Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports akanakinira ikipe y’Igihugu Amavubi, ahamya ko kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Rayon Sports yanasohokeye Igihugu mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byamubereye ikiraro cyo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yari asumbirijwe n’abicanyi. Akazina ka TOTO bamuhimbaga kamukijije Abasirikare bamaze kureba muri Alubumu ye y’amafoto.
Eugene Murangwa, mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Siporo, uko ihuzwa n’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye abitabiriye irushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club ko muri Siporo hatabaye umwanya wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byaba ari icyuho gikomeye cyane.

Yagarutse ku buryo Siporo ifite imbaraga zirenze izo kujya mu kibuga abantu bagakina gusa. Ahamya ko nyuma y’Ubuyobokamana cyangwa Amadini n’Amatorero asanga Siporo ari hamwe mu hahurira abantu benshi cyane mu buryo butandukanye, ko rero hakwiye kwitabwaho cyane kugira ngo ubutumwa buhanyura bube ari ubwubaka, bukomeza abantu.
Avuga uburyo Siporo yabaye impamvu ikomeye cyane yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, ati“ Njyewe uhagaze imbere yanyu hano, Siporo yabaye impamvu ikomeye cyane kugira ngo mbashe kurokoka Jenoside”. Akomeza avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, yari umukinnyi wa Rayon Sports.
Akomeza ati“ Kugira ngo mbashe kuyirokoka, izina ryanjye nk’umukinnyi wa Rayon Sports mu by’ukuri niryo ryabikoze. Iyo ntaza kuba Murangwa wakiniraga Rayon Sports amahirwe nari mfite yo kurokoka yari make cyane”.

Avuga ko tariki ya 07 Mata 1994 aho yari atuye i Nyamirambo hafi ya Sitade yahoze yitwa Regional (PELE Stadium), iwe yatewe n’abasirikare 8 baje kumwica ariko bikarangira ibyo kumwica bibaye inzira ye yo kurokoka ndetse n’uwo bari kumwe n’abandi baturanyi bitewe n’izina rye mu ikipe ya Rayon Sports.
Agira ati“ Binjiye aho nari ntuye icyo gihe, binjira bavuga nabi badutuka batubwira ko aritwe ngo twishe uwo bitaga Umubyeyi icyo gihe( Perezida Juvenal Habyarimana), njye n’umusore twabanaga witwa Athanase, tugerageza kubabwira ko ntaho duhuriye n’ibyo badushinjaga, tubabwira ko turi Abasiporutifu ariko nti babyumva, binjira mu nzu basakasaka baza kugwa ku mafoto(Alubumu) y’igihe nabaga ndi mu kibuga”.
Ati“ Muri icyo gihe, ifoto yari imwe mu byashoboraga gutuma uhita utsindwa n’ibyo abagushakaga bifuzaga kugushinja. Ubwo bari baturyamishije hasi umwe muri abo basirikare yabonye mu mafoto yanjye kuko yari amafoto ya Rayon Sports, arayarebaaa! Ni uko arakebuka arandeba ati niko sha!, uri ‘TOTO'( izina bamuhimbaga kuva afite imyaka 12 akunda kuba hafi ya Rayon Sports atoragura imipira) ndavuga nti Ndiwe. Ati nibyo!? Nti Yego! Ati, niba umbeshya ndakwica byihuse. Amaze kumva no kwemera ko ndi TOTO koko nahise mbona mu maso ye ko abaye undi muntu, ahita ambwira ngo haguruka, twicara ku ntebe mu nzu iwanjye dutangira kwiganirira iby’umupira”.

Murangwa, avuga ko ibyumweru bine mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, hari tariki ya 06 Werurwe 1994 ubwo Rayon Sports yari yakinnye umukino n’ikipe yo muri Sudani yitwaga AL HILAL bayitsinda 4 kuri kimwe, ari nabwo bwa mbere ngo ikipe yo mu Rwanda yari igeze kure mu mikino y’amatsinda y’igikombe cya Afurika.
Akomeza avuga ko uwo Musirikare mu bari baje kumwica yari yararebye uwo mupira, amaze kumenya ko ari TOTO, aho bari bicaye mu ntebe ibyo kumushinja ko ari mu bishe umubyeyi yahise abishyira ku ruhande batangira kwiganirira iby’uwo mukino.
Amubaza ati“ Uribuka igitego Bili yatsinze, uribuka kanaka umupira yafashe gutya, uribuka….!. Icyo kintu mu by’ukuri cyakijije ubuzima bwanjye muri ako kanya n’ubwa mugenzi wanjye twari kumwe ndetse n’abaturanyi kuko twaje gusohoka dusanga babashyize hanze ari umudamu n’abana be, umugabo ntabwo yari ahari, mu by’ukuri iyo uwo musirikare ntaza kumubwira ko ari abantu nzi, ntabwo bari kuva aho ng’aho”.
Murangwa, avuga ko urwo ari rumwe mu ngero zigaragaza imbaraga za Siporo, ko rero uwo musirikare icyatumye amureka ari nta kindi uretse kuba bari bahuriye kuri Rayon Sports, umwe ari umukinnyi undi ari umufana wayo.
Akomeza avuga ko na nyuma y’aho Tariki 08 Mata 1994 yagiye mu rugo rwa bamwe mu bakinnyi bakinanaga barimo Munyurangabo Longin, Misiri Ndayambaje ashaka uko yihisha, aho ngo mu minsi yakurikiyeho bamukoreye ibintu bikomeye cyane atajya yibagirwa kuko bamukuye mu maboko y’Interahamwe inshuro zirenze imwe…
Ati“ Ibyo byose nta kindi, ni uko ari abantu twari duhuriye mu ikipe y’umupira w’amaguru, twari twararenze kugira imyumvire y’abantu benshi bari bafite muri icyo gihe yo kumva ko uyu ni Umututsi, uyu ni Umupawa, uyu ni iki….! Oya, twari Abasiporutifu. Iyo uri Umusiporutifu nyabyo nta kindi gishobora kubirenza ingufu”.
Eugene Murangwa, avuga ko na nyuma ubwo byari bikomeye aba bagenzi be bicaye bakajya inama yo kujya kuri umwe mu Nterahamwe yari izwi cyane yitwaga Mudahinyuka Jean Marie Vianney bakundaga kwita ZUZU!
Ati” Tujya kwa ZUZU ariko ari ukubura uko umuntu agira! Nageze kwa ZUZU ambonye ikintu cya mbere yavuze, yaravuze ati sha TOTO ngwino ndakubika nitumara gutsinda Inyenzi ejobundi tuzajye kwikinira Match(umukino) yacu muri KENYA…, Tumaze gukuramo Al HILAL twagombaga kujya gukina muri KENYA”.

Eugene Murangwa, avuga ko izo ari ingero nke muri nyinshi z’ingufu za Siporo, ko irenga ibyo abantu batekereza mu kibuga ahubwo ikabahuza, ikubaka urukundo rurenze gushaka intsinzi mu kibuga. Yasabye Abasiporutifu kutabona Siporo nk’ahantu bajya gusa ngo bakine bishimishe mu kibuga, batware ibikombe n’ibindi bihembo, Oya! Ahubwo ko ari ahantu bakwiye gukura ibirenze ibyo, bakubaka muri bo Ubumuntu. Yabasabye kandi gukoresha Siporo bagamije no guha agaciro Amateka.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.