Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2015 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wasize itaye muri yombi abasore 4 mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Bose bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabacuza utwabo.
Abatawe muri yombi nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabibwiye intyoza.com bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage bayihaye amakuru.
Avuga ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha. Asaba abaturage kongera imbaraga mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo Polisi ibakize abanyabyaha babajujubije, babuze gukura amaboko mu mifuka ngo bakore ibyemewe n’amategeko ahubwo bagashaka gutungwa n’ibyo abaturage bavunikiye.
SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko uko ari bane bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorerwe Dosiye ku byaha bakekwaho bityo bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
Nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo abivuga, Polisi iraburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w’abaturage akora ibyaha mu buryo ubwo aribwo bwose ko bitazamugwa amahoro kuko Polisi iri maso kandi ntaho kuyicikira hahari.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.