Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi wahesheje ishema Akarere n’intara y’Amajyepfo. Wegukanye umwanya wa Kabiri ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa y’ibikorwa by’umuganda wa 2024-2025. Bashyikirijwe ishimwe ry’Indashyikirwa bitewe n’inzu mberabyombi biyubakiye ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 73, ishobora kwakira abantu basaga 400 mu cyumba cyayo. Basabwe kuyitaho ariko kandi no gukora ibizabahesha umwanya wa mbere mu marushanwa ataha. Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC).
Itangwa ry’iki gihembo cy’Indashyikirwa, ryabimburiwe n’igikorwa cy’Umuganda rusange witabiriwe n’abaturage, ubuyobozi bwa MINALOC, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara. Ni Umuganda watunganije umuhanda wo mu Mudugudu wa Ruyumba, Akagari ka Kabashumba muri Nyamiyaga.

Mu butumwa bwa Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagejeje ku bitabiriye itangwa ry’iki gihembo cy’Indashyikirwa mu bikorwa by’Umuganda wa 2024-2025 byateretse Nyamiyaga ku mwanya wa 2 mu Gihugu, yashimiye Abaturage n’Ubuyobozi bwa Nyamiyaga ku gutekereza igikorwa nk’iki kije ari igisubizo ku kubona ahantu hagutse bakorera inama, bakorera ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi.
Mu kubashimira yagize ati“ Igikorwa cyanyu cyabaye icya Kabiri ku rwego rw’Igihugu. Ni igikorwa cyiza, Igikorwa cy’Umuganda gifitiye akamaro Abaturage kandi bagizemo uruhare. Nagira ngo tubashimire kubera ko Abaturage ba Nyamiyaga mufatanije n’Uboyobozi bwanyu mwashatse igisubizo kandi koko natwe turabizi”.

Agira kandi Ati“ Iyi Salle(icyumba) yari ikenewe kubera y’uko Umurenge wanyu ni mutoya nanjye nkiri mu nshingano zindi( akiri Meya) hari igihe najyaga nza gusezeranya hano bikaba ngombwa ko ababyeyi bamwe n’abandi tubaheza inyuma, bakarungurukira mu madirishya”.
Yakomeje ati“ Kuba rero ari mwebwe nk’abaturage mwitekerereje iki gikorwa remezo, mukagishyiramo imbaraga z’amaboko, ibitekerezo ndetse n’imbaraga z’ubushobozi turabibashimira cyane kandi tukanashimira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko muri ayo marushanwa yabonye ko iki gikorwa kiri mu bikorwa by’Indashyikirwa”.

Guverineri Kayitesi, yababwiye ko iki cyumba kitaje gusa gukemura ikibazo cy’ahakorerwaga inama gusa, ko ahubwo ari n’igisubizo kirambye ku basore n’Inkumi n’abandi bo mu mayaga, byaba kuhasezeranira no kuhiyakirira n’ibindi. Yasabye ko igiciro kitazaremerera Abaturage ariko kandi bagashyira imbere kwita kuri iyi nyubako.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ushinzwe iterambere ry’Abaturage wazanye iki gihembo yabwiye Abaturage n’Ubuyobozi bwa Nyamiyaga ati“ Mu izina rya Minisiteri naje mpagarariye nagira ngo tubashimire cyane kuri iki gikorwa cy’Indashyikirwa mwagezeho cyo kwiyubakira iyi nzu mberabyombi binyuze mu Muganda ariko n’izindi nyunganizi mwatanze. Ni igikorwa cyiza rero niyo mpamvu twaje ngo twishimane namwe ariko tunabakangurira gukora ibindi bikorwa byiza mufatanije byafasha guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange”.

Yakomeje ababwira ati“ Ubu mwabaye aba Kabiri ku rwego rw’Igihugu, ariko ubutaha noneho muzagire igikorwa kinini giteza imbere imibereho y’Abaturage cyane, muzaba aba mbere. Muzagikore ariko mutagamije kugira ngo muzabe aba mbere, ahubwo kugira ngo kibateze imbere murusheho gutera imbere. Ndabifuriza ko n’ubutaha Nyamiyaga mwazaba aba mbere”.
Muzehe Mukama Kirizositomu, umwe mu baturage wavuze mu izina rya bagenzi be ku nkomoko y’igitekerezo cyo kubaka iyi nzu Mberabyombi, yavuze ko ari inyubako yavuye mu bitekerezo by’abaturage biturutse mu kuba baraburaga aho bakorera inama, abaje gusezerana ugasanga icyumba cy’Umurenge ni gito cyane bamwe bahera hanze, hakaba kandi abashaka kwiyakira mu birori bitandukanye bakabura aho bajya n’abahabonye ugasanga ibiciro byaho biri hejuru cyane, atari ibyigonderwa na buri wese.

Yagize ati“ Abaturage tumaze kubona ko tudafite aho dukorera iyo mirimo n’indi iduhuza turi benshi twatanze igitekerezo cyakirwa na Njyanama y’Umurenge bemera ko twakwiyubakira Inzu mberabyombi hano ku murenge tuzajya dukoreramo iyo mirimo yose; ubwo Bukwe, Inama tutabonaga aho dukorera, ba Midugudu batabonaga aho bakorera inama, Abanyabuzima baburaga aho bakorera inama, Abakurikirana iby’Ubuhinzi batagiraga aho bakorera inama kuko hano nta handi byasabaga kujya gutira. Rero iki ni igisubizo nk’abaturage twishakiye gisubiza ibibazo byacu byavuzwe”.
Uretse icyumba kinini ifite gishobora kwakira abantu basaga 400 mu mwanya umwe, ifite n’ibindi byumba bitatu bishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye bitewe n’ibyakorerwamo, Igira ubwiherero bwayo, igira Intebe n’ibizifunika, Indangururamajwi zayo, byose byakozwe mu buryo bw’Umuganda w’abaturage bishatsemo ibisubizo. Agaciro k’ibyakozwe byose gasaga Miliyoni 73 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Nzu Mberabyombi kimwe na Sitade ya Ngoma muri uyu Murenge biyubakiye igatahwa 2023-2024 aho yabariwe agaciro k’asaga Miliyoni 185, nayo yabahesheje ishema kuko yabaye iya mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, iba mu bikorwa bitanu byahize ibindi mu Gihugu. Ibyo byose ngo babikesha Urugendo shuri, Ubuyobozi n’Abaturage ba Nyamiyaga bakoreye ku Mulindi ahari Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, aho kandi bavuye berekeza ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, ahabitse Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Bahamya ko ibyo babwiwe, ibyo babonye muri ayo mateka yose yaranze Ubutwari bw’Inkotanyi byabaremye mo imbaraga zo Kwishakamo Ibisubizo.







Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.