Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
Mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club mu rwego rwo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2025, ikipe ya OLYMPIC FCA yanditse amateka itsinda abakanyujijeho muri Ruhango, by’umwihariko abakiniye ikipe y’Igihugu(Amavubi), itwara igikombe.
Igikorwa cyo gukina umukino wa nyuma wahuje FAPA na OLYMPIC FCA, cyabanjirijwe n’urugendo abagize Ruyenzi Sporting Club( yateguye iri rushanwa) bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, aho bunamiye bakanashyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 48.
Mbere yo gusura mu rwibutso aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko mu Makomine yahujwe akabyara Kamonyi ya none.
Babwiwe Ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babwirwa ubugombe yakoranywe ndetse na bamwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi. Basabwe gukora Siporo bazirikana gushyira imbaraga mu gukumira no kwamagana ikibi cyose cyasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma, barwanya uwo ariwe wese uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kuva ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, berekeje kuri Sitade ya Ruyenzi ari naho habereye umukino wa nyuma wahuje FAPA na OLYMPIC FCA, iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, biyambaza Penaliti, OLYMPIC FCA itsinda FAPA 4-5 itwara igikombe.
Ndanyuzwe Gustave bakunda kwita Barisa, Kapiteni wa OLYMPIC FCA ari nayo yatwaye iri rushanwa yabwiye intyoza.com ko gukina n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru (Amavubi) byari ishema kuri bo nubwo ngo umukino utari woroshye.

Ati“ Umukino wari ugoye, warimo ishyaka ryinshi kandi ryiza n’umupira mwiza. Gukina n’abakanyujijeho mu Mavubi ni iby’agaciro. Twababanje ibitego 2 barabigombora ubona ko umukino ushimishije. Tubavanyemo ku Mapenalite 5 kuri 4 ariko mu by’ukuri twishimiye igikombe tubonye tugashimira n’Ubuyobozi bwateguye rino rushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Gustave, avuga ko irushanwa nk’iri ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rikwiye gusigira buri wese isomo ryo Kwibuka no guha agaciro Abari Ababyeyi, Inshuti n’Abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira kandi ati“ Iyo dukinnye irushanwa nk’iri ng’iri turushaho ku bibuka kandi tukabaha agaciro tunazirikana ko ikivi batushije tuzacyusa, twirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse tukumvira Amategeko y’Igihugu“. Akomeza asaba Abasiporutifu bose kuzirikana akamaro ka Siporo mu buzima bwa buri munsi ariko kandi no kuyikoresha nk’intwaro ihuza abantu, yubaka buri wese.
Asaba ko mu irushanwa nk’iri ry’ubutaha harebwa uko hategurwa n’igikorwa cyo kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bigahuzwa no gusoza irushanwa kugira ngo Ubutumwa bwateganijwe bwaguke kurusha.

Butare Léonard, Umwe mu banyamuryango ba Ruyenzi Sporting Club ifite iri rushanwa mu nshingano akanaba umwe mu bariteguye, avuga ko ryitabiriwe n’Amakipe 8, ko kandi muri rusange ryagenze neza. Ahamya ko ibyo banyuzemo bibaha ishusho yo kuritegura neza kurushaho ubutaha, ku buryo rizaba riri ku rundi rwego rurenze urusanzwe.
Avuga ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, ko ryatangiye riri ku rwego rw’Umurenge, Umwaka wa Kabiri rijya ku rwego rw’Akarere aho n’uyu mwaka ariko byakomeje, ariko uko umwaka ushira ngo amakipe agenda yiyongera. Bifuza kandi ko ryaguka rikaba irushwa ritagarukira ku rwego rw’Akarere gusa.

Butare, hari icyo avuga kigenderewe cyane muri iri rushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu. Ati“ Muri rusange dusanzwe twibuka Abatutsi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri abo twibuka harimo n’Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abantu iyo ukurikiranye usanga baratangaga ibyishimo mbere ya Jenoside. Bamwe bakinaga ku rwego rw’ibyari Amasegiteri, abandi ku rwego rw’Amakomine, abandi bakinira amakipe y’Amashuri. Ni abantu babaga bari mu nzego zitandukanye, batangaga ibyishimo mu gihe bakinaga kandi buri wese akumva aryohewe, kubibuka rero ni iby’agaciro kandi bizahoraho”.
Asaba ko iri rushanwa Akarere ka Kamonyi karishyira muri gahunda z’ibyiciro byihariye, aho mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hajya hakorwa irushanwa nk’iri rigamije Kwibuka by’umwihariko Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Eric Nsengiyumva, Komiseri ushinzwe Kwibuka mu Karere wari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, yashimiye Ruyenzi Sporting Club yateguye iri rushanwa rigamije Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko nk’ubuyobozi bwa IBUKA bazakomeza kuba hafi Ruyenzi Sporting Club mu bikorwa nk’ibi bigamije Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako baharanira kuganira n’Ubuyobozi ku buryo igikorwa nk’iki cyashyirwa mu bindi bikorwa cyangwa gahunda zose z’Akarere by’umwihariko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’ikiciro gisanga ibindi byihariye.

Appoline Kangabire, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ishami ry’Imiyoberere akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bwa bw’Akarere yashimiye Ruyenzi Sporting Club ku bw’iki gikorwa yateguye cyo Kwibuka abari Abasiporutifu by’Umwihariko mu karere ka Kamonyi.
Avuga ko ibi ari igikorwa Akarere gaha agaciro, ko kandi kazakomeza kubaba hafi. Yabwiye abateguye iri rushanwa ko hagiye kurebwa uko iki kiciro cyakwegerezwa ibindi byibuka ababo mu buryo bwihariye. Avuga ko ikifuzo cya Ruyenzi Sporting Club akigeza ku buyobozi ko kandi hari icyizere ko cyakirwa neza n’ubuyobozi.
Kangabire, ahamya kandi ko umunsi nk’uyu ari umwanya mwiza aho buri wese akwiye Kwibuka uwo yakundaga yaba ari Umukinnyi n’utari we. Ati” Aho bari ubu baranezerewe ku bwacu, ku bw’iki gikorwa”.












Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.