Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2025 yabereye I Musumba, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yaburiye abacuruzi by’umwihariko ab’inzoga bazongera abo biba bigaragara ko basinze bikarangira zibakoresheje urugomo n’andi mabi. Yabwiye aba bacuruzi ko hageze ngo bajye birengera ingaruka z’abo basindishije.
Aganira n’aba baturage, Visi Meya Uzziel Niyongira yabanje kubabwira ko bikwiye ko abantu bagabanya ubusinzi muri ibi bihe by’impeshyi. Ati“ Iyi mpeshyi twinjiyemo, abantu ni bagabanye ubusinzi bakore cyane”.
Yababajije kandi ati“ Iyo uhisemo gusinda buri munsi uba wumva winjiza angahe? Winjiza angahe agutera guhora mu kinya? N’abayinjiza nti basinda buri munsi, wowe wabihisemo gute? Wageze kuki kigutera guhora muri Musumba wasumbye abantu”?. Yakomeje ababwira ko uko bigira uko bashaka(nabi) ari nako iherezo ryabo riba ribi.
Yagize kandi ati“ Urugomo ruba hano rukururwa n’ubusinzi. Ariko rero, mu menye ko umuntu uzongera gutanga inzoga ku muntu wasinze, uwo muntu azajya ahanwa. Bacuruzi mubyumve munadutangire ubwo butumwa. Njyewe ni nkwaka inzoga ukabona nasinze zireke kuko ibyago byose ndi buteze ni wowe uzabiryozwa”.

Yakomeje ababwira ati“ Murashishikazwa no gucuruza ariko dushishikajwe twebwe no kugira abaturage bafite Ubuzima bwiza. Wibaze ko ayo mafaranga numpa inzoga nkakwishyura nkaza kumena ikirahure cyangwa nkagira ibindi bibi nkora nawe ugomba kubibazwa. Wampereye iki inzoga ku buryo nsinda?, waretse ngashira inyota ukambwira ngataha ko ejo wakomeza ukayicuruza?. Mu yandi magambo, ubusinzi ntabwo tubushyigikiye”.
Muri aka Kagari ka Gitare, mu byumweru hafi bibiri bishize hari bamwe mu baturage bagaragaje urugomo rudasanzwe, aho badukiriye ipikipiki ya Gitifu w’Aka Kagari bakayihingagura bakoresheje amapiki. Ni ikibazo cyatumye Visi Meya Uzziel Niyongira yihaniza abaturage nta miyaga, ababwira ko bakwiye kubaha ubuyobozi, ko niba hari ikibazo bafitanye hari inzego bakwiye kwegera bakagaragaza ikibazo ariko ibyo kwigira ibyigomeke ngo ntawe bizahira.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.