• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
16/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
16/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
16/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel

Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage

Umwanditsi
July 16, 2025

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Umuturage, abagize Umudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi bashakiye igisubizo mu kwishyiriraho gahunda y’agashya bise“URUGAGA RW’ABAYOBOZI” ku Mudugudu. Kuva batangiza uru rugaga biyemeje kuba Abatarushwa mu mihigo, kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Umuturage no guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

Minani Celestin, Umukuru w’Umudugudu wa Nyarugenge ugizwe n’Amasibo 9 arimo Ingo 182 zifite Abaturage 826, avuga ko iyi gahunda y’URUGAGA RW’ABAYOBOZI bayimaranye imyaka hafi itanu rwagati mu baturage, ko kandi yazanye impinduka nziza mu gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza ugereranije n’uko bari babayeho mbere.

Minani Celestin/Umukuru w’Umudugudu wa Nyarugenge muri Mukinga ya Nyamiyaga.

Avuga ko mu kujyaho kw’iyi gahunda, barebye bagasanga kugira ngo abaturage bumve neza gahunda n’icyerekezo cya Leta mu gutuma imibereho y’Umuturage iba myiza ari uko nk’Abayobozi ku rwego rw’Umudugudu babanza kubigira ibyabo, bakaba indorerwamo yereka abaturage ko ibyo bababwira koko bishoboka, atari ibipindi.

Ibyo, byatumye bashyiraho Gahunda y’URUGAGA RW’ABAYOBOZI, aho baterana buri wa Gatandatu w’icyumweru bakaganira, bakiga ku bibazo bibangamiye umuturage mu Mudugudu, icyo bakora ngo bakemure ibibazo bigaragara kandi buri muturage abigizemo uruhare kuko ngo igisenya urugo rumwe cyanaba impamvu ikongeza urundi.

Mudugudu Minani, avuga ko URUGAGA RW’ABAYOBOZI rwatumye nk’abaturage bashyira hamwe mu kwesa Imihigo, babasha guhiga abandi mu kwishyura Ubwishingizi bwo Kwivuza/Mituweli, bayoboka EjoHeza ndetse no gufashanya mu kwikemurira ibibazo bitandukanye byajyaga kuba umutwaro iyo hataba uko guhuza imbaraga.

Ni igice cy’icyaro kitagira Umuriro, nyamara Amapironi anyura ku butaka bwabo yambuka ajya Ruhango.

Avuga kandi ko uretse kwicara bakikemurira ibibazo birimo Amakimbirane yo mu miryango, ibibazo bishingiye ku kwishakamo ibisubizo mu kugurizanya bagamije kwivana mu bukene n’ibindi, ngo banazanye akandi gashya ko guca burundu ikibazo cy’abana bata ishuri kuko ngo uwa mbere waritaye bicaye bagashaka igisubizo aho bamwicaje bakamugabira itungo rigufi(Ihene), bamubwira gusubira mu ishuri asubirayo yishimye ubu ari mu mashuri yisumbuye. Icyo ni igikorwa cyatumye nta mwana wa hano ugita ishuri.

Uwizeyimana Mariya Celine, Umuturage muri uyu Mudugudu wa Nyarugenge ahamya ko iyi gahunda y’URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu yatumye abaturage bibonanamo kuko bahura kenshi bakaganira ndetse abafite ibibazo bakabyicariri mpaka bikemutse.

Uwizeyimana Mariya Celine/Umuturage w’i Nyarugenge muri Mukinga.

Avuga ko iyi gahunda y’URUGAGA RW’ABAYOBOZI yatumye umuturage yumva ko niba abayobozi ubwabo aribo bakora bereka abaturage ibikwiye gukorwa, ko no ku muturage ntagikwiye kuba kiba ikibazo kuko hari urugero ruva mu bikorwa n’abayobozi rugaragaza ko bishoboka, ko nawe nta cyamunanira.

Ahamya ko binyuze m’URUGAGA RW’ABAYOBOZI, Umudugudu wabo wagiye uba intangarugero mu kwesa imihigo myinshi yari yarananiranye ndetse bakaba mu bambere mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za Leta.

Niyomugabo Nazar/Umuturage akaba n’umugenzuzi mu Rugaga rw’Abayobozi.

Niyomugabo Nazar, Umuturage muri uyu Mudugudu ahamya ko URUGAGA RW’ABAYOBOZI rwabafashije nk’abaturage kwikemurira ibibazo. Ati“ Rwadufashije kwikemurira ibibazo twahuraga nabyo rimwe na rimwe ugasanga turata umwanya twiruka dushaka ubuyobozi, ariko ubu tubikemurira rwagari muri twe bigatuma n’igihe cyacu tugikoresha mu bindi bidufitiye umumaro“.

Agira kandi ati“ Duterana ku wa 6 saa cyenda tukareba ibitagenda neza, tukareba abantu bafitanye amakimbirane tugafashanya gukemura ibibazo bidasabye ko hari abandi babizamo. Dufite kandi ibimina birimo icya DUTABARANE kiba kuri 25 za buri kwezi, aho dutanga umusanzu w’amafaranga magana atanu(500Frws) uwagize ikibazo tukamutabara.

Avuga ko kandi bagira IKIMINA cy’UMUGOROBA W’UMURYANGO aho naho bakunda gukemurira ibibazo byananiranye. Aha kandi nabo bagira ikimina batangamo amafaranga 200 ya buri cyumweru afasha mu kwitangira MITUWELI neza kandi ku gihe ku buryo nta kibazo na kimwe kigora umuturage bitewe n’uko gushyira hamwe.

Mu masibo 9 bafite, buri muturage afite ISIBO abarizwamo ku buryo ikibazo bananiwe gukemurira mu Isibo kijya mu MUGOROBA W’UMURYANGO cyangwa kikajyanwa mu RUGAGA RW’ABAYOBOZI ku buryo kihava gikemutse.

Mu bushobozi bishatsemo, bageze kure biyubakira ibiro by’Umudugudu wa Nyarugenge.

Mu ISIBO, naho haba IKIMINA aho buri muturage atanga igiceri cy’Ijana ubishoboye agatanga arenze bityo bikazoroshya mu itangwa rya MITUWELI kuko utabashije kuyabona mu KIMINA cy’UMURYANGO agurizwa ahandi yizigamiye ku buryo ikibazo cy’Ubwisungane mu kwivuza/MITUWELI aha ntawe ukigitaka.

Anastase Dushimimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga amaze imyaka ine nta w’umuhiga mu kwesa imihigo y’ubwisungane mu kwivuza/MITUWELI. Uyu niwe wabwiye ba Gitifu bagenzi be b’Utugari uko ari 59 twa Kamonyi ko mu myanya bahatanira mu kwesa Imihigo ya MITUWELI uwa mbere bawibagirwa kuko adateze kuwurekura.

Ahamya ko URUGAGA RW’ABAYOBOZI rwafashije mu bukangurambaga bugamije gufasha abaturage guhindura imyumvire bakumva ko ibikorwa byose ari ibyabo, ari ibigamije gutuma ubuzima bwabo buba bwiza kurusha, ko kandi ibyo bitagerwaho batabigizemo uruhare.

Gitifu Anastase, avuga ko kuva iyi gahunda yajyaho muri uyu Mudugudu habaye impinduka zigaragarira buri wese uhageze ku buryo hari byinshi bagiye bageraho biturutse ku gushyira hamwe no kumva neza ko ibikorwa bakora atari iby’undi wundi ko ahubwo ari ibyabo bwite bigamije gutuma Imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Abaturage b’uyu Mudugudu wa Nyarugenge bavuga ko ibyo babashije mu mbaraga zabo biteguye kubijyanamo ntawe usigaye, ariko kandi ngo ku rundi ruhande babangamiwe bikomeye no kuba ari Umudugudu Utagira urugo na rumwe rufite Umuriro w’Amashanyarazi nyamara hari Amapironi ahanyura yambuka ajya mu Karere ka RUHANGO. Si ikibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi gusa bafite kuko muri uyu Mudugudu banafite ikibazo cy’Amazi. Ibi byose tuzabigarukaho byihariye kuko ari bimwe mu byo bavuga ko bibasuhiza inyuma mu bikorwa bimwe na bimwe byakabaye bibateza imbere.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5834 Posts

Politiki

4085 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga