ibyo amategeko ateganya kugira ngo Umunyamakuru yuzuze cyangwa se akurikize uko agomba kwitwara, ariko kandi hakaba inshingano amuha mu rwego rwo gukomeza kumurinda mu buryo bwihariye. Gusa na none ngo ibyo bibasha gukunda no kugenda neza iyo Umunyamakuru ubwe agerageje gukora kinyamwuga.

Abanyamakuru mu mahugurwa.

Me Ibambe, ahamya ko imigirire mibi ya bamwe mu banyamakuru yo kutitwara kinyamwuga ibashyira mu byago ku buryo haba n’ubwo bamwe birangira bicuza impamvu yatumye bagira aho babogamiye, hakaba n’ubwo ngo abari bahanganye biyunga bagakemura ibibazo byabo wa munyamakuru warenze uruzitiro rw’ubunyamwuga agasigarana ipfunwe, aho usanga no kugera mu ruhande rw’abo yitwayeho bitari kinyamwuga bimugora, mu gihe abari bahanganye bo babikemuye.

Ahamya ko zimwe mu ngaruka z’umunyamakuru utita ku bunyamwuga mu bihe nk’ibi ari uko bishyira ubuzima bwe mu byago kuko hari aho nawe ashobora gufatwa nk’uwagize uruhare muri iyo ntambara, hakaba ubwo abiryozwa n’amategeko mu gihe yakoze ibigize ibyaha ariko kandi bitanasize kwangiza umwuga, agatakarizwa icyizere.Abanyamakuru bakurikiye

Abanyamakuru mu cyumba kimwe cy’amahugurwa.

Ahamya ko nubwo intambara yica, ariko ngo umunyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru nabi ashobora kwica. Ati“ Kubogama ntabwo byemewe mu itangazamakuru ry’umwuga. Mu ntambara abantu barapfa, impande zihanganye iyo isasu rirashwe rigafata mu kico urapfa, ariko nawe uburyo urimo uratara inkuru ushobora kwica mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ushobora kwica abantu mu mutima, ushobora kutigengesera ugatangaza amakuru y’intambara mu buryo buhungabanya abantu. Ushobora no gutara amakuru y’intambara ukanayatangaza mu buryo butuma Intambara irushaho kugira ubukana ikaba yakwica benshi barenze abari gupfa iyo utayitangaza, ushobora no gutangaza amakuru uzi ko utabaza ahubwo ugasanga uhuruje abaza kwica”.

Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu bihe by’Intambara, Imidugarararo n’Amakimbirane Ukuri ariko kuhagendera cyangwa kuhabera Kajoriti kuko ibinyoma biba byinshi. Ati“ Impande zihanganye, akenshi buriya mu mayeri y’intambara habamo guca umwanzi intege ariko kandi no gutera Morali (Courage) abantu bawe. Aho rero, mu kubikora usanga akenshi za mpande zihanganye zisohora amakuru y’ibihuha cyangwa se atari ukuri kugira ngo niba ari abasirikare babo badacika intege ariko kandi babikoreshe nk’iturufu yo guca intege abo bahanganye”.

Me Jean Paul Ibambe.

Ati“ Biba bigoye hano ko ukuri kwakomeza kuba ukuri cyangwa se ngo gutangazwe nk’uko kuri, kimwe n’uko ibinyoma biremwa ngo bibe ukuri ku bo uhanganye nabo hagamijwe kubaca intege no kuyobya ngo wireherezeho abandi. Abanyamakuru rero mu gihe batagize amakenga bagatangaza ibyo batabanje gucenshura bashobora kwisanga babeshye rubanda”.

Me Jean Paul Ibambe, abwira Abanyamakuru by’umwihariko abari mu Rwanda ko uru Rwanda ari urugero rwiza n’isomo kuri bo kuko bamwe muri bagenzi babo bateshutse k’ubunyamwuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunwa n’ikaramu bakoresheje babiba urwango, bahamagarira abantu kwica Abatutsi, babahururiza bavuga aho bari ngo bicwe, ibyo hamwe n’ibindi biri mu byatumye ababikoze babihanirwa n’amategeko, bamwe bakaba bari mu magereza, abatararangije ibihano bakaba bagifunze abandi barahunze, bagendana ipfunwe n’ikimwaro ry’ibyo bakoze.

Bamwe mu banyamakuru, nyuma y’amahugurwa.

Kuva mu mwaka wa 1993 kugera uyu munsi, ishami ry’umuryango w’Abibumbye rifite ibijyanye n’itangazamakuru mu nshingano zaryo, rimaze kubarura abanyamakuru1771 bamaze kwicwa, aho abarenga ½ biciwe ahabera imirwano. Ahamya ko ubwo ari ubuzima buba bugiye, ko n’iyo ababishe bahanwa ariko batagarura abapfuye.

Munyaneza Théogène 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga