Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
Mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Fukwe, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi hari umugabo w’imyaka 45 y’amavuko watemwe n’abasore babiri bakekwaho kuba ibihazi baramwica. Umugore bari kumwe bamukubise ibibatiri by’umuhoro arabacika. Abakekwa bose bamaze gutabwa muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’ahabereye urugomo rwo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umugabo witwa Niyigaba Silivine w’imyaka 45 y’amavuko ni uko abakekwaho ku mwica bamutegeye mu nzira ataha.
Aba baturage, babwiye Umunyamakuru ko uyu nyakwigendera Niyigaba Silivine yasanzwe ku muhanda yakomeretse mu Ijosi ku buryo bukomeye, bigaragara ko yatemwe.
Amakuru yatanzwe n’umugore bari kumwe ahagana ku I saa sita z’ijoro amuherekeje bava ku muhanda mu Isantere y’ubucuruzi ya Fukwe, avugako batangiriwe n’abasore babiri aribo; Bimenyimana Francois w’imyaka 20 y’amavuko na Hakizimana w’imyaka 19 y’amavuko, bose batuye mu Mudugudu wa Fukwe.
Mu kubatangira, ngo bari bafite imipanga, begera Niyigaba Silivine baramutema, uyu mugore bari kumwe bamukubita ibibatiri by’imihoro bamukomeretsa mu mugongo ariko we ariruka arabacika basigarana uyu nyakwigendera bishe.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru y’urugomo rwaviriyemo urupfu umuturage ari impamo.
Gitifu Munyakazi, avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage bahize aba basore bakekwaho kuba ibihazi no kwica Niyigaba Silivine bakaba babafashe bose.
Avuga kandi ko kimwe mu bikomeje gutera urugomo muri iki gice cya Ngamba ari iyi mpeshyi aho usanga benshi cyane mu rubyiruko nta mirimo bafite, ahubwo umwanya munini bawumara banywa bikarangira bishoye mu rugomo.
Aha I Ngamba, mu bihe bishize havuzwe urugomo rwari ku rwego rukabije aho insoresore zategaga abantu mu nzira zikabambura, zikabakorera urugomo. Kugira ngo urwo rugomo rwari rwadutse ruhoshwe byasabye ko inzego z’umutekano zimanuka, zihageze bashaka kuzirwanya zirwanaho kugera ubwo bamwe muri izo nsoresore barashwe.
Urugomo rwa bamwe mu banyengamba kuva mu myaka yashize rwagiye ruhoshwa n’uko inzego z’umutekano zimanukiye. Kuba rwongeye kubura, bamwe mu baturage barasaba ko hakongera gukorwa Umukwabu( Operasiyo) bagacyaha abanyarugomo bongeye kwibasira abaturage kugera n’ubwo biviramo bamwe kwicwa.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.