Kamonyi-SEVOTA: Godelive Mukasarasi yasabye buri wese kuba umwe mu“Abanyakuri ku Isi”
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w’Abanyakuri ku Isi cyabereye mu busitani bw’Abanyakuri buherereye i Gihinga imbere y’Akarere ka Kamonyi, Godelive Mukasarasi washinze umuryango SEVOTA, yasabye abitabiriye ibirori by’uyu munsi kujyana ubutuma buhamagarira buri wese guharanira gukora ibikorwa by’“Abanyakuri”, ibikorwa byamagana ikibi bikimakaza icyiza. Ni ibirori bibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.
Godelive Mukasarasi, aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko Abanyamuryango b’Abanyakuri ku Isi barangwa n’Ibikorwa byiza byo kwamagana no kurwanya ikibi aho cyaturuka aho ariho hose ndetse no k’uwo cyagaragaraho wese, haba mu bihe by’Amahoro, Intambara n’Imidugararo.

Akomeza avuga ko intego y’Ubu Busitani bw’Abanyakuri ku Isi hano mu Rwanda by’umwihariko no mu Karere ka Kamonyi ari ukugira ahantu haboneye ho kwigishiriza cyane cyane ababyiruka Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaragaza ingaruka ayo mateka yagize ku bagore n’Abakobwa, ku Bana bayirokotse muri rusange, ariko kandi no kugaragaza uruhare abagore bo mu Rwanda bagize mu butabera mpuzamahanga, hagamijwe ko bibera buri wese isomo n’ubuhamya bumuhindurira kurushaho gukomeza gutera intambwe yo guharanira gukora icyiza.
Bikozwe n’Umuryango SEVOTA washinzwe na Godelive Mukasarasi, ubwo hari hakiriho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwaburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagore bo mu cyahoze ari Komine Taba barimo bamwe bo muri SEVOTA binyuze mu buhamya batanze i Arusha ku cyicaro cy’urukiko, bagaragaje amabi yakorewe Abagore n’Abakobwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe bafashwe ku ngufu abandi bagasambanywa.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, rushingiye ku buhamya bwatanzwe n’Abagore baturutse muri SEVOTA, rwemeje ko gufata ku ngufu, gusambanya Abagore n’Abakobwa ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwanzura rutyo ko icyo ari icyaha cyakorewe inyoko muntu, kuva ubwo kiba kimwe mu byaha bikurikiranwa kandi bigahanwa ku rwego mpuzamahanga.

Mukasarasi, ahamya ko ayo mateka yose akwiye kumenywa binyuze mu kuyigisha no kuyasobanurira abatayazi kugira ngo bafatanyirize hamwe kwamagana no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku ho yaturuka no ku wo yagaragaraho wese.
Ahamya kandi ko kwigisha Umuco w’Amahoro n’Ubworoherane mu busitani bw’Abanyakuri ari ibya buri wese. Ati“ Si ibya SEVOTA gusa nubwo wenda twebwe twafashe iya mbere, ariko ni uruhare rwa buri wese mu bumenyi butandukanye afite. Ni duharanire ko icyiza kiganza ikibi, twimike urukundo n’Amahoro”.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wari witabiriye ibi birori avuga ko ari iby’agaciro kuzirikana no guha agaciro Abanyakuri bagize uruhare rwo kugira ngo abantu babashe kongera kugarura Ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye Abanyamuryango ba SEVOTA n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’Abanyakamonyi by’umwihariko kurushaho gukora ibyiza biganisha ku kuri bituma harengerwa abari mu kaga kugira ngo bifashe gukomeza kubungabunga amahoro.

Yagize kandi ati“ Iki ni igikorwa cyerekana ko Ubumuntu n’Ubunyakuri bitajya bisaza, kandi ko hazakomeza kuzirikanwa Abanyakuri bashya no kubashyiriraho ibimenyetso bibagaragaza kugira ngo bibere isomo n’abandi nabo bihatire gukora ibikorwa by’Indashyikirwa by’Ukuri”.
Yongeyeho ati“ Ubusitani nk’ubu, bugamije kwigisha Amateka, guteza imbere isanamitima, kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoza abato umuco w’Amahoro, Ubumwe ndetse n’Ubutabera”. Yakomeje ashimira SEVOTA n’Abafatanyabikorwa bayo bubatse ubu busitani muri Kamonyi, ariko kandi ngo bakaba banakomeje gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y’Umunyarwanda irushaho kuba myiza.

Dr Nahayo Sylvere, yijeje abagize SEVOTA ndetse n’Abafatanyabikorwa bayo ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza gushyigikira iki gikorwa bakora ibishoboka byose kugira ngo ubu Busitani buzakomeze kugera ku ntego bwashyiriweho.
Mu butumwa bwa Gabrielle Nissim, Perezida wa Fondasiyo Gariwo bwasomewe mu ruhame mu Busitani bw’Abanyakuri, aho yagarukaga k’Urukundo mu bantu, yashimiye umurimo ukomeye ukorwa na SEVOTA mu kubiba Urukundo n’Amahoro mu bantu.
Yagarutse ku kiganiro Godeliva Mukasarasi yatangiye i New York mu nama yari yitabiriye, avuga ko cyakoze benshi ku mitima ndetse gituma bamenya intekerezo nziza mu Rwanda rushya rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butuma bwe bwasomwe na Kankindi Francoise, Umuyobozi wa BENE Rwanda, yagarutse ku bihe bibi u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Umuryango SEVOTA wagaragaje ubuhanga bukomeye bwo gusohoka muri ayo mateka mabi batarebye gusa mu byahise, ahubwo bashyize imbere icyizere cy’ejo hazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda.
Yashimiye SEVOTA ku bw’ubu Busitani buzakorerwamo umurimo ukomeye, agira ati“ Mwiyemeje kwigisha Sosiyete ko buri kiremwa muntu agomba kwihatira kubaka ahazaza hashya hashingiye k’Uburinganire, Icyubahiro no Gukunda abantu bose”.
Akomeza ati“ Iyaba buri muntu yatekerezaga mu mutima we no mu ntekerezo ze Isi y’Urukundo, maze akiyemeza mu buzima kutazigera na rimwe yemera kuyobywa n’umujinya n’urwango, noneho agahinduka Umwubatsi w’Imibanire mishya mu kiremwa muntu”.
Yakomeje avuga ko muri buri gikorwa, yaba muri Politiki, ku Ishuri cyangwa mu kazi, abahitamo gukunda abandi no kubaho babaha Urukundo aribo bakora ikinyuranyo, ibyo kandi bikaba ari nako bimeze mu bindi byiciro by’ubuzima, haba muri Siporo cyane ko umuhango w’uyu mwaka wagarutse cyane kuri Siporo.
Ibikorwa byose byakozwe kuri uyu munsi wo kwizihiza no kuzirikana uyu munsi w’Abanyakuru ku Isi, byabanjirijwe n’amarushanwa ya siporo yo kwiruka n’amaguru aho yaba abato ndetse n’abakuru birutse barushanwa, batatu ba mbere muri buri kiciro uko barushanijwe bagashimirwa ndetse bakanagenerwa ibihembo.
Ubusitani nk’ubu bw’Abanyakuri ku Isi bugera kuri 300 ku Isi yose. Mu Rwanda ni bumwe, ndetse no muri iyi Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nta handi buri. Mu kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w’Abanyakuri ku Isi, Abanyarwanda babiri aribo Murangwa Eric Eugene na Sinzi Tharcisse bashyizwe ku rutonde rw’Abanyamuryango b’Abanyakuri ku Isi babikesha ibikorwa by’Ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho. Amazina yabo yanditswe muri ubu Busitani kandi buri Munyakuri atrrerwa Igiti.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.