Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
Abaturage n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugalika by’umwihariko mu Kagari ka Kigese kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025 bizihije ku nshuro ya 31 umunsi mukuru wo Kwibohora. Bashima Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda hamwe n’Ingabo yari ayoboye. Bashima iterambere rihindura ubuzima bw’abaturage amaze kubagezaho. Bahamya ko biteguye gukomeza kugaragaza no kugira uruhare mu bibakorerwa, ko kandi ibyo byabaye Umuco.
Ibirori byo Kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro bimwe mu bikorwa by’iterambere byakozwe bigizwemo uruhare n’Abanyarugalika. Muri ibyo bikorwa byatashywe harimo; Ibiro by’Umudugudu wa Bikamba, Ibiro by’Akagari ka Kigese, Poste de Sante(ivuriro ry’ibanze) ya Nyarubuye, ECD Karama, Ibyumba by’Ishuri, Umuyoboro w’Amazi uje nk’igisubizo kubajyaga kuvoma Nyabarongo, Hanasezeranijwe imiryango umunani y’ababanaga bitemewe n’Amategeko.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika avuga ko ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe ari ibihamya by’uko nk’Abanyarugalika bashikamye mu gukora no kurinda ibyagezweho kandi biteguye no gukomeza kugira uruhare mu biri imbere.
Agira kandi ati“ Ntabwo twatesha agaciro aya mahirwe twagize yo kubohorwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu ngo tuyatere inyoni twibagirwe aho twavuye hanyuma ibyo twagezeho bibe byasubira inyuma. Turahari, turiteguye gufatanya n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu”.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yashimiye Abanyarugalika by’umwihariko Abanyakigese uruhare rwabo n’umusanzu bagira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere rigamije gutuma imibereho y’umuturage irushaho kuba myiza.

Yababwiye Ati“ Uyu ni umunsi w’ibirori twibukaho urugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, by’umwihariko abana b’Abanyarwanda batangije urugamba rwo Kwibohora. Itariki ya 04 Nyakanga hari byinshi ibwira buri wese uri hano. Mbanje mbashimira ibikorwa mwagezeho, bigaragaza uruhare rwanyu mu bibakorerwa”.
Akomeza abibutsa ko nyuma y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, nyuma kandi y’uko Abanyarwanda babonye ikimenyetso cy’uko ibibazo banyuzemo bitazongera ukundi, nk’Abanyarugalika, Abanyakigese batekereje ndetse bafata iya mbere mu kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu badasigana n’ikerekezo cy’ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu.
Yababwiye kandi ati“ Kwibohora bivuze ko abantu muri rusange twagize umutekano wacu n’umutekano w’ibintu, tugira ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa, mu burenganzira, ibyo bikajyana no kwihesha agaciro tugaha abandi ariko cyane cyane duha agaciro Igihugu cyacu cy’u Rwanda ku buryo nta wifuza uwagisubiza mu mateka mabi cyaciyemo”.
Visi Meya Uwiringira, yibukije abitabiriye ibi birori byo kwibuhora ku nshuro ya 31 ko nyuma y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, aho rwari ruyobowe na Perezida Paul Kagame n’Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(RPA), buri wese asabwa kugira uruhare mu rugamba rw’Iterambere, yaba Abayobozi, Abafatanyabikorwa n’Abaturage.
Yashimiye kandi Abanyarugalika uburyo badahwema kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byiterambere, avuga ko uruhare rwabo mu bibakorerwa atari ibyo bize none, ko ahubwo kuva mu 1994 ku itariki ya 04 Nyakanga gahunda y’imiyoborere myiza yagiye ibatoza kugira uruhare mu bibakorerwa, ko byabaye umuco bafashe kandi bakomeje. Yabasabye gukomeza kuba muri uwo murongo mwiza, abizeza ko nk’Akarere mu bushobozi gafite kazahora kabashyigikiye mu kunoza ibyo bakora.
Baba Abanyarugalika by’umwihariko Abanyakigese n’abandi bitabiriye ibi birori byo Kwibohora, bibukijwe ko uru rugendo rw’iyi myaka 31 Igihugu kimaze kugera kuri byinshi ariko kandi ko hitezwe byinshi biruseho bigomba kugerwaho mu cyerekezo cy’imyaka 2050, buri wese asabwa kudatezuka mu kugaragaza uruhare rwe.







Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.