Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, hafashwe abagabo 11 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Abakomeje kwinangira baragirwa inama yo kubivamo inzira zikigendwa kuko Polisi iri maso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyo gushakisha no gufata abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko kigamije gukumira no kurwanya uwo ariwe wese ubukora kimwe n’undi wese wabwihisha inyuma akagira abo akoresha.
Mu mukwabu wakozwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye nka hamwe hagaragara ibirombe by’Amabuye y’agaciro ariko hakaba hari na bimwe bitagira bene byo, hafatiwe abazwi nk’Abahebyi 11 bakekwaho gucukura mu buryo bwo kwiba mu kirombe cy’imwe muri Kampani ihakorera.
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko bose uko ari 11 bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bashyikirizwe amategeko bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko nta narimwe Polisi izihanganira abijandika mu bikorwa by’ubucukuzi budakurikije amategeko. Yibutsa buri wese ko Polisi iri maso ko uzabigerageza wese azafatwa agashyikirizwa amategeko, ko kandi ntaho gucikira hahari. Asaba buri wese ukibitekereza kuzibukira ahubwo agashaka ibyo akora byemewe n’amategeko.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.